RFL
Kigali

Amarangamutima yarenze Ally Soudy ubwo yari abajijwe uko yiyumva kuba agiye kuyobora igitaramo cya Cecile Kayirebwa muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/08/2018 9:44
5


Mu minsi iri imbere ni bwo Cecile Kayirebwa yitegura gutaramira abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda zituye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iki gitaramo Ally Soudy ni we uzaba ayoboye iki gitaramo. Uyu mugabo amarangamutima yamurenze ubwo yari abajijwe uko yiyumva mbere y'uko agiye kuyobora iki gitaramo.



Ally Soudy yabwiye Inyarwanda.com ko ku bwe afata Cecile Kayirebwa nk'umuhanzikazi w'amateka mu Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika. Uyu mugabo yakomeje avuga ko ku bwe ku bwe afata Cecile Kayirebwa nk'umuhanzikazi wa mbere mu Rwanda dore ko ku bwe anahamya ko nta mugabo umurusha kwamamara n'ubuhanga mu muziki.

Tuganira Ally Soudy yabwiye umunyamakuru ko buri gihe ahora arota kuba yakwitabira igitaramo kirimo Cecile Kayirebwa ariko ntibimworohere cyane ko muri iyi myaka ari kuba muri Amerika ariko ashimira Imana ko agiye noneho kwitabira iki gitaramo ari nawe ukiyoboye. Yagize ati"Ku kibazo cy'uko niyumva mbere yo kubora igitaramo cya Cecile Kayirebwa rero kubona ijambo nakoresha nsubiza iki kibazo byangora. cyereka nsubiye mu mateka nkakubwira uko mufata ku giti cyanjye...njye mufata umwamikazi w'umuziki w'u Rwanda."

Ally Soudy

Igitaramo cya Cecile Kayirebwa Ally Soudy agiye kuzayoborera muri Amerika

Ally Soudy yakomeje agira ati"Uyu munsi kumbwira ngo ngiye kuyobora umuntu nakuze ndota, nakuze ndota kuzabona. Ndibuka ko mbere ya Jenoside mama yari afite ama kasete ariho indirimbo za Cecile Kayirebwa twajyaga dukina indirimbo ze cyane nakuze mwumva kubera mama wamukundaga, rero kuba mama yarishwe muri Jenoside ariko yari umwe mu bamukundaga ni kimwe mu bintu bituma mukunda cyane."

Uyu mugabo watangaje ko aheruka Cecile Kayirebwa kera ubwo yakoraga kuri radiyo hano mu Rwanda yari yamutumiye mu kiganiro yatangaje ko yishimiye bikomeye kuzayobora iki gitaramo ndetse ariko anashishikariza abantu kuzitabira iki gitaramo giteganyijwe tariki 25 Kanama 2018 aho kwinjira ari amadorali ya Amerika 25, 30,35 na 40 igitaramo kizabera muri Indiana. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • N5 years ago
    Usibye guhinda no guhindagana igishya kirimo nikihe ??! Naringizengo nigitaramo cya Beyonce CG Justin Bieber
  • Radjabali 5 years ago
    Ubwo CPAS yamubanye make agiye kubesha abo muli america. Genda banyarwanda mwaragowe
  • lucky paccy5 years ago
    nubundi ally soudy ni umugabo ugira amarangamutima cne kd pee ni umuntu mwiza.
  • Rc5 years ago
    Tuzahaba gusa dushaka kumenya neza za details ,kubona amatike niba Ari online gusa cyangwa no kumuryango azaboneka please mutazasubika Dore ko benshi bazaba bavuye muzi etats bajye kumushyigikira
  • frank5 years ago
    ndagukumbuye my brother Miss you





Inyarwanda BACKGROUND