Muri iyi minsi Meddy ni umwe mu bahanzi byitezwe ko bagomba kuza mu Rwanda, uyu musore wari umaze imyaka hafi 7 yibera muri Amerika atarongera gukandagira ku butaka bw’u Rwanda agiye kugaruka gutaramira abantu mu gitaramo azakorera i Nyamata.
Meddy azaba aje mu gitaramo Mutzig Beer Fest 2017 gitegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Mützig (Mitsingi). Ni igitaramo gisanzwe kiba buri mwaka, umwaka ushize hakaba hari hatumiwe Wizkid none kuri iyi nshuro bakaba batumiye Meddy umaze igihe kinini yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Byitezwe ko iki gitaramo kizabera muri Golden Tulip Hotel i Nyamata ku itariki 2 Nzeri 2017.
Meddy agiye kuza gutaramira mu Rwanda
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi icumi (10000Frw) ku bantu bazagura amatike mbere y'igitaramo ndetse na (15000Frw) ku bantu bazagura amatike ku munsi w'igitaramo. Iki gitaramo kandi kizagaragaramo Blinky Bill uzaba aturutse muri Kenya. Byitezwe ko imiryango y'ahazabera iki gitaramo izaba ifunguye kuva saa kumi z’umugoroba.
TANGA IGITECYEREZO