RFL
Kigali

Ama G The Black yifatiye ku gakanu abanyamakuru b'imyidagaduro ba hano mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/09/2018 10:11
2


Muri iyi minsi mu Rwanda hadutse umwuka mubi hagati y'abahanzi n'abanyamakuru, uyu mwuka mubi wazamuwe cyane n'inkubiri iri kugaragara muri iyi minsi aho abahanzi banyuranye bakomeje gushinjwa gushishura cyangwa kwigana ibihangano by'abandi bahanzi bityo itangazamakuru rikaba iryambere mu kubatamaza ibidakunze gushimisha abahanzi.



Ibi ni bimwe mu bitarashimishije Ama G The Black wanabigaragaje ko bitamushimishije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha. Uyu muraperi yifashe amashusho annyega abanyamakuru bakunze gutamaza abahanzi bashishuye, avuga ko aba banyamakuru bakomeje kwigira abacukumbuzi bityo ngo umuhanzi ushyize hanze indirimbo akaba aba akurikiranywe n'abanyamakuru bashaka kumenya niba iyo ndirimbo nta yindi bisa iri hanze.

Uyu muraperi mu magambo ye yagize ati"Kuki mwanga umuntu wimereye neza ubundi bite? Umuntu arisohorera akaririmbo mukajya gucukumbura mwigize abacukumbuzi. Man muraturya ahantu tu, ariko ntaho tuzajya we still here (turacyari hano), umuntu arikorera indirimbo ngo ubuse ntayindi bisa,... Ibyo ni ibiki? mwarangiza ngo umuziki w'u Rwanda uzatera imbere."

Image result for Ama G The blackAma G The Black

Icyakora  benshi mu batanze ibitekerezo kuri aya mashusho uyu muhanzi yashyize hanze bagiye bamumenyesha ko mu by'ukuri ikibazo atari abatahura ko habayeho gushishura ahubwo ikibazo ari abashishura indirimbo z'abandi bagashaka kuzumvisha abanyarwanda bazita izabo.

Ubusanzwe uyu muco wo gushishura wari utangiye gucika ndetse ari ibintu bitacyumvikana muri muzika icyakora aho studio ya Monster Record iyobowe na Dj Zizou isa naho ariyo iyoboye byahise binigaragaza ko uyu muco ugarutse, gusa umuco wo gushishura ni umuco udakunze kwihanganirwa n'itangazamakuru ku buryo bigoye ko muri iyi minsi hatari bwumvikane umwuka mubi hagati y'abahanzi n'abanyamakuru batavuga rumwe kuri uyu muco.

REBA HANO UBURYO AMA G THE BLACK YIKOMYE BIKOMEYE ABANYAMAKURU B'IMYIDAGADURO BA HANO MU RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizimana Eric5 years ago
    Nge ndabona abanyamakuru barengana ahubwo ikibazo nabahanzi bashishura bituma twe abakunda msc tubibonamo ubuhanga buke biryo bikaba byanaduca intege zogukunda msc nyarwanda
  • pedro someone5 years ago
    Abanyamakuru bafite akamaro kuko baturetse twata umuco bamwe





Inyarwanda BACKGROUND