RFL
Kigali

Ama G The Black yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Umuntu'-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/06/2018 14:27
0


Umuraperi Ama G The Black ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nyinshi zinyuranye aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko umwaka wa 2018 awufitemo ibikorwa byinshi ndetse birangajwe imbere n’umubare mwinshi w’indirimbo uyu agomba gushyira hanze. Kuri ubu akaba afite inshya hanze yise ‘Umuntu’.



Uyu muraperi muri iyi ndirimbo ye nshya ‘Umuntu’ yumvikana yibaza ku muntu agendeye kuko amubona akanagerageza gusobanura ko umuntu atari inyama n’amaraso nkuko benshi babikeka, aha uyu muhanzi yifashishije ingero zifatika kandi zigaragara muri sosiyete, icyakora agaragaza ko umuntu yamye ari mubi kuva na cyera urugero ni aho agira ati” …Umuntu wakoze amabara no muri Eden, umuntu wica undi, umuntu wishe Yezu,…”

Image result for Ama G The BlackAma G The Black

Aya magambo kimwe nandi menshi uyu muraperi yaririmbye mu ndirimbo ye nshya anatangamo icyo akeka gitera benshi guhemuka aho yatangaje ko byose  akeka ko biterwa n’inda. Mu kiganiro kigufi na Ama G The Black yatangarije Inyarwanda.com ko iyi ari indirimbo yakoze mu rwego rwo gushaka uko yakebura abantu bakareka ibikorwa bibi muri sosiyete anongeraho ko ndetse mu minsi mike azaba ashyira hanze amashusho yayo cyane ko yatangiye kuyakoraho.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA AMA G THE BLACK ‘UMUNTU’


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND