RFL
Kigali

Alto, impano nshya mu muziki yasohoye indirimbo 'Birandenga' yuje imitoma ayitura abari mu munyenga w'urukundo-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/01/2018 20:17
2


Umuhanzi Dusenge Eric ukoresha izina rya Alto mu muziki, yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Birandenga'. Ni indirimbo y'urukundo irimo imitoma myinshi. Alto yatangaje ko iyi ndirimbo ye ayituye abantu bose bari mu rukundo.



Muri iyi ndirimbo 'Birandenga', Alto yumvikana aririmbamo aya magambo: "Ni wowe wantwaye uruhu n’uruhande, sinavuga ibyiza byawe baby ngo mbirangize urukundo rwawe rurihariye,..urankunda bikandenga,.. kuko uri uwanjye nanjye nkaba uwawe mukunzi. Iyo ngutekerejeho burira bugacya, noneho uri uwanjye ibihe byose, ….."

UMVA HANO 'BIRANDENGA' YA ALTO

Mu kiganiro na inyarwanda.com, Alto yavuze ko iyi ndirimbo yayise 'Birandenga' kubera ko hari igihe umuntu aba mu rukundo akumva biramurenze. Yagize ati "Ubutumwa nashatse gutambutsa ni uko iyo uri mu rukundo biba ari indi ntambwe uteye mu buzima, rero ntakuntu bitakurenga. Ni ikintu gishya kiba kiyongereye mu buzima bwawe."  Akomeza agira ati: "Nifuje ko yagirira umumaro abayumva bose kubera ubutumwa burimo kandi nanjye ikaba yangeza kure".

Alto

Umuhanzi Alto ngo yigira byinshi kuri Nyamitari Patrick

Dusenge Eric ari we Alto ni umuhanzi mushya mu muziki nyarwanda, akaba abarizwa ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Umuhanzi nyarwanda afatiraho icyitegererezo mu muziki, yadutangarije ko ari Patrick Nyamitari. Alton ni umusore w'umuhanga mu ijwi ndetse wumvise indirimbo ye ya mbere 'Birandenga', usanga ari impano umuziki w'u Rwanda wungutse. Alto yavuze ko yifuza kugera kure hashoboka mu muziki we.

Alto

Dusenge Eric uzwi nka Alto ni umusore utuye ku Gisozi

UMVA HANO 'BIRANDENGA' YA ALTO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nick6 years ago
    Hahah nonese ba alto ni bangahe mumuziki wo murwanda
  • longin6 years ago
    courage bro





Inyarwanda BACKGROUND