RFL
Kigali

Alphonse Ndanda yikomye bimwe mu bitangazamakuru yamagana amakuru y’ubukwe bwe na Anitha Pendo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/01/2017 12:17
5


Nizeyimana Alphonse Ndanda ni umusore usanzwe umenyerewe nk’umukinnyi wa ruhago hano mu Rwanda ubwo aheruka gukina yakiniraga ikipe ya Mukura Vs. Muri iyi minsi inkuru ari kuvugwaho ni izijyanye n’ubukwe bwe na Anitha Pendo aho ibinyamakuru binyuranye byatangazaga ko buri hafi ariko uyu musore akaba yabyamaganiye kure.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2016 nibwo inkuru zacacanaga mu binyamakuru binyuranye bya hano mu Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko Alphonse Ndanda na Mc Anitha Pendo benda gukora ubukwe mu minsi ya vuba. Kimwe mu binyamakuru cyo cyanavugaga ko cyagerageje kubibaza Anitha akabihakana akavuga ko atazi neza aho aya makuru yavuye.

Amakuru avuga ko Nizeyimana Alphonse Ndanda yaba agiye gukora ubukwe na Anitha Pendo, uyu mukinnyi Ndanda yayamaganiye kure yikoma n’ibitangazamakuru byatangaje izi nkuru we yise ibihuha. Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati "Mwaramutse neza, ibitangazamakuru bitangaza inkuru zitarizo si byiza (ikinyamakuru tutashatse gutangaza) n'ibindi,nashakaga kubabwira ko ibihuha biri kwandikwa mu binyamakuru bitandukanye ataribyo.”

ndandaAmagambo Ndanda yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook

Uyu musore bivugwa ko ari gushakishwa n’ikipe ya AS Kigali nubwo yahakanye aya makuru ariko ntiyigeze ahakana ko adakundana na Anitha Pendo dore ko bamaze iminsi banagaragaza urukundo hagati yabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zose bakoresha ndetse baherutse no kubihamiriza itangazamakuru ko bakundana gusa amakuru y’ubukwe bwabo uyu musore we yayateye utwatsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • doz7 years ago
    Icyi jyisore jyitajyiye guta umutwe kare Kuntu najyikundaga aratinya icyise yakwinjiye mo wese akajya yaca akejye ariya mashereka amubunga mumaso agakama
  • pauline7 years ago
    sinkuz wa muntuwe gxa ushobora kub Uhnda, cg ushyanuka kbx nib umuknda akba yaragjatuy bivgek ar umwan cg afte amasherek mu maso
  • Keza7 years ago
    Mbega umugore!!! Hahhahaa ngaho nibarongore da!!
  • Uwera FIONA 7 years ago
    Ahh nzabandora ibyabobantu 2 uwutaziyahura azaseka mukomeze mukinisha abantu tu
  • dusabe aimable7 years ago
    sha uyu musore agiye guta umutwe kbsa akiri umu jeune anita kweri uriya yavamo umugore? uriya ni nyiramiguruko gusa sawa bazagire ruhire nzaba numva





Inyarwanda BACKGROUND