Kuri iki cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017 ni bwo mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cya Kigali Count Down igitaramo gisoza umwaka kinjiza abantu mu mwaka mushya. Umuhanzikazi Allioni yakigiriyemo amahirwe akomeye cyane ko igihe umwaka wari uri kuraswa yahise ahamagarwa ku rubyiniro aba abaye umuhanzi nyarwanda wa mbere uririmbye muri 2018.
Akigera ku rubyiniro cyane ko bari bakiri kurasa umwaka i saa sita n’iminota itanu, uyu muhanzikazi yagize ati”Biranshimishije kuba ari njye muhanzi wa mbere uririmbye muri uyu mwaka wa 2018, ndi umunyamahirwe kuba mumfite hano muri abanyamahirwe,….” Hano akaba yahise yanzika atangira kuririmbira abafana ba muzika bari bakomeje kunyagirirwa muri Convention Center ahabereye iki gitaramo.
Allioni Buzindu muri iki gitaramo
Tubibutse ko iki gitaramo cyaririmbyemo abandi bahanzi nka; Yemi Alade, Sauti Sol baje bakurikira Allioni na Uncle Austin waje ku rubyiniro akurikira Allioni, kimwe n'abandi baririmbye muri 2017 nka Bruce Melody na Mike Kayihura bari babimburiye abandi ku rubyiniro.
REBA HANO AGACE GATO KUKO ALLIONI YITWAYE UBWO YARIRIMBAGA BARASA UMWAKA
TANGA IGITECYEREZO