RFL
Kigali

Allioni yashimishijwe bikomeye no kuba ariwe muhanzi nyarwanda wa mbere waririmbye muri 2018–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/01/2018 13:06
3


Kuri iki cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017 ni bwo mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cya Kigali Count Down igitaramo gisoza umwaka kinjiza abantu mu mwaka mushya. Umuhanzikazi Allioni yakigiriyemo amahirwe akomeye cyane ko igihe umwaka wari uri kuraswa yahise ahamagarwa ku rubyiniro aba abaye umuhanzi nyarwanda wa mbere uririmbye muri 2018.



Akigera ku rubyiniro cyane ko bari bakiri kurasa umwaka i saa sita n’iminota itanu, uyu muhanzikazi yagize ati”Biranshimishije kuba ari njye muhanzi wa mbere uririmbye muri uyu mwaka wa 2018, ndi umunyamahirwe kuba mumfite hano muri abanyamahirwe,….” Hano akaba yahise yanzika atangira kuririmbira abafana ba muzika bari bakomeje kunyagirirwa muri Convention Center ahabereye iki gitaramo.

allioniAllioni Buzindu muri iki gitaramo

Tubibutse ko iki gitaramo cyaririmbyemo abandi bahanzi nka; Yemi Alade, Sauti Sol baje bakurikira Allioni na Uncle Austin waje ku rubyiniro akurikira Allioni, kimwe n'abandi baririmbye muri 2017 nka Bruce Melody na Mike Kayihura bari babimburiye abandi ku rubyiniro.

REBA HANO AGACE GATO KUKO ALLIONI YITWAYE UBWO YARIRIMBAGA BARASA UMWAKA


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Neza6 years ago
    Wamukobwa ndagukunda cyane uzi kwambarira ahugiye gusa nkusa ikintu nibabishoboka ntuzarengaho mukubyibuha byakica tail yawe nukuntu uteye neza cyane ndetse uranaberwa cyane ndagukunda ubyumve
  • NickyTah6 years ago
    Karibu karibu muruhando twarakubuze
  • Dods6 years ago
    Nyine Ni ya maso akunda Naho ukuruye ifoto ye wakumirwa yarabyibushye kuburyo inda yashyize hanze iri Hejuru y'ijipo. Ntacyo abaye anambara neza rwose ariko ubu bwo yarahindutse





Inyarwanda BACKGROUND