RFL
Kigali

Rutsiro: Miss Rwanda 2017 yatangiye urugendo rw’icyumweru mu ntara yiyamamarijemo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/03/2017 10:00
3


Ku wa 28 Werurwe 2017, Elsa Iradukunda yatangiye uruzinduko rw’akazi agiye kumaramo icyumweru mu ntara y’i Burengerazuba ari naho yiyamamarije muri Miss Rwanda 2017. Uru ruzinduko rukubiyemo byinshi harimo gutangiza ibijyanye n’umushinga we wo guteza imbere ikirango cy’ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’ibindi bikorwa bye nka Nyampinga w’u R



Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Iradukunda Elsa yatangiriye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza, aho yasuye ikigo cy’amashuri ‘College Indashyikirwa’ akaganiriza abana bagiye kujya mu biruhuko ko bagomba kwitwararika, abibutsa ko nubwo ibiruhuko bivuze kuruhuka ariko bitavuze kuraruka no kwibagirwa ko ishuri ribaho. Yagize ati:

Ibiruhuko yego birumvikana ko ari ukuruhuka ariko ntibivuze kuraruka no gucika ikiziriko cy’ishuri ahubwo ni umwanya mwiza wo kwegera ababyeyi mukabafasha imirimo ndetse no gufata umwanya ugasubira mu byo wize igihembwe cyose gishize ndetse ukabasha no gushyira ingufu kubyo uba utaratsinze neza.

Ikindi yagarutseho ni ukubibutsa ko ntacyo wageraho udafite ikinyabupfura.Miss Elsa Iradukunda yagize ati "Ikinyabupfura ni cyo kintu cy’ibanze ku muntu uwo ari we wese, cyane byagera ku rubyiruko cyangwa ku bana bari mu mashuri bikaba akarusho kizabarange aho muzaba muri hose." Miss Rwanda 2017 yasoreje ku bibazo n’ibitekerezo byabazwaga bikanatangwa n'abanyeshuri aho bamushimira kuba bari mu ba mbere bamubonye ariko atari ukumubona gusa ahubwo ari ukumubona anabagira inama nziza nk'izo yabahaye.

Miss RwandaIradukunda Elsa Miss Rwanda 2017 yaganirije abanyeshuri mu karere ka Rutsiro

Muri uru rugendo Miss Rwanda 2017 yagiriye mu karere ka Rutsiro yari aherekejwe n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, nyuma yo kuva mu kigo cy’amashuri uruzinduko rwe yarukomereje ku ruganda rwatangijwe n’urubyiruko rukora inkweto ,imikandara,amasakoshi n'ibindi, uru ruganda rukaba rwitwa ‘New Vision’. Miss Elsa yazengurukijwe aho bakorera anasobanurirwa ibihakorerwa aho yasabwaga ubufatanye mu gukomeza gushishikariza abanyaranda gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda. Aha nawe akaba yahaguze inkweto z'abakobwa.

Usibye kubagurira Miss Rwanda Iradukunda Elsa yanabasezeranyije ko azakomeza kubakorera ubuvugizi ndetse n’ubundi bufatanye bazakenera abizeza kuzaba ahari. Aha uru rubyiruko rwamushimiye umushinga yiyemeje wo guteza imbere ikirango cy'ibyakorewe mu Rwanda nk'uko byavuzwe n’umuyobozi w’uru ruganda, agira ati:"Nidukunda ibikorerwa mu Rwanda tukanabikoresha bizateza imbere igihugu muburyo bunini kandi ibi byose ntibyagerwaho hatabayeho ingufu zaburi wese, cyane abo abantu bafata nk’ ikitegererezo harimo nawe nyampinga w'u Rwanda."

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2017 Miss Iradukunda Elsa arakomereza urugendo mu karere ka Rubavu aho ateganya gukorera ibikorwa byinshi harimo no gufasha mu bijyanye n’uburezi.

REBA AMAFOTO:

Miss RwandaVice Mayor ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rutsiro yahaye ikaze Miss Rwanda 2017Miss RwandaIradukunda Elsa yatemberejwe iki kigoMiss RwandaNyuma yo kwakirwa akaganira n'abanyeshuri mbere yuko agenda abanyeshuri bamweretse impano bafite yo kubyinaMiss RwandaAbanyeshuri bafatanye ifoto y'urwibutso na Miss Rwanda 2017Miss RwandaMiss RwandaYahise yerekeza aho bakorera ibikorerwa mu RwandaMiss RwandaMiss RwandaYeretswe uko bimwe mu bikorerwa muri uru ruganda bikorwaMiss RwandaMiss Iradukunda Elsa yaguze inkweto muri uru ruganda

AMAFOTO: Miss Rwanda Team






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Queen7 years ago
    Ariko mana ,sha uyumwana aratujeee peee ,Imana imujye imbere kabisa muri byose!ntabwo afite ubwibone nkubwa bandi peee!
  • Karenze Wetu7 years ago
    Kbsa uyu mwana aratuje kdi ndamuzi cyane njyewe kuva na kera numwana wikinyabufura uca bugufi rwose Imana ikomeze kumufasha muri byose.
  • kiki7 years ago
    ibibi birarutanywa elsa arusha ubwiza jolie na colombe





Inyarwanda BACKGROUND