Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 ni bwo hamenyekanye abanyeshuri 50 baziga mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo muri uyu mwaka wa 2018. Muri aba banyeshuri bemerewe kwiga muri iri shuri harimo na Dereck wamamaye mu itsinda rya Active.
Aba banyeshuri uko ari mirongo itanu batoranyijwe mu muhango wabereye muri IPRC Kigali aho bari bahamagaye abanyeshuri bose bahabwaga amahirwe ndetse n’ababyeyi babo. Usibye gutora abanyeshuri, muri iyi nama bahise batora komite y’ababyeyi. Dereck wabonetse muri 50 bemerewe kwiga muri iri shuri, na none yirinze ko bamufotora nkuko yabigenje mu majonjora y'ibanze ubwo yajyaga kurushanwa i Rubavu.
Ubwo batangazaga abanyeshuri mirongo itanu bashya baziga mu ishuri rya muzika rya Nyundo bamwe mu banyeshuri bize muri iri shuri babaye abagabo bo guhamya ubuhanga bakuyeyo ndetse n’icyo bwabagejejeho. Tubibutse ko abanyeshuri baziga muri iri shuri mu mwaka w’amashuri wa 2018 bazigira i Muhanga kuko ariho iri shuri ryimukiye nkuko Mighty Popo aherutse kubitangariza Inyarwanda.com.
Might Popo umuyobozi w'iri shuri ryo ku Nyundo n'abamufashije mu kanama nkemurampakaHugor umwe mu barangije mu ishuri rya muzika ku Nyundo agahabwa akazi nk'umwarimuErasme nawe warangije mu ishuri rya muzika ku Nyundo Abanyeshuri bo ku Nyundo bataramiye abari ahoAbabyeyi n'abanyeshuri bari bahamagaweDereck wo muri Active yabashije gutambuka muri 50 bagiye kwiga50 bagiye kwiga, kuri iyi foto Dereck utashakaga kwifotoza yihishaga imboni ya cameraSharon Kacyeye (iburyo) wo muri Kingdom of God nawe yatsindiye gukomezaHahise hatorwa komite y'ababyeyi
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO