RFL
Kigali

Abantu 10 batawe muri yombi kuri uyu wa mbere mu myigaragambyo isaba ifungurwa rya Bobi Wine

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:21/08/2018 10:10
1


Igipolisi n'igisirikare cy'igihugu cya Uganda bikomemeje guhangana n'abigaragambya bamagana itabwa muri yombi rya Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku mazina y'ubuhanzi nka Bobi Wine.



kuri ubu inzego zishinzwe umutekano zirimo gukoresha ibyuka biryana mu maso no kurasa mu kirere zigamije gutatanya abigaragambya buzuye imihanda mu bice no mu bihe bitandukanye. Amofoto ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga arerekana ibyotsi bizamuka n'inzego zishinzwe umutekano zambariye zisa n'izambariye urugamba.

kampala riots

kampala riots

Kampala protests

Abigaragambya bararirimba amagambo yumvikanamo intero ya Bobi Wine, People power, our power, bagaragaza ko ubushobozi bwose ari ubw'abaturage. Aba bigaragambya kandi barashinja Leta ya Uganda guta muri yombi no gukorera iyicarubozo Depite Bobi Wine n'abandi batawe muri yombi mu mujyi wa Arua ku wa mbere w'icyumweru gishize.

Kuri uyu wa mbere aho imyigaragambyo yari ifite ingufu ni ku muhanda ugana ku isoko rya Kisekka, Namirembe na Kikuubo. Abigaragambya barasaba ko uyu mudepite uhagarariye Uburasirazuba bwa Kyadondo arekurwa. Abarenga icumi batawe muri yombi mu mukwabo watangijwe na ACP Denis Namuwooza, icyakora aba biyongera ku bandi 20 batawe muri yombi mu cyumweru gishize.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sando5 years ago
    only God knows how I love this man.he started as Uganja president and now some Ugandans call him their president. he knows what he wants and it is the best for his people.Museveni started a war against the population. I hope it doesn't go the Mowzey way





Inyarwanda BACKGROUND