RFL
Kigali

Abana b’impanga ba Jennifer Lopez bishimiye kwakira Drake mu muryango

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/01/2017 16:57
0


Urukundo rwa Jennifer Lopez na Drake rukomeje gukura no kuvugwa umunsi ku wundi aho kuri ubu noneho inkuru igezweho ari iy’uko uyu muraperi ukomoka muri Canada yamaze guhura n’abana babiri b’impanga ba Jennifer Lopez bakamuha ikaze mu muryango.



Nkuko Trace Tv dukesha iyi nkuru yabitangaje, ngo amakuru aturuka ku nshuti zabo za hafi ndetse yanatangajwe n’ikinyamakuru Usmagazine.com, Jennifer Lopez aherutse gutera intambwe ikomeye yereka abana be umukunzi we mushya ndetse bakaba baramwishimiye cyane dore ko ngo basanzwe ari abafana be bakomeye bazi indirimbo ze zose. Ibi bikaba bitanga icyizere ku hazaza heza h’uyu mubano wadutse hagati y’aba bahanzi.

Usmagazine yagize iti “Drake yafashe umwanya asura Jennifer Lopez iwe mu rugo i Bel Air. Barishimishije barasabana cyane bose, abana be baramukunze cyane rwose, bazi indirimbo ze zose, bakunda iyo ahari.”

Max

Max na Emme impanga z'imyaka 8 za Jeniffer Lopez ngo zishimiye cyane umubano wa nyina na Drake 

Nubwo nta mafoto arashyirwa ahagaragara agaragaza Drake, Jennifer n’abana be Max na Emme bari kumwe bose nk’umuryango, ngo icyizwi cyo ni uko kuri ubu uyu muryango uri mu bihe by’umunezero kandi abagize uyu muryango bakaba bishimiye kuba bari kumwe. Aba bahanzi kandi bakaba baratangiye no gukorana imishinga y’indirimbo nk’uko Jennifer aheruka kubitangaza aho yagize ati “Twakoranye indirimbo hamwe, ntabwo ndamenya neza niba hari izindi tuzakorana ariko tuzaba tubireba.”

Jennifer Lopez hamwe n'abana be

Ku rundi ruhande ngo imibanire ya Jennifer Lopez na Drake ikomeje gutera ishyari no gufureka umuhanzikazi Rihanna wahoze mu rukundo na Drake ndetse wigeze no gutangaza ko abonamo uyu muraperi umugabo w’inzozi ze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND