RFL
Kigali

Abakora umwuga w'ubu DJ bateguriye abatuye i Nyamata igitaramo bise 'I'm A Turn Table'

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/12/2017 18:46
0


Mu mpera z'uyu mwaka hakomeje gutegurwa ibitaramo bitandukabye bifasha abantu kurushaho kuwusoza bishimye. Aba DJ batandukanye nabo bahisemo gutegurira abatuye i Nyamata igitaramo cyo kuzabavangira umuziki mu buryo buryoheye amatwi bakabafasha kwishima no gusoza umwaka batangira undi mu byishimo na Noheli Nziza ku bayizihiza.



Aba DJ bateguye iki gitaramo kugira ngo bazasusurutse abatuye i Nyamata no mu nkengero zaho, abanyarwanda muri rusange. Kikaba kizabera ahazwi nka Golden Tulip. Inyarwanda.com yashatse kumenya impamvu hateguwe igitaramo nk'iki kitamenyerewe mu Rwanda twegera DJ Shooter umwe mu bateguye iki gitaramo agira ibyo adutangariza. Yagize ati:

Mu Rwanda hamenyerewe ama show y'abahanzi n'ama concert ya live bands, ariko nta bitaramo bimenyerewe atari izo muri night clubs ari iza ba Djz gusa kandi usanga aba Djz aribo bafite urufunguzo rwo kumenyekanisha uwo muziki. Ibi ni uburyo bwo kuzana agashya dukora igitaramo cy'aba Djz ubwabo bonyine nta bahanzi bagaragaye ku rubyiniro mu buryo bwo gushimisha abantu bakunda umuziki by'umwihariko abakunda gusohoka bakabona abo ba Djz mu ma night clubs.

DJz

DJ Shooter ni umwe mu bazataramira abazitabira iki gitaramo

Hari ahantu henshi hatandukanye hashobora gukorerwa igitaramo nk'iki twifuje kumenya impamvu iki gitaramo cyajyanywe i Nyamata. DJ Shooter adusubiza muri ubu buryo "Impamvu twabijyanye i Nyamata ni uko bizafasha abantu kumva umuziki bari no koga abadashaka koga bakazaba bari kubyina kuko burya umu DJ akunda kuvanga umuziki abantu bari koga. Twashatse guhindura place ku bantu kuko akenshi usanga ibirori byinshi bibera mu mujyi wa Kigali rero twe twashatse noneho kwegera na bamwe bo mu nkengero z'umujyi no gutembera tujya ahandi...Abantu bazitabira iki gitaramo koga muri piscine ya Golden Tulip bizaba ari ubuntu ndetse n'ibyo kurya bizaba biri ku giciro cyo hasi cyane...Hazaba hari Muchoma ukunzwe witwa Issa."

DJ

DJ Pius nawe azakora muri iki gitaramo

DJ

MC Tino nawe azaba ari muri iki gitaramo

Nta bahanzi bazagaragara muri iki gitaramo kuko ni icy'aba Djz gusa keretse Yvan Buravan uzahagaragara mu buryo bwo gushyushya abantu byo kubashimisha by'akanya gato.

DJ

Yvan Buravan niwe muhanzi wenyine uzasusurutsa abazitabira iki gitaramo

Kwinjira bizaba ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitanu. Bizatangira ku isaha ya saa saba z'amanywa.

DJ

Iki gitaramo kizagaragaramo aba DJs icumi bakunzwe cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND