RFL
Kigali

TOP 5: Abahanzi nyarwanda baguze imodoka zihenze bikaba inkuru ariko ubu zikaba zarabaye amateka kuri bo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/04/2017 14:53
8


Mu minsi ishize mu bahanzi nyarwanda kugura imodoka ihenze ntibyari bikiri inkuru dore ko benshi bagiye bagura imodoka ndetse bamwe bagahamya ko mu muziki harimo amafaranga ubwo abahanzi bari kwinjira mu banyarwanda batunze imodoka zihenze, icyakora nanone hari abaziguze ntibibahire kuri ubu imodoka zabo zabaye amateka.



5. Jay Polly

Uyu muraperi mu myaka mike ishize yaguze imodoka ya Lexus biba inkuru ko ari umwe mu bahanzi batunze imodoka nziza kandi ihenze, iki gihe uyu muhanzi yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yageze ku nzozi zed ore kari indirimbo yari yarakoze cyera akaririmbamo ko afite inzozi zo kuzatunga iyi modoka.

jay polly

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Lexus niyo Jay Polly yari yaraguze avuga ko inzozi ze zabaye impamo none yabaye amateka kuri we

Guhera mu mwaka wa 2015 uyu muhanzi ntiyakunze kugaragara muri iyi modoka hanze inkuru zikavuga ko yayigurishije ariko we akavuga ko hari ababikira yayikodesheje ndetse ko yiteguye kuyisubirana amasezerano bari bafitanye narangira. Siko bagenze rero kuko magingo aya iyi modoka imaze kuba amateka kuri Jay Polly utakiigaragaramo ndetse inkuru zigakomeza guhamya ko yayigurishije nubwo we atabikozwa.

4. Nizzo Kaboss

Uyu musore wo mu itsinda rya Urban Boyz ni umwe mu bazwiho kwiyitaho no kugaragara akeye igihe ari mu bantu, ibi byatumye uyu muhanzi aza no mu bambere baguze imodoka nziza yo mu bwoko bwa Celca, iyi modoka Nizzo akiyigurainkuru yatashye mu itangazamakuru ko umusore wiviriye i Huye aje i Kigali gukora umuziki watangiye kumusekera uri kumuhira.

NizzoNizzo yaguze iyi modoka itangazamakuru ryanamusuye iwe rijya kuyifotora inkuru zirakorwa ariko ubu ni amateka kuri uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boyz

Nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi aguze iyi modoka ntabwo yongeye kuyigaragarao ahubwo yatangiye kujya aba ari kumwe na Safi mugenzi we baririmbana mu modoka imwe gusa benshi ntibahaye agaciro ko ya modoka nziza yari yaguze ikaba inkuru yaba yaranayigurishije, Nizzo ntabwo yigeze akunda no kubazwa kuri iyi modoka icyakora kuva umwaka wa 2016 watangira wose Nizzo yawumaze atagenda muri iyi modoka ahari amakuru ko yaba yaranayigurishije.

3.Humble G

Uyu musore nawe ni uwo mu itsinda rya Urban Boyz, mu myaka yatambutse yaguze imodoka itari isanzwe muri Kigali, mu binyamakuru binyuranye hasohotse inkuru ko uyu musore yaguze imodoka y’ikinege muri Kigali. Bivuze ko yari yihariye kandi koko yari yihariye ntabwo zari nyinshi. Humble G yayiryoshyemo biratinda.

Humble GIyi niyo modoka Humble G yari yaguze mu itangazamkuru yitwa ikinege mu mujyi wa Kigali kubera ko yari yihariye ariko ubu ni amateka kuri we

Umwaka wa 2016 wegereje nibwo imodoka ya Humble G abantu batangiye kumenya ko atakiyigendamo, bamwe bavugaga ko iri mu igaraje abandi bakavuga ko yayigurishije nta makuru afatika yabaga ahari ndetse nawe ntiyigeze akunda kugaruka ku iherezo ry’imodoka ye y’ikinege muri Kigali. Uyu muhanzi byaje kurangira atakigaragara muri ya modoka ndetse amakuru ahari gusa nyirayo atari yemeza ni uko iyi modoka yaba yaragurishijwe. Uyu muhanzi muri iyi minsi iyo atateze Tax Voiture umubona mu modoka z’inshuti ze cyangwa iya Safi Madiba ariko iye yo yamaze kuba amateka.

2. Bruce Melody

Bruce Melody ni umusore wavuye i Kanombe akimukira mu Biryogo aho yari yiyemeje kwinjira mu muziki, aha yahakoreye indirimbo zinyuranye zakunzwe nyuma  aza gusinya amasezerano mu nzu itunganya imiziki ya Super Level, aha Bruce Melody aje kuhava avuga ko agiye gukora studio ye ku giti cye yise ‘Igitangaza’, iyi studio ayitangira yayitangiranye n’imodoka ihenze yaguze ndetse ikora n’amateka dore ko hari inkuru ziherekejwe na video zerekanaga abafana be batangariye imodoka uyu muhanzi yari yaguze.

 

Bruce Melody aho yaparikaga abantu barashungeraga ariko ubu byabaye amateka

Nyuma y’iminsi mike ayigendamo inkuru yasesekaye mu bitangazamakuru ni uko Bruce Melody yakoze impanuka ikomeye ya modoka ikagonga, kugonga kwayo byatumye inangirika bikomeye icyakora Imana ikinga ukuboko we ntacyo yabaye. Imodoka yari yangiritse abantu bari biteze ko agiye kuyikoresha gusa bihabanye nibyo bamwe batekerezaga ntawamenye niba  uyu muhanzi yarayikoresheje, yarayigurishije cyangwa yaraheze mu igaraje icyakora ikizwi cyo ni uko isigaye mu migani ngo ‘ Bruce Melody yatunze ya modoka ya Benz.’ Muri iyi minsi uyu muhanzi akunze kugaragara yateze tax Voiture cyangwa ari mu zindi modoka z’insuti ze ariko iye yo ubanza byarabaye amateka.

1.Riderman

Gatsinzi Emery cyangwa Riderman nkuko azwi muri muzika, mu myaka ishize uyu yaguze imodoka yanditswe n’ibinyamakuru binyuranye nk’umuhanzi wari ubashije kwigurira akamodoka keza mu mujyi wa Kigali nubwo hari nabandi bari bazifite ariko yari intambwe idasanzwe kuri uyu musore wo ku Ntaraga Kimisagara aho akomoka.

ridermanRiderman ubwo agongeshaga imodoka ye nziza nubu yahise iba amateka kuri we

Nyuma y’inkuru z’igurwa ry’iyi modoka Riderman yaje gukora impanuka ikomeye yatumye imodoka ye yangirika, baamufunga mbega bimubera ibyago bikomeye. Uyu muhanzi kva iyo modoka ye ihenze yakwangirika ntabwo yigeze yongera kuyigaragaramo bivuze ko atakiyifite dore ko amakuru yavugaga ko yagonze moteri ndetse bamwe bagahamya ko uyu muhanzi yaba yaranze kuyikoresha ahubwo agahitamo kuyigurisha uko yari imeze bakamuha make. Urebye Riderman muri iyi minsi akunze kwigendera muri Tax Voiture binavugwa ko afite izitari nke mu mihanda y’i Kigali.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ukaba uduhaye inkuru
  • Eric7 years ago
    Aha muradushutse kuko Bruce melody we aracyayifite
  • hahahahaha7 years ago
    iriya biswi CELICA ya nizzo niyo mwise ngo yari Benz????????? hahaha cyari igi CELICA imodoka iciriritse cyane
  • Tutu7 years ago
    Ahahaha imodoka zizi aha..
  • fan7 years ago
    ariko muradupfunyikira ubwo iyo ninkuru rero
  • Mwesigye7 years ago
    Hahahah nanje izo modoka nziza rwose nari nzi ko hagiye kuza amazina ngo Lambo,Royce,Carrera,...nizindi none bazanye hahaahah mbega inkuruuuuu mbuze twa tu emojis duseka turira ngo natwo ndushireho
  • Theo7 years ago
    Abahanzi nyarwanda baracyari hasi kabisa,izi nizo modoka zihenze baba barase!Izi zirarutwa na ya gikumi ya Senderi.
  • patrick7 years ago
    ariko ubucyene nubujiji bizarangira ryari koko izo modoka nizamacyeya cyane ntabwo zihenze namba





Inyarwanda BACKGROUND