Kuri uyu wa gatandatu habaye ku nshuro ya mbere ibirori bya Red Avenue byateguwe na Sandra Teta abinyujije muri kompanyi ye Luminous events,bibera kuri Lemigo Hotel. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu basanzwe ndetse n’abandi bazwi muri muri muzika,Sinema , mu mupira w’amaguru n’ahandi.
Nkuko byari biteganyijwe ibi birori byagombaga kubera kuri Lemigo Hotel , itegeko rikaba ryari uko ubizamo wese agomba kuba yambaye imyenda itukura yitwaje 10.000 Frw yo kwinjira ku bagabo, 8000 Frw ku bakobwa n’abagore, uherekejwe(couple) yishyuraga 15.000 Frw. Ni ibirori byagombaga gutangira ku isaha ya saa mbiri z’ijoro. Ku isaha ya saa mbiri n’igice(20h30) nibwo DJ Mupenzi yatangiye gushyushya abantu bari batangiye kwinjira, nyuma y’imvura yari imaze kugwa muri Kigali yasaga niyatumye abantu batabasha kuza hakiri kare.
Tapi itukura yanyurwagaho n'abitabiriye ibirori ndetse n'ibyamamare
DJ Mupenzi asusurutsa abitabiriye Red Avenue ku nshuro ya mbere
Band ya Paco icuranga mu buryo bwa Live injyana zitandukanye
Ibara ry'umutuku ryarubahirijwe
DJ Mupenzi yakomeje gukina indirimbo ziganjemo iza kera(oldies) kugeza ku isaha ya sa mbiri na mirongo itanu n’itanu, yakirwa na Band ya Paco icuranga muzika y’umwimerere(Live) band maze nabo basusurutsa abari aho mu ndirimbo zinyuranye z’abahanzi batandukanye, mu njyana zose haba Lumba , indirimbo za kera zo hanze y’impikaha y’u Rwanda, indirimbo z’abanyarwanda kugeza ku isaha ya saa yine n’igice, hahita hakurikiraho igikorwa cyo kwakira bamwe mu byamamare baca kuri tapi itukura, bakirwa na Kate Gustave wari umwe mu bashyushyarugamba ba Red Avenue. Ku isaha ya saa yine na mirongo itanu(22h50) nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yageze ku rubyiniro aha ikaze abantu maze abasusurutsa mu rwenya rwe nkuko bisanzwe. Nkusi Arthur yagarutse ku ikipe y’igihugu Amavubi,yemeza ko impamvu ikunda gutsindwa no kuba yitwa Amavubi nabyo bigira uruhare kuko ivubi ari agasimba gato nyamara hari nkibindi bihugu biba bifite amazina y’ibikoko biruta kure Ivubi. Nkusi Arthur kandi yagarutse kubatoza , ubugufi bwa bamwe mu bahanzi butuma baba bazi n’amabanga y’ibyatsi, ndetse n’uburyo abakobwa bifashisha barya amafaranga y’abasore(kubakura amenyo mu mvugo y’abubu) iyo basohokanye.
Ku isaha ya saa tanu n’iminota itanu(23h05) nibwo itsinda rya Active na Bruce Melodie bageze ahabereye igitaramo, ndetse bikaba byari biteganyijwe ko bagomba gutaramira abari aho nkuko impapuro zamamaza iki gitaramo zabigaragazaga. Bitunguranye nyuma gato yuko bahageze, MC Kate Gustave yafashe indangururamajwi atangaza ko aba bahanzi bari buririmbire ahari bukomereze ibirori(After Party) muri Wax Club, gusa ntiyasobanura impamvu batagomba kuririmbira muri Lemigo Hotel.
Amakuru twabashije kumenya ni uko aba bahanzi bari no mu 10 bahatanira irushanwa rya PGGSS 5 ritegurwa n'uruganda rwa Bralirwa, batari kuririmbira ahantu hatewe inkunga n’urundi ruganda rukeba rwa Bralirwa narwo rwenga inzoga rwa Skol, ibi bigaterwa n'amasezerano bafitanye n'uru ruganda mu gihe bakiri mu irushanwa. Ibi kandi twabihamirijwe na Teta wateguye iki gitaramo atwemerera ko koko ari ukuri. Tumubajije niba bitari bubangamire abantu baje baziko bari butaramirwe na Bruce Melodie ndetse na Active, Teta yadutangarije ko ntakibazo cyari kubamo kuko abari aho bose bari bemerewe kwinjirira Ubuntu muri Wax Club aho ibirori byari kubera. Guterwa inkunga ku munota wanyuma nibyo ngo bishobora kuba byarateye iri kosa , akaba ari amakuru twahawe n’umwe mu bateguye ibi birori.
Ku isaha ya sa tanu na cumi n’umunani z'ijoro (23h18), umuhanzi Riderman yakiriwe aca kuri tapi itukura ndetse ahita ahitira ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze mu buryo bwa Playback. Mu ndirimbo yaririmbye harimo Horo, Igitangaza,Till I die yafatanyije na Urban boys, n’izindi zinyuranye. Ibirori byasojwe ku isaha ya saa tanu na mirongo itayu n’umunani, abari aho bose babwirwa ko bagomba kwerekeza muri Wax Club bakinjirira Ubuntu bakaza gucurangirwa na Active ndetse na Bruce Melodie.
Nkuko uruganda rwa Skol rwari umuterankunga mukuru, uwinjiraga abashije ka manyinya bamuhaga icupa, yabishaka agasaba ko bamwongera
Bari babukereye
Umuhanzi Kid Gaju aritegereza uko ibirori bimeze
Inyota n'inzara byari byafatiwe ingamba zikaze
Sandra Teta yinjiye aherekejwe
Derek wo muri Active yifotozanya n'umukunzi we Sandra Teta ari na we wateguye ibirori bya Red Avenue
Tidjara Kabendera na Anita Pendo bifotoreza kuri tapi itukura
N'abatari abanyarwanda ntibari bahejwe
Umuhanzikazi Ciney muri Red Avenue 1
Uhereye i bumoso:Danny Nanone, umufana , umuraperi Khalifan ndetse n'abasore bagize itsinda rya TNP
Abakinnyi ba APR FC bari baje gushyigikira Teta Sandra. Uhereye i Bumoso: Mubumbyi Bernabe, Bertrand (hagati) na Sekamana Maximme
Yubahirije ibara ry'umutuku kugeza no ku mwenda w'imbere
Anita uzwiho gukora imirimo myinshi, yageze aho yakira DJ Mupenzi kuvanga imiziki
Bruce Melodie (uri ku ifoto yo hejuru) na Active bari bahageze ariko bazitirwa n'amasezerano bafitanye na Bralirwa atari kubemerera kuririmbira ahantu hatewe inkunga n'uruganda rwa Skol
Nkusi Arthur asanga ahri abahanzi nyarwanda bagufi cyane baba bazi n'amabanga y'ibyatsi
Umunyamakuru David Bayingana (ubanza i bumoso) uzwi cyane mu mikino n'imyidagaduro akaba ayitabira yari mubaje gushyigikira Sandra Teta
Kwicara ntibyahawe umwanya. Baragaragaza akanyamuneza abatewe no kwitabira Red Avenue ya mbere
Senderi yavuye mu gitaramo cy'i Karongi ahitira muri Lemigo mu birori by'abambaye umutuku
Riderman akigera ku rubyiniro
Barishimira uko Riderman amanura imirongo
Ntakazi katavuna, icyuya cyageze aho kiramanuka
Ibirori byo muri Lemigo birarangiye, babwiwe kwerekeza muri Wax Club aho bagombaga gutaramirwa na Bruce Melodie na Active ntayandi mafaranga bishyuye
Photo:Moise NIYONZIMA
TANGA IGITECYEREZO