RFL
Kigali

2017-2018, Rayon Sport igiye gukoresha ingengo y’imari ya miliyoni 400–MUVUNYI PAUL

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/11/2017 14:57
1


Muri iyi minsi hamwe mu habarizwa amafaranga menshi ku Isi ni mu mikino, ibigaragara ku Isi no mu Rwanda byatangiye kuhagera, magingo aya Rayon Sports Fc yamaze gutangaza ko iteganya gukoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni magana ane mu mwaka w’imikino 2017-2018.



Ibi byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports Muvunyi Paul, ubwo yari mu kiganiro Rayon Time gica kuri radiyo Isango Star, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017.

Uyu muyobozi wa Rayon Sport yabajijwe ku kijyanye n’ingengo y’imari bateganya gukoresha, Muvunyi Paul ahita aterura agira ati” tukimara gutangira icyihutirwaga cyari ukumenya Budjet (Ingengo y’imari) izagenga Rayon Sports. Twasanze ari amafaranga asaga miliyoni 400, icyakora ikipe izakenera asaga miliyoni 320. Ku kibuga turateganya kuhakura miliyoni 150, Fan Club nazo turateganya kuzikuramo miliyoni 30.”

rayon sportRayon Sports irakora ibishoboka byose ngo yisubize igikombe cya Shampiyona iherutse gutwara mu mwaka wa 2016-2017

Uretse aya mafaranga yatangaje aho azava yongeyeho ko andi azava mu baterankunga ba Rayon Sports n'ahandi hanyuranye atigeze arondora. Icyakora Muvunyi Paul yongeyeho ko mu mishinga bafite mu myaka ibiri iri imbere ari ugushakira ikipe aho ibarizwa, aho ikorera umwiherero byagenda neza bakayishakira n’ikibuga yajya ikiniraho kuko nacyo basanga gikenewe. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gasenyi6 years ago
    Umuyobozi wa Gikundiro Rayon Sport tumuri inyuma bige gusa ukuntu bagera no k umufana wo hasi .Imana izabidushoboze





Inyarwanda BACKGROUND