RFL
Kigali

2009-2018: Igitaramo cya EAST AFRICAN PARTY kigiye kuba ku nshuro ya cumi, reba urutonde rw’abahanzi bakitabiriye kuva cyatangira

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/12/2017 18:01
1


Mu Rwanda bimaze kuba akamenyero buri tariki 31 Ukuboza haba hateganyijwe igitaramo cyo gusoza umwaka, iki gitaramo kimaze kwandika izina mu mitima ya benshi kizwi ku izina rya EAST AFRICAN PARTY, ibi bitaramo byatangiye muri 2009 bitegurwa na kompanyi ya East African Promoters.



Aha niho Inyarwanda.com twabakusanyirije urutonde rw’abahanzi bagiye bitabira ibi bitaramo kuva byatangira muri 2009 kugeza mu gitaramo cya East African Party giherutse kuba ahari hatumiwe The Ben nk’umuhanzi mukuru.

Muri 2009 ubwo iki gitaramo cyabaga bwa mbere hatumiwe abahanzi bari bakomeye icyo gihe barimo; Nameless wo muri Kenya, Juliana wo muri Uganda , Blu3 itsinda ryahozemo abahanzikazi batatu bo muri Uganda , Michael Ross wo muri Uganda , Kidum w’i Burundi ariko wabaga muri Kenya, Z Anto wo muri Tanzania, Miss Jojo wo mu Rwanda, Dr Claude wo mu Rwanda, ndetse na Rafiki wa hano mu Rwanda.

Iki kikaba igitaramo urebye cyari cyahuriyemo abahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba bwa Afurika. Muri 2010 East African Party yari igiye kuba ku nshuro yayo ya kabiri yari yitabiriwe n’abahanzi bakomeye icyo gihe mu karere; AMANI wo muri Kenya, AY wo muri Tanzania, HB Toxic wo muri Uganda,Tonks wo muri Uganda na Big Farious wo mu gihugu cy’Uburundi. 

EAP

2011 ni uku cyari kimeze

Muri 2011  East African Party yari igiye kuba ku nshuro ya gatatu iki gitaramo kitabiriwe nabahanzi  bakomeye kuva ku rwego rw’Isi barimo Miss Triniti ukomoka muri Amerika, General Ozzy wo muri Zambia, Rachel K wo muri Uganda, Radio and Weasel wo muri Uganda ,King James wo mu Rwanda, Miss Jojo wo mu Rwanda , Tom Close wo mu Rwanda  na Kidum w’i Burundi.

EAP

Igitaramo cya 2012

Muri 2012 iki gitaramo cya East African Party cyari kigiye kuba ku nshuro ya kane cyabaye mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2011 rishyira iya 1 Mutarama 2012, kitabiriwe n’abahanzi banyuranye biganjemo abanyarwanda kitabirwa n’abahanzi; Jay Polly wo mu Rwanda, Kitoko wo mu Rwanda,Tom Close wo mu Rwanda, King James wo mu Rwanda,Riderman wo mu Rwanda, Uncle Austin wo mu Rwanda,Knowless, Frank Joe, Daddy Cassanova  na Dream Boys bo mu Rwanda kimwe na Mr Flavor wari waramamaye muri Nigeria.

EAP

Muri 2013 igitaramo cya East African Party cyari kigiye kuba ku nshuro ya gatanu kitabirwa n’abahanzi banyuranye biganjemo abanyarwanda; King James, Knowless, Jay Polly, Kamichi, Riderman,Mani Martin, Tom Close na Uncle Austin bo mu Rwanda hiyongereyeho Kidum umuhanzi wari ukunzwe mu karere w’i Burundi ndetse na Fuse ODG wari waramamaye mu ndirimbo ye Azonto.

EAP

Muri 2014 iki gitaramo cya East African Party cyari kigiye kuba ku nshuri ya gatandatu kiba icya mbere kigiye kuba ijana ku ijana gikozwe n’abahanzi b’;abanyarwanda nta munyamahanga n’umwe ukigaragayemo, aha hagaragayemo n’abahanzi ba cyera barimo Orchestre Impala, Orchestre Ingeli, Intore Masamba, Cecile Kayirebwa, Nyakwigendera Mwitenawe Augustin,Riderman, Knowless,King James, Mani Martin na Jay Polly.

EAP

Muri 2015 iki gitaramo cya East African Party cyari kigiye kuba ku nshuro yacyo  ya karindwi aho kitabiriwe n’abahanzi banyuranye bari bayobowe na Diamond, uyu munyatanzania niwe wari ugezweho mu karere ndetse no muri Afurika, muri iki gitaramo uyu mugano yafatanyije n’abahanzi babanyarwanda barimo Urban Boys, King James,Knowless na Jay Polly.

EAP

Muri 2016 East African Party yari igeze ku nshuro yayo ya munani aho kitabiriwe  n’abahanzi banyuranye bari bayoboye na Konshens, uyu yafatanyije nabahanzi b’abanyarwanda barimo; Urban Boys,Bruce Melody,King James, Allioni,ndetse na Green P wari wamamajwe ariko ntabashe kuririmba ibitaravuzweho rumwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda.

EAP

2017 ubwo East African Party iheruka kuba yari yatumiwemo umuhanzi w’umunyarwanda ukunzwe cyane The Ben, uyu yari amaze imyaka isaga irindwi adakandagira ku butaka bw’u Rwanda, igitaramo cyatumiwemo The Ben kirimo abahanzi nka Charly na Nina, Bruce Melody na Yvan Buravan bose basusurukije abafana b’umuziki.

EAST AFRICAN PARTYUyu mwaka biraba ari ibicika muri East African Party

Nyuma y’ibi bitaramo icyenda tubashije kubagezaho byagiye biba magingo aya abanyarwanda muri rusange biteguye igitaramo gikomeye kigomba kuba dutangira umwaka wa 2018 aho abahanzi bazaririmbamo ubu bamaze kumenyekana barangajwe imbere na Alikiba ndetse na Sheebah Karungi bazafatanya n’abanyarwanda nka Tuff Gangz, Yvan Buravan, Riderman na Bruce Melody aho kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000frw) n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10,000frw). 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • the Bobo 6 years ago
    Ntababeshye rwose nzajya nkitabira aruko mwatumiye abanyarwanda nkuko ubushize mwazanye the Ben. Abahanzi bacyu barashoboye ntabyo hanze kabisa.





Inyarwanda BACKGROUND