RFL
Kigali

"Nkunda abana ariko ndacyarimo kwiyubaka" Sheebah Karungi abajijwe niba ateganya kubyara

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/01/2018 11:17
1


Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Uganda ndetse no mu karere. Benshi bajyaga bibaza niba uyu muhanzikazi yaba afite abana cyangwa se niba anateganya kubyara, gusa kuri ubu yamaze gusobanura aho ahagaze kuri iyi ngingo.



Mu kiganiro The Beat gitambuka kuri NTV, kuri uyu wa Kane tariki 4/1/2018, Sheebah Karungi yatangaje ko akunda cyane abana, gusa ngo impamvu atari yabyara, ni uko akirimo kwiyubaka. Yagize ati: "Nkunda abana ariko hari umugore ndi kubaka ndacyarimo kubaka uwo mugore, igihe nikigera ko uwo mugore yibaruka, azabona umwana."

Sheebah Karungi ngo akunda abana ariko ubu aracyarimo kwiyubaka

Nkuko tubikesha Chano8, Sheebah Karungi w'imyaka 29 y'amavuko uherutse mu Rwanda mu gitaramo cya RunTown Experience cyabaye tariki 23 Nzeli 2017, avuga ko kuri ubu ahugiye cyane mu muziki we. Ku bijyanye n'abakomeje kumushyiraho igitutu cyo kubyara, yavuze ko kimwe nk'abandi bagore nawe azabyara, gusa ngo kuri ubu asanga adakuze cyane ku buryo byazamubuza kubyara. 

Mu mwaka wa 2016 Sheebah Karungi yatangaje ibisabwa ku musore wamubera umugabo nawe akamubera umugore. Ni nyuma y’amakuru yamuvuzweho y’uko yaba atajya yiyumvamo abasore. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa NTV mu kiganiro The Beat, Sheebah Karungi yavuze ko umusore yakundana nawe ari ushobora kuba afite ubushobozi bwo kwishyura umutungo we wose yatanzeho amafaranga ye. 

Image result for Sheebah Karungi

Sheebah avuga ko akirimo kwiyubaka

Sheebah Karungi mu gitaramo aherutsemo i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Des6 years ago
    Umuntu wamansuraga nyira rock yaba afite 29, gute? haha, nyirarock yarabayeho mu myaka nka 16 ishize





Inyarwanda BACKGROUND