RFL
Kigali

‘Gira neza wigendere, ubuzima ku isi ni ishuri, uwiga neza ni ugira urukundo’ Pedro Someone

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/08/2017 12:03
3


Umuhanzi Pedro Someone yongeye gukora mu nganzo ahamagarira abantu kugira urukundo bakabana mu mahoro na bagenzi babo kuko ibyo bizafasha kuba mu buzima butarangwamo amakimbirane ndetse n’urwango.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Niyigena Jean Pierre uzwi nka Pedro Someone yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse nyuma yo guhemukirwa n’umuntu umwe yirinze gutangaza amazina ye, bimutera kugira abantu bose inama y’uko bajya baharanira kubana amahoro n’abantu bose, bakagirira ineza abantu bose kuko iyo ugize neza, uko bimera kose ineza uyisanga imbere. Muri iyi ndirimbo, Pedro Someone aririmbamo aya magambo:

Gira neza wigendere, ineza uzayisanga imbere, ubuzima muri iy'isi ni ishuri kandi buri wese ahora yiga. Uwiga neza ni ugira urukundo akabana neza n’abandi amahoro, yabona uwashonje, ufite inyota akamugoboka, agaharanira ibyiza gusa, agafasha abantu abakura ahabi abashyira aheza adategereje igihembo. Ineza iratinda ntihera itakugarukiye,..Inabi izana urwango, iteza amakimbirane.

UMVA HANO 'GIRA NEZA' YA PEDRO SOMEONE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyitanga6 years ago
    Ni fresh pe good message
  • musabyimana6 years ago
    Ni nziza irimo ubutumwa pe!
  • niyigaba6 years ago
    Iyi ndirimbo ninziza irimo message nziza ariko ikibazo nuko bikinira zimwe za nswa ,mbyo,muziko ubu isi yacu yaba nziza bitewe natwe





Inyarwanda BACKGROUND