Umuhanzi Pedro Someone yongeye gukora mu nganzo ahamagarira abantu kugira urukundo bakabana mu mahoro na bagenzi babo kuko ibyo bizafasha kuba mu buzima butarangwamo amakimbirane ndetse n’urwango.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Niyigena Jean Pierre uzwi nka Pedro Someone yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse nyuma yo guhemukirwa n’umuntu umwe yirinze gutangaza amazina ye, bimutera kugira abantu bose inama y’uko bajya baharanira kubana amahoro n’abantu bose, bakagirira ineza abantu bose kuko iyo ugize neza, uko bimera kose ineza uyisanga imbere. Muri iyi ndirimbo, Pedro Someone aririmbamo aya magambo:
Gira neza wigendere, ineza uzayisanga imbere, ubuzima muri iy'isi ni ishuri kandi buri wese ahora yiga. Uwiga neza ni ugira urukundo akabana neza n’abandi amahoro, yabona uwashonje, ufite inyota akamugoboka, agaharanira ibyiza gusa, agafasha abantu abakura ahabi abashyira aheza adategereje igihembo. Ineza iratinda ntihera itakugarukiye,..Inabi izana urwango, iteza amakimbirane.
TANGA IGITECYEREZO