RFL
Kigali

Umwanditsi akaba n’umunyamakuru Fabrice Twizeyimana, yanditse igitabo gikundisha impinja gusoma

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/12/2015 14:28
3


Nk’uko ubushakashatsi bwinshi bwagiye bubigaragaza, gutoza umwana gukunda gusoma biba byiza ubitangiye akiri mu nda ya nyina. Mu nda ya nyina birumvikana ko aba ataratangira kureba ariko, umubyeyi aba ashobora kuganiriza umwana we amusomera inkuru.



Iyo umwana akivuka akimara kureba umushakira nk’ibitabo cyane cyane bigizwe n’amashusho cyangwa amafoto. Umwana atangira kwigiraho kureba, uko bahinduranya impapuro, akagenda akura akunda icyo gikorwa cyane. 

Iki gitabo, uyu mwanditsi yanditse akaba ari igitabo cy’amashusho y’umwana w’uruhinja witwa "Neza Neriah". Iki gitabo kigaragazamo ubuzima bwa buri munsi bwa Neza. Kuva abyutse mu gitondo kugeza aryamye nimugoroba muri make.

Tubajije umwanditsi icyamuteye kwandika icyo gitabo yatubwiye ko ubundi abana bato b’impinja bakunda kureba amafoto y’abandi bana bagenzi babo. Iki gitabo kikaba cyaratangajwe na Mudacumura Publishing House, inzu itangaza ibitabo ikorera Kicukiro mu Gatenga.

Tuganira n’umuyobozi w’iyi nzu yatubwiye ko iki gitabo cyaba impano ikomeye ku bana b’impinja mu rwego rwo kubakundisha gusoma bakiri bato. Yagize ati "Nkaba nshishikariza ababyeyi kugana inzu zigurisha ibitabo bakigurira abana babo nk’impano ikwiye muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’ubunani"

Iki gitabo kiboneka ku biro bya Mudacumura Publishing House, Librairie Caritas (Downtown) , SBD bookshop (Gishushu), Arise Bookshop (Kimironko), Ikirezi Bookshop (KBC) n’ahandi kikaba kizabageraho vuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diane8 years ago
    Icyo gitabo n'i Huye turagishaka bakitugezeho tugurire aba bebes Bach.
  • 8 years ago
    Impinja? Cga bana bato bivuga abari primaire na secondaires. Ngo impinja? Zizi se gusoma cga zarize munda zaba nyina? Noneeeho, nakumiro.
  • lea8 years ago
    nonese ko mbona bigutangaje,ibyo bitabo birahaba,umubyeyi agasomera umwana muto ibyanditsemo





Inyarwanda BACKGROUND