Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2015 muri IPRC Kicukiro ahahoze hitwa ETO Kicukiro habereye igitaramo cy’umuhanzi akaba n’umusizi Ngombwa Timothy. Muri iki gitaramo cyaranzwe n’udukino, imbyino ndetse n’imivugo , uyu muhanzi yataramiye abantu b’ingeri zose bari bitabiriye igitarmo cye harimo n’urubyiruko.
Nubwo kititabiriwe ku buryo bugaragara, Ngombwa Timothy yavuze ko yishimiye kubona n’urubyiruko rwitabira ibitaramo birimo indirimbo z’umuco nkuko intego y’iki gitaramo yari ugusigasira umuco nyarwanda ndetse no kuwimakaza . Si urubyiruko gusa kuko iki gitaramo cyitabiriwe n’abasheje akanguhe banyuranye .
Uretse iki gitaramo cyabimburiye ibindi, Ngombwa Timothy yemeza ko agiye gukomeza ibi bitaramo mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no hanze yacyo.
Mu mafoto uko iki gitaramo cyari cyifashe
Urubyiruko rwari rwaje kumva indirimbo z'umuco no gutaramana n'umuhanzi Ngombwa
Hari abantu b'ingeri zinyuranye
Ngombwa Timothy afatanyije n'itsinda rye bataramiye abari aho biratinda
Abasheje akanguhe nabo bari bitabiriye iki gitaramo
Herekanywe amateka muri muzika y'uyu muhanzi
Umuhanzi Ngombwa Timothy yakoze ibihangano bitandukanye byakunzwe n’abatari bake. Muri 1990 yaririmbye indirimbo “Inyange”, muri 1993 aririmba iyitwa “Umwali” n’izindi zinyuranye yagiye aririmba harimo n’izagiye zisubirwamo n’abandi bahanzi nyarwanda.
Umuhanzi Ngombwa Timothy yibanda ku ndirimbo z’urukundo ndetse n’ibihozo cyane cyane akibanda ku rukundo rw’iguhugu cye Rwanda .
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO