Umuhanzi nyarwanda Uwizihiwe Charles, akomeje gukora ku mitima ya benshi yifashishije indirimbo ziri mu njyana gakondo y’abanyarwanda, n’ubwo aba i Burayi akaba yararahiye kuzakomeza gutanga umusanzu we mu guteza imbere muzika y’umwimerere w’abanyarwanda.
Charles Uwizihiwe, ni umusore w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bubiligi, akaba ari umuhanzi wibanda ku njyana gakondo ishimangira ubwiza n’umwihariko w’umuco nyarwanda, akaba n’umwe mu basore bakomeje kugaragaza ko bazatanga umusanzu ukomeye mu gukomeza gusigasira muzika nyarwanda y’umwimerere.
Uyu muhanzi ariko ibyo gukunda umuco no gukora ubuhanzi bujyanye nawo si ibya none, kuko mbere yo kwerekeza i Burayi yahoze mu itorero ndangamuco “Inganzo Ngari”, rimwe mu matorero akomeye kandi akundwa na benshi mu Rwanda.
Indirimbo ye nshya yamaze no gukorera amashusho, ni imwe mu zikomeje kwishimirwa no kuvugisha benshi ku bw’ubutumwa bwumvikanamo, uburyo iririmbitse n’uburyo icurangitse, ndetse n’amashusho yayo bikaba bishimangira ko uyu musore ashoboye kandi azagera kure muri muzika ye, akanateza imbere muzika gakondo.
Iyi ndirimbo ye yise KIBONDO CYANJYE, irimo ubutumwa by’umwihariko bureba ababayeyi n'abana bato, ikaba yuzuyemo impanuro zitangwa n’ababyeyi ku bana babo. Icuranze mu njyana y’umwimerere yumvikanamo inanga nyarwanda, ndetse n’umudiho gakondo w’abanyarwanda.
REBA HANO INDIRIMBO "KIBONDO CYANJYE":
Iyi ndirimbo yatunganyijwe n'uwitwa Didier Touch mu buryo bw'amajwi, naho amashusho yo akaba yaratunganyijwe na Joulien BM Jizzo
TANGA IGITECYEREZO