RFL
Kigali

Umuco gakondo- Umugani wa Nkuba na Gikeli

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:16/07/2015 12:33
5


Nkuba yibereye aho agatura mu ijuru, Gikeli akaba mu nsi. Gikeli yagenda akagenda asimbuka. Nkuba akibera hejuru agakubita hirya no hino. Umunsi umwe aza gukubita ajya hasi, asanga Gikeli yarubatse, arasakara, afite urugo rukomeye.



Nkuba abaza Gikeli ati “Ese Gikeli, ko wubatse utya, wowe usakaza iki, ubwatsi ubukura he ? Ubutemesha iki ?” Gikeli ati “Mfite umuhoro wanjye ngomba gusakara inzu yanjye simvirwe.” Nkuba ati “Nanjye rero ndi umukene, untize uwo muhoro wawe nitemere ubwatsi njyane ku ijuru, njye kwisakarira inzu. Umugore n’abana ntibagira aho bicara.”

Cyakora Gikeli abyumva vuba, abaza Nkuba ati “Ese Nkuba ndaguha umuhoro wanjye nzawushyikirizwe n’iki, ko ureba ntagira amaguru?”  Nkuba ati “Nzawuzana vuba.”  Gikeli ahereza Nkuba umuhoro, aragenda atema ubwatsi. Ariko ubwo Nkuba yatemaga ubwatsi, Gikeli yaribwiraga ati “Ndabizi, Nkuba ni umuntu ugira amahane, kandi ntazongera kugera ino ubwo ashyikiriye umuhoro wanjye.”

Gikeli aranyaruka yigira mu kiba cy’ubwatsi. Nkuba akubita ubwatsi abugeza mu ijuru, abutura ku kibero cy’inzu iwe. Umugore ati “Ese noneho ubu bwatsi ubukuye he?” Undi ati “Wa mugore we ceceka, ibintu mbonye ntibigira uko bisa. Nahuye n’umugabo Gikeli ampereza uyu muhoro, ariko nzarebe aka Gikeli na Nkuba. Ntabwo rwose uyu muhoro nzawumusubiza. Reka njye nitemera ubwatsi, nisakarize inzu, ntabwo Gikeli azagera ino.” Umugore ati “Uzaba umuhemukiye cyane.” Undi ati “Reka da, ntabwo namuhemukira.”

Nkuba akajya aca ubwatsi, arasakara, amererwa neza. Gikeli aranyaruka yitura mu kibero cy’inzu, noneho Nkuba akibwira ngo ntabwo ibyo avuga Gikeli abyumva.

Gikeli yibera ahongaho, iminsi munani basezeranye igeze, Gikeli aranyaruka ajya mu irembo kwa Nkuba. Arakorora. Ati “Yemwe abo kwa Nkuba ?”  Nkuba ati “Yee! Nimwumve abo bantu, sinzi umpamagaye.” Gikeli arakorora, ati “Erega ni jye Gikeli. Umuhoro wanjye warawutindanye, none narinje kuwureba.” Undi ati “Koko iminsi ibaye miremire. Ariko utahe usubire imuhira, nanone iminsi ni umunani, uwa cyenda, nkakuzanira umuhoro wawe.”

Gikeli yisubirira mu kibero cy’inzu. Nkuba yibera aho. Atarisha ibitoki birashya, barenga. Inzoga imaze gushya, abwira umugaragu we ati “Genda ujye guca ibihunda, uzane n’urutete utekere inzoga tugende, nshyire Gikeli umuhoro we ataziyahura.” Ubwo Gikeli aramwumva.

Umugaragu aragenda azana ibihunda n’urutete araza atekera inzoga. Uko atekera Gikeli yiterera muri rwa rutete. Noneho umugaragu arikorera, Nkuba arakubita, umugaragu na shebuja bitura ku isi. Umugaragu aragenda atura inzoga mu nzu. Gikeli ava muri rwa rutete ajya ku buriri. Umugaragu asubira ku irembo asanga shebuja.

Shebuja ati “Ese wahamagaye ?”  Umugaragu ati “Nahamagaye databuja, ariko nta muntu wanyitabye.” Ngo agere ku irembo arongera arahamagara ati “Yemwe kwa Gikeli?” Gikeli ati “Yee! Arakorora. Nta muntu umpamagave ?”  Bati “Arahamagaye. Ni Nkuba waje kugutarurira umuhoro.”

Gikeli abyuka vuba vuba, ati “Ni uko, ni uko. Ibitotsi ni umwana w’undi ga ! Nari nsinziriye.” Aherako arabyuka, ajya mu kirambi. Arakorora, ati “Mbega mwanzaniye inzoga ?”  Bati “Twakuzaniye inzoga y’ishimwe kandi twakuzaniye n’umuhoro wawe.”

Banywa inzoga. Barangije bamubwira imisango yayo. Birangiye Nkuba n’umugaragu we bisubirira mu ijuru, Gikeli asigara iwe n’umuhoro we.

Si jye wahera hahera Umugani!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AndrĂ© Ntabanganyimana8 years ago
    Nu kuri muri abantu babagabo uyu mugani nawuherukaga cyera kandi narawukundaga Murakoze cyane!!!
  • irene8 years ago
    gikeli numusaza cyane ndamwemeye
  • danny8 years ago
    nibyiza umuco ntugacike t urabakunda
  • kaka7 years ago
    ubonye abanyarwanda babiri? nkuba na gikeri bahagarariye anbanyarwanda babiri. indyadya ihimwa n'indyamirizi koko
  • mugaboj pierere 7 years ago
    imana ibahe umugisha kumugani uryoshye ntimugasaze





Inyarwanda BACKGROUND