RFL
Kigali

Ubutumwa bwa Pastor Mpyisi na Minisitiri Uwacu mu muhango wo guherekeza umwami Kigeli V Ndahindurwa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/01/2017 16:44
0


Mu gitambo cya misa hari hateganijwe umwanya w’abantu baza kugira icyo bavuga barimo Ezra Mpyisi wabanye cyane n’umuryango w’umwami Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa. Harimo kandi n’umubyeyi Speciose Mukabayojo ari we muvandimwe wenyine Kigeli V Ndahindurwa yari asigaranye na Minisitiri Uwacu Julienne wari uhagarariye Leta y’u Rwanda.



Ezra Mpyisi ni we wabanje gufata umwanya wo kuvuga uko azi Kigeli mu ncamake ndetse n’iby’urubanza baburaniye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashaka ko umwami atabarizwa mu Rwanda. Mu ijambo rye, Ezra Mpyisi yabanje gusaba abanyarwanda gushimira Imana ko Kigeli ataguye ku gasi (mu mahanga) akaba atabarijwe iwabo i Nyanza. Yavuze ko ashimishijwe cyane n’uko aho Kigeli yari ahagaze bamwimika tariki 28/07/1959 ari naho yatabarijwe. Mpyisi uzi Kigeli guhera ataraba umwami ‘akiri agahungu’ yanatangaje ko ubwo Kigeli yavaga i Nairobi ari we bari kumwe ajya kwaka ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane cyane ko ngo banabanye mu buhungiro.

Mpyisi yagarutse cyane ku mateka y’abami mu gihe cy’abazungu, ihunga rya Kigeli n’urubanza muri Amerika

Pastor Mpyisi wavuze umwanya utari mugufi, akavuga umwami Kigeli nk’umuntu umuzi neza kandi wamukundaga, yarase ubutwari abami uhereye kuri Musinga wanze guha u Rwanda abazungu, Rudahigwa warutuye Imana na Kigeli Ndahindurwa watangiye neza ataraba umwami.

Ku bijyanye n’urubanza baburanye muri Amerika bashaka ko umwami atabarizwa mu Rwanda, Ezra Mpyisi yashimiye cyane abantu bo mu muryango bagiye bahagarariye umukuru w’umuryango Mukabayojo Speciose ufite intege nke z’umubiri. Ezra Mpyisi kandi yashimiye abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda baje kubashyigikira mu rubanza, ni mu gihe abari bashyigikiye ko umwami atabarizwa ishyanga ngo batari barenze 7.

Pastor Ezra Mpyisi

Pastor Ezra Mpyisi yashimiye Imana yabanye na bo mu rubanza baburanaga

Pastor Mpyisi kandi yagarutse ku magorwa yagiye akururwa n’abazungu mu Rwanda ari nabo batumye Kigeli agwa i Shyanga, dore ko ngo batangaje ko yahunze ubwo yari yagiye muri Kongo gufasha Lumumba kuzamura ibendera rya Kongo akamanura iry’ababiligi.  Nyuma yaho abazungu batangaje ko Kigeli yahunze kandi bakamenyesha Loni ko ikizamubaho nagaruka mu Rwanda badakwiriye kukibazwa. Kuza mu Rwanda kwa Kigelio byari gusa nko kwiyahura, bituma ahitamo guhungira muri Tanzania, Nyerere amwakira neza, gusa ngo yagerageje kugaruka mu gihugu inshuro nyinshi imbogamizi zigatuma bidashoboka.

Pastor Mpyisi yakomeje gushimangira ko Imana ari yo nkuru ndetse ariyo yabafashije mu rubanza baburanaga, akomeza kubwira benshi bari aho ko bakwiriye kwiringira Imana kurenza abantu. Yavuze kandi ko abavuga ko Kigeli ntacyo yamaze ari uko baba nta mateka bazi, dore ko ngo abana b’ubu aho kwigishwa amateka birirwa bikinira za karate n’abakobwa babyina bambaye ubusa aho kwiga ibya Kinyarwanda bakigana iby’abazungu.

Ikindi Mpyisi yagarutseho ngo nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga, izina ryiza riruta ubutunzi n’umwanya w’icyubahiro, dore ko ngo Kigeli yatanze nta mugayo umurangwaho haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga aho yari amaze imyaka myinshi atuye. Ibi yabivuze akebura abari aho ati “Obama yamuhaye umudali kandi atakiriho Bibiliya iravuga ngo izina ryiza riruta ubutunzi. Mupfushe iyo ntindi yinda yanyu murwane mu izina ryanyu… Kigeli arahabwa imidali ari hanze mwe mugahabwa iminyururu muri mu Rwanda”

Pastor Ezra Mpyisi

Mpyisi yashimiye uyu mugabo ko yamuherekeje kuburanira umugogo w'umwami, yongeraho ati "Iyaba nari mfite kampuni ngo aka gahungu ngahe akazi kajye kankorera"

Pastor Ezra Mpyisi yashimiye kandi Leta y’u Rwanda ngo kuko itatabaye umuryango wa Kigeli  nka Leta ahubwo ikawutabara nk’utabara umuvandimwe, by’umwihariko ashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mukabayojo, umuvandimwe rukumbi wari warasigaye uva inda imwe na Kigeli kuri Yuhi V Musinga

Uyu Speciose Mukabayojo ni umubyeyi uri mu za bukuru kandi ugaragaza intege nke z’umuburi nyamara ntibyamubujije kuba ahari muri uyu muhango kuva watangira mu gitondo cya kare umugogo ujya kuvanwa mu bitaro. Mu ijambo yavugiwe n’umuhungu we, Mukabayojo yavuze ko azakomeza gukunda umuvandimwe we Kigeli, nawe amuvuga uko amuzi nk’umuntu bareranwe, avuga ko yarangwaga n’urugwiro agakunda n’abantu cyane ndetse na nyuma avuga ko abavandimwe babo bagiye bitaba Imana bagasigara ari bo 2 bakomoka kuri Yuhi V Musinga. Mukabayojo avuga ko ikimunejeje cyane ari uko yatabarijwe aho yimiye ndetse ashimira inshuti n’abavandimwe bagize uruhare mu kuzana umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa.

Nawe yasoje ashimira Leta y’u Rwanda by’umwihariko perezida Paul Kagame bimuvuye mu mutima kubera uburyo Leta itahwemye kubafata mu mugongo mu bihe bikomeye banyuzemo nk’umuryango. Yashimiye kandi inshuti z’umuryango cyane cyane pasiteri Ezra Mpyisi wakomeje kubaba hafi. Yanashimiye kandi abanyenyanza n’abanyarwanda muri rusange bakomeje kwifatanya n’uyu muryango. Yanashimiye kandi Musenyeri Filipo Rukamba watuye igitambo cya misa, dore ko ngo mu mibereho ya Kigeli n’ubundi yamye ari umuntu ukunda gusenga.

Minisitiri Uwacu Julienne wari uhagarariye Leta.

Minisitiri Uwacu Julienne yatangiye asuhuza abari aho mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda yaje ahagarariye. Yihanganishije kandi umuryango wabuze umubyeyi n’umuvandimwe abifuriza gukomeza kwihangana no gukomera. Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yababajwe n’inkuru y’akababaro y’itanga ry’umwami Kigeli V Ndahindurwa ndetse ngo Guverinoma izakomeza kuba hafi umuryango w’abasigaye. Yasoje yifuriza Kigeli kuruhukira mu mahoro ngo Imana imuhe iruhuko ridashira.

Ubutumwa bwaturutse hanze no gusoza igitambo cya misa

Hari kandi n’ubutumwa bwaturutse hanze y’u Rwanda bwoherejwe mu nyandiko bugasomerwa abari aho, ubwinshi bukaba ari ubwaturutse mu Bugande, Kabaka w’u Bugande, umwami wo muri Toro, ubutumwa buturutse muri Canada bwoherejwe n’uwitwa Rose Mary Kirungi, mu bwami bwa Ankole, bose bakaba bahurije ku kwishimira ko uyu mwami birangiye atabarijwe mu gihugu cyamubyaye, banashimira ubwitange Leta y’u Rwanda yakomeje kugaragaza. Bihanganishije kandi igikomangomakazi Speciose Mukabayojo, umuvandimwe wa Kigeli. 

Pastor Ezra Mpyisi

Pastor Mpyisi ashimira umugabo uba hanze y'u Rwanda wakoze iby'ubutwari akamuherekeza mu rubanza

Pastor Ezra Mpyisi

Uwo mubyeyi yitwa Kirisitina ni umwuzukuru wa Yuhi V Musinga na we yaherekeje Pastor Mpyisi kuburana

Angella

Uyu mubyeyi witwa Angela ni umwuzukuru wa Yuhi V Musinga na we yaherekeje Mpyisi kuburana


AMAFOTO: Ashimwe Constantin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND