RFL
Kigali

Uburanga bw’abakobwa 5 babaye Miss Burundi kuva muri 2009 kugeza 2016-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/08/2016 10:36
5


Irushanwa ryo gutora Nyampinga w’igihugu cy’u Burundi ryatangiye mu mwaka wa 2008, icyo gihe hatorwa Miss Burundi 2009. Nubwo haje gucaho igihe kitari gito hadatorwa Nyampinga w'u Burundi, kuri ubu abategura iri rushanwa bavuga ko buri mwaka hazajya hatorwa Nyampinga w’igihugu, umukobwa uhiga abandi mu buranga.



Kuva iri rushanwa ryatangira mu mwaka wa 2008 ubwo hatorwaga Miss Burundi 2009 kugeza uyu munsi, abakobwa batanu nibo bamaze kwambara ikamba ry’ubwiza rya Miss Burundi. Nyampinga w’u Burundi w’umwaka wa 2016 atowe nyuma y’imyaka ine mu Burundi badatora Nyampinga w'igihugu.

Reba abakobwa batanu bamaze kwambara ikamba ry'ubwiza nka Miss Burundi

1. Miss Alida Kaneza: Alida wuje uburanga, niwe watowe bwa mbere nka Nyampinga w’u Burundi. Mu mpera z’umwaka wa 2008 nibwo yatowe ariko atangira imirimo ye mu mwaka wa 2009 na cyane ko yari yatowe nka Miss Burundi 2009.

Miss BurundiMiss Burundi 2016

Nyampinga Alida Kaneza

2. Miss Umwigeme Kheila Marie Ndayikeza: Uyu mukobwa wavukiye i Bujumbura mu mwaka wa 1993 niwe watorewe kuba Miss Burundi 2010. Nyuma yahoo yaje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza.

Miss Burundi

Nyampinga Kheila Marie Ndayikeza

3. Miss Ariella Kwizera: Niwe wambaye ikamba rya Nyampinga w’igihugu cy’u Burundi mu mwaka wa 2011 nka Miss Burundi 2011. Uyu mukobwa wavutse mu 1987, yaje no kubona amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Miss East Africa 2012, kubw'amahirwe macye ntiyabasha kwegukana iryo kamba.

Miss BurundiMiss Burundi

Nyampinga Ariella Kwizera

4. Miss Melodie Mbonayo: Mu mwaka wa 2012 nibwo Melodie yambitswe ikamba rya Nyampinga w’igihugu cy’u Burundi (Miss Burundi 2012). Kuva atowe haje gushira imyaka ine nta wundi mukobwa uratorwa ngo amusimbure. Uyu mukobwa akaba yarasimbuwe nyuma yaho benshi bagiye babisaba ku bwinshi.

Miss Burundi

Nyampinga Melodie Mbonayo

5. Miss Ingabire Ange Bernice: Tariki 14 Kanama 2016 Ingabire Ange w’imyaka 21 y’amavuko yatorewe kuba Miss Burundi 2016, akaba azasimburwa mu mwaka wa 2017. Yatowe nyuma y’imyaka ine yari ishize hadatorwa Nyampinga w’igihugu.

14021547_10153664361741954_2763774280647148060_n

ange bernice miss burundi 0Ange Bernice w’imyaka 21 y’amavuko wabaye Miss Burundi 2016

Miss Burundi 2016 Ange Ingabire Bernice






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Missoya7 years ago
    Mbonayo Melodie miss? Yemwe yemwe, ubanza bari babuze abandi biyandikisha, bikaba nkababayobozi b'iBanze baherutse gutorwa kuko hari habuze abiyamamaza, bapfuye gushyiramo/kugaruramo abari barirukanwe kubera za ruswa n'ubuswa mu mirimo baba barahawe.
  • umulisa7 years ago
    Hmmm benga miss 2012 ateye agahinda
  • Marie7 years ago
    Si mwiza pe! gusa 3 babanje bari babikwiye.
  • mugisha fulgence7 years ago
    eh ntabwo byoroshye miss burundi afite ubwiza pee
  • Mimi7 years ago
    Ariella ni uwa kwanza. Mbega mwiza wee!





Inyarwanda BACKGROUND