RFL
Kigali

Polisi yataye muri yombi Miss Kate Bashabe

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/07/2016 11:43
26


Umunyamideri Kate Bashabe w’imyaka 25 y’amavuko watangije inzu y’imideri yitwa Kabash Fashion House, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bagenzi be.



Bashabe Catherine niyo mazina ye yiswe n’ababyeyi be gusa akaba azwi cyane nka Kate Bashabe. Kuwa mbere tariki 4 Nyakanga 2016 nibwo yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, ubu akaba afungiwe kuri Station ya Polisi i Gikondo. Uyu mukobwa ngo yakubise abakobwa yaketse ko aribo bamusebya kuri Instagram bakamushinja kuryamana n'abagabo bakomeye mu gihugu cya Nigeria.

 

Kate Bashabe afungiwe i Gikondo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yemeje aya makuru atangaza ko uyu mukobwa Kate Bashabe afunzwe ndetse ko batangiye gukora iperereza ryimbitse ku cyaha akurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa. Ati:

“Kuri station ya Polisi i Gikondo, ducumbikiye umukobwa witwa Catherine Bashabe. Yafashwe ku mugoroba, ni icyaha akurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa bagenzi be, turi gukora iperereza nyuma dosiye tuzashyikiriza izindi nzego.”

Umwe mu bakobwa Kate akurikiranyweho gukomeretsa, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko intandaro ya byose ari  konti ya Instagram yafunguwe n’umuntu utaramenyekana, ikwirakwiza amafoto y’uyu mukobwa ikanavuga amazina y’abagabo yaryamanye na bo, abo mu Rwanda no mu mahanga’. Kate ngo yabanje gukeka umwe mu nshuti ze, undi aramuhakanira. Yagize ati

Namuhakaniye ko atari njye wafungiye iyo konti birangira ansabye imbabazi ambwira ko mwihanganira ku magambo mabi yambwiye. Ejo nibwo yanyandikiye message ambwira ko akeneye ubufasha bwanjye, yansabye ko musanga iwe mu rugo nkamuzanira Heinken zikonje enye.

Nahageze turaganira bisanzwe, hashize akanya mbona azanye icyuma aramfata andyamisha ku buriri bwe amaboko ayazirikira inyuma ambwira ko nintemera ko ari njye wakoze ya konti ari bunyice. Nabanje kubihakana ariko mbona akomeje gukaza umurego akankoza icyuma mu maso anyereka ko umunota ku wundi yacyintera ngapfa kuko yari arakaye cyane. Nagize ubwoba mwemerera ko ari njye wabikoze arangije amfata amajwi ndi kubivuga. Yantegekaga ibyo mvuga, yantegekaga abo mpamagara tukabivugana.

Kate Bashabe ari mu gihome

Kate ngo yaketse undi mukobwa w’inshuti yabo bombi ko na we yaba ari inyuma y’umugambi wo gushinga iyo konti imutuka kuri Instagram. Ngo yaje gutegeka uyu mukobwa amusaba guhamagara uwo mugenzi wabo ngo abasange mu rugo kuko bafite ikibazo, undi yaje bwangu ahageze na we ahita azirikwa amaboko ahatwa imigeri n’inshyi. Ati

“Yadukubise twembi aturyamishije hasi, yaduteraga ubwoba cyane ko tugiye gupfa. Nyuma nigiriye inama yo kumwemerera, mwinginga musaba ko yaduha amasaha 24 tukaba twasibye iyo konti, ariko nashakaga ko tumucika ubundi tukajya kuri polisi. Yaraturekuye, yatubwiye ko yiteguye kujya muri 1930 ngo nitutabikora azatwica yijyane kuri polisi.”

Aba bakobwa bombi bakimara kuva mu rugo rwa Kate batabaje Polisi y’u Rwanda ihita ibatabara ntetse ita muri yombi uwabakubise ubu afungiwe i Gikondo.

Bashabe Catherine ariwe Kate Bashabe yabaye Miss MTN mu mwaka wa 2010 ndetse no muri 2012 yaje kuba Nyampinga w’akarere ka Nyarugenge.

Kate Bashabe yabaye Nyampinga wa MTN muri 2010

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    ibi bintu vy'aba miss bitugeze ahantu!
  • Bebe7 years ago
    Iyi ndayaaaaa,Sha ntibabiziii iyaba wahamagamooo,ubundi se icyo babeshye nicyi??ntabwo arukumusebya nibyoo rwose aryamana nabagabo babandi...Sha wamukobwa we watumye umuryango wajy utatana,amarira mama yarize kubera wowe Imana yo mwijuru izayakubazee!!!icyonzicyo uracyize ariko amarira yababyeyi utwarira abagabo,umuvumo wabo uzatuma ntamahoro uzigera ugira mubuzima bwawe
  • Aisha7 years ago
    Ariko mwagiye mureka umukobwa umwe yakubise abakobwa babiri harimo ikibazo
  • charmante7 years ago
    mbega baba miss bacu
  • khelia 7 years ago
    Umva uwo wiyise Bebe mbese hahahha umva man niba uri murumuna wuwo yadihaguye wamaze hanyuma ureka kuvuga ibyo Uhinda gusa umva kandi ceceka cg nawe uzakubitwe wa murezikazi we FU
  • 7 years ago
    ariko ni mwiza we!
  • KABARE7 years ago
    BWIZA BUPFUYE UBUSA !!!!!!!!
  • mama bob7 years ago
    izi ndaya zomu rwanda ziraturambiye kuko zitwigishiriza abana uburaya birirwa bazita ngo ni role models nkubu baba barabaye ibyihebe urumva banakwica umuntu uwabanjyanira iwawa rwose yaba akoze abo ba kate,shaddy,joxy,sacha,diane kenty nizindi ndaya ngenzi zazo leta nigire icyo ikora cyanwa imana idufashe
  • Wa P7 years ago
    Hahha yega amakuru weee!Ni nakumoro kuba mwiza ukaba uwa bagabo bose...haha zirasaza mw,abari mwe!
  • mupende jack7 years ago
    izi ndaya rwose zitumariye abana birirwa babona ibyo zikora kuri snapchat na instagram kandi zimaze kuba nyinshi ikimbabaza nuko harimo nizifite abana batoya nka shaddy na sacha!!naho kate we ibye ndumva byajemo isupu
  • diane mushyoma7 years ago
    dufite ikibazo mu Rwanda cyi ndaya zirimo kwiyongera ku bwinshi leta nibihagurukire kuko baratwangiriza abana barimo gukura kubera za snapchart na instagram uyu kate yarabitangiye none ubu indaya zabaye nyinshi zirirwa zambaye ubusa!! nikita ndoli,nina la ciel,pretty shaavy,joxy parker,shaddy boo,sachakat,ange wayne,makinah,pia addy,momolova,denise gakire,bella izi ni ndaya zomu rwego rwo hejuru nka kate nizindi nyinshi ntavuze imana izajye iturindira abana
  • Gisele7 years ago
    Hhhhh ariko uyu witwa bebe ubanza banafatanyaga kubatwara muransesta rwose iyo muvuga ngumukobwa yatwaye umugabo nkaho ariwe witereta
  • lady 7 years ago
    Ariko se Mana ibi nibiki, aba bakobwa babafatiye Ibihano uziko uwo mukobwa yarapfuye iyo Imana idakinga akaboko
  • Lorraine karamage 7 years ago
    Ariko se nka mwe mwarondoye abakobwa bose hahhhahah ubwo ni incuti zanyu ahubwo mufite ishyari kuko bateye iimbere kubarenza Kate namukundaga none ndushijeho iriya mukobwa azi ubwenge ajye abahana naho kumugereranya nizo mayibobo zaba kobwa zirirwa Uganda na zanzibar mubi shire kuruhande uriya yavukiye mu mafaranga weee naho ibyo ngo ni indaya ntago watinyuka kwita umuntu indaya atarigeze ubayo we love you Kate ,,,,,, ladyboss wacu
  • 7 years ago
    Indaya imenya indi di ......# I support kate
  • Kabutura7 years ago
    hahahahha!!!! Uyu mukobwa ni commando kabisa!! Yarebye imiguruko myinshi ya ba Jacky chan na Tubi
  • gwiza7 years ago
    hhhhh muribitangaza ckeilla simbona nawe c urimurizondaya zitwara abagabo .amaherezo ni murugo ayo muriza abandi namwe muzayarira mwandayamwe
  • Ntamuhanuzi iwabo7 years ago
    Kate abasokoruza bacu baravuze ngo "Ntawumenya akasongoye ihwa iyo atarakisokamo" garukira imana kuko satani ntakindi yakwitura kiratari ibiri kukubaho.
  • Kk7 years ago
    UBUKIRE BW'ISI MWUMVISE AHO BUVA KANDI NGO AMAHEREZO Y'ICYAHA NI U.....! MUHITEMO NABABWIRA IKI.
  • nana7 years ago
    Indaya zasubiranyemo...abobakobwa ukuntu aribeza ariko umvishe imico yabo wakumirwa..njye mbona bakwiye kubanjya na mukigo bakiga umuco.sacha,shaddy,Joxy,momo,miraj,kate,vanessa,teta sandra..yeeweee nibesh policei ishaka yabihagurukira peee





Inyarwanda BACKGROUND