Umunyamideri Kate Bashabe w’imyaka 25 y’amavuko watangije inzu y’imideri yitwa Kabash Fashion House, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bagenzi be.
Bashabe Catherine niyo mazina ye yiswe n’ababyeyi be gusa akaba azwi cyane nka Kate Bashabe. Kuwa mbere tariki 4 Nyakanga 2016 nibwo yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, ubu akaba afungiwe kuri Station ya Polisi i Gikondo. Uyu mukobwa ngo yakubise abakobwa yaketse ko aribo bamusebya kuri Instagram bakamushinja kuryamana n'abagabo bakomeye mu gihugu cya Nigeria.
Kate Bashabe afungiwe i Gikondo
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yemeje aya makuru atangaza ko uyu mukobwa Kate Bashabe afunzwe ndetse ko batangiye gukora iperereza ryimbitse ku cyaha akurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa. Ati:
“Kuri station ya Polisi i Gikondo, ducumbikiye umukobwa witwa Catherine Bashabe. Yafashwe ku mugoroba, ni icyaha akurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa bagenzi be, turi gukora iperereza nyuma dosiye tuzashyikiriza izindi nzego.”
Umwe mu bakobwa Kate akurikiranyweho gukomeretsa, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko intandaro ya byose ari konti ya Instagram yafunguwe n’umuntu utaramenyekana, ikwirakwiza amafoto y’uyu mukobwa ikanavuga amazina y’abagabo yaryamanye na bo, abo mu Rwanda no mu mahanga’. Kate ngo yabanje gukeka umwe mu nshuti ze, undi aramuhakanira. Yagize ati
Namuhakaniye ko atari njye wafungiye iyo konti birangira ansabye imbabazi ambwira ko mwihanganira ku magambo mabi yambwiye. Ejo nibwo yanyandikiye message ambwira ko akeneye ubufasha bwanjye, yansabye ko musanga iwe mu rugo nkamuzanira Heinken zikonje enye.
Nahageze turaganira bisanzwe, hashize akanya mbona azanye icyuma aramfata andyamisha ku buriri bwe amaboko ayazirikira inyuma ambwira ko nintemera ko ari njye wakoze ya konti ari bunyice. Nabanje kubihakana ariko mbona akomeje gukaza umurego akankoza icyuma mu maso anyereka ko umunota ku wundi yacyintera ngapfa kuko yari arakaye cyane. Nagize ubwoba mwemerera ko ari njye wabikoze arangije amfata amajwi ndi kubivuga. Yantegekaga ibyo mvuga, yantegekaga abo mpamagara tukabivugana.
Kate Bashabe ari mu gihome
Kate ngo yaketse undi mukobwa w’inshuti yabo bombi ko na we yaba ari inyuma y’umugambi wo gushinga iyo konti imutuka kuri Instagram. Ngo yaje gutegeka uyu mukobwa amusaba guhamagara uwo mugenzi wabo ngo abasange mu rugo kuko bafite ikibazo, undi yaje bwangu ahageze na we ahita azirikwa amaboko ahatwa imigeri n’inshyi. Ati
“Yadukubise twembi aturyamishije hasi, yaduteraga ubwoba cyane ko tugiye gupfa. Nyuma nigiriye inama yo kumwemerera, mwinginga musaba ko yaduha amasaha 24 tukaba twasibye iyo konti, ariko nashakaga ko tumucika ubundi tukajya kuri polisi. Yaraturekuye, yatubwiye ko yiteguye kujya muri 1930 ngo nitutabikora azatwica yijyane kuri polisi.”
Aba bakobwa bombi bakimara kuva mu rugo rwa Kate batabaje Polisi y’u Rwanda ihita ibatabara ntetse ita muri yombi uwabakubise ubu afungiwe i Gikondo.
Bashabe Catherine ariwe Kate Bashabe yabaye Miss MTN mu mwaka wa 2010 ndetse no muri 2012 yaje kuba Nyampinga w’akarere ka Nyarugenge.
Kate Bashabe yabaye Nyampinga wa MTN muri 2010
TANGA IGITECYEREZO