Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2015 nibwo ishuri rya CBE ryatoye nyampinga ku nshuro ya mbere nyuma yaho rihunduriye izina , mbere rikaba ryaritwaga SFB. Gasana Edna Darlene niwe wambitswe iri kamba akurikirwa na Urwibutso Erica wabaye igisonga cya mbere naho Umuhoza Stella aba igisonga cya kabiri.
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo byari biteganyijwe ko umuhango wa kugaragaza umukobwa uhiga abandi mu bwiza n’ubuhanga muri CBE wagombaga gutangira gusa ibirori nyirizina bikaba byatangiyeho nyuma y’iminota mirongo itatu n’ine(18h34). Kuri iyi saha nibwo umushyushyarugamba MC Kate Gustave yageze ku rubyiniro(stage), aha ikaze abari bitabiriye ibi birori bari biganjemo abanyeshuri bo muri CBE. Kate Gustave yabanje kwibutsa abari aho ko mu 10 bahatanaga , havuyemo umwe hasigara 9 nubwo hatasobanuwe impamvu yatumye uwavuyemo asezera mu irushanwa.
MC Kate Gustave atanga ikaze ndetse asaba abnyeshuri kudakopeza ba nyampinga kuko ahi bazabahagararira batazaba bari kumwe
Huzuye bamwe barahagarara
Abari bagize akanama nkemurampaka. Ubanza ni Bunyeshuri John, Umurerwa Evelyne(hagati) na Grace Peace Mahoro
Kate Gustave kandi yasabye abanyeshuri bari aho ko umwanya wo gusubiza ibabazo ubwo uraba ugeze batabafasha kubakopeza bimwe mu bibazo kuko aho bazahagararira batazaba bari kumwe. Abagize akanama nkemurampaka(Judges) nibwo bahise bahabwa ikaze n’ibyicaro. Aka kanama kari kagizwe na Umurerwa Evelyne umenyerewe cyane kuri televiziyo y’u Rwanda, Grace Peace Mahoro umwe mu bategura irushanwa rya Miss Malaysia ukomoka mu Rwanda ndetse na Bunyeshuri John ari na we wari ukuriye aka kanama. Abandi ba nyampinga bari baje gushyigikira bagenzi babo harimo Miss Samantha wabaye nyampinga w’iri shuri rikitwa SFB muri 2013-2014, Fabiola wabaye igisonga cye, Miss w’ishuri rya Ines Ruhengeri 2015, Fillette, Miss na Mister Mount Kenya University Agasaro na Ismael.
Miss Samantha wabaye nyampinga w’iri shuri rikitwa SFB muri 2013-2014(wabaye umutuku), na Fabiola wabaye igisonga cye
DJ Esggy niwe wasunikaga muzika
Uko ari 9 barabyina indirimbo 'Amarulah'ya Roberto
Arafata amashusho ari bwereke abo mu rugo
Hari ingeri zose ndetse n'ababyeyi bakuze bari baje kureba ibyabasize. Baragaragaza kwishimira ibirori babonaga
Aba bo bemezaga ko Grace ariwe uri bube Miss CBE 2015 ndetse icyapa bagikoresheje hakiri kare bitewe n'icyizere bari bamufitiye nubwo bitakunze
Gasana Edna Darlene nawe yari ashyigikiwe bigeze aha
Nsanzamahoro Denis uzwi nka Rwasa na we yari yaje kureba uri bubahige mu bwiza
Ku isaha ya saa moya n’igice (19h30) nibwo abahatana uko ari 9 biyeretse bwa mbere abari aho bari bategerezanyije amatsiko uri bube nyampinga. Bitunguranye uko ari 9 bose binjiye ku rubyiniro maze babyina indirimbo y’umuhanzi Roberto yitwa Amarulah. Wabonaga babyina koko nk’abababyitoje, ibintu byishimiwe n’imbaga yari iteraniye aho. Aba banyampinga bakurikiwe n’umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime, Garasiyani Niyitegeka uzwi cyane nka Sekaganda cyangwa se Ngiga bitewe na Filime Inshuti -Friends akinamo yitwa iri zina. Nawe akaba yasusurikije abantu mu nzenya ze zinyuranye.
Garasiyani Niyitegeka asetsa abantu
Nanjye nagufotoye
Kundwa Doriane, nyampinga w'u Rwanda 2015 yari yaje gushyigikira bagenzi be bo muri CBE
Bidatinze Nyampinga w'u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe yahise ahagera yicarana n'uwo yambitse ikamba. Baritegereza uko ibirori bikurikirana
Nibo bakobwa 3 bahiga abandi mu bwiza no mu bwenge. Raissa,igisonga cya mbere cya nyampinga w'u Rwanda 2015 aho aziye nawe yicaranye na bagenzi be
Joanah, wabaye nyampinga w’umuco 2015 , na Flora umwe mu bahataniraga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2015
Ku isaha ya saa moya n’iminota mirongo ine n’irindwi(19h47)nibwo nyampinga w’u Rwanda 2015 Kundwa Doriane yaje muri ibi birori , abanza kwiyereka abari aho mu buryo abanyampinga batambukamo, akurikirwa na nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe.
Hakurikiyeho ukwiyerekana bwa mbere kw’abahataniraga ikamba rya CBE 2015 mu myambaro ya Kinyarwanda, bakurikirana uko numero zabo zari zikurikiranye.
Danny Vumbi ati Ndambiwe imbuga zaje zituma abantu batagisurana ngo babona amaso ku maso
Nyuma y’uyu mutambagiro hakurikiyeho umuhanzi ukizamuka witwa Freeman maze aririmba indirimbo ye yise’ Umubikira’.Yakurikiwe n’umuhanzi Danny Vumbi usigaye ufite abafana benshi nyuma yaho aririmbiye indirimbo ye yakunzwe ‘Ni dange’. Danny Vumbi yahereye ku ndirimbo nshya yise ‘Akateye’ aba abwiramo umukunzi we ko arambiwe urukundo rwo mu kirere aho aba yikoma imbuga nkoranyambaga nka facebook na whatsapp zituma abantu batakigira umwanya wo kubonana amaso ku yandi. Uyu muhanzi yakurikijeho indirimbo ‘Ni dange’ yishimiwe nk’uko bisanzwe n’abari aho. Danny Vumbi yasoreje ku ndirimbo’ Baragowe’ maze abafana benshi biganjemo abakobwa dore ko ahanini ari nabo aba avuganira baramwikiriza aba ari nayo asorezaho.
Abahataniraga ikamba rya Miss CBE
Ku isaha ya saa mbiri n’iminota makumyabiri n’ine(20h24), abahatana bongeye kwiyereka abari aho mu ngendo yitwa’Cat walk’. Ubwo batambukaga Umuhoza Stella wari wambaye numero 2 niwe wari ufite abafana benshi ndetse benshi banemeza ko ariwe uri bube Miss CBE 2015. Gaju Ange Mutoni wari wambaye umero 4 na we akaba ari umwe mubari bafite abafana benshi bamushyigikiye. Umuhanzi Umutare Gaby niwe waje nyuma y’uyu mutambagiro, yinjirira ku ndirimbo ‘Ayo bavuga’maze ageze ku ndirimbo ye’ Mesa kamwe’ ibintu biba ibindi, abafana bamugaragariza ko impano ye bamaze kuyibona.
Umutare Gaby ati'Mesa kamwe'
Ku isaha ya saa tatu nibwo abahatana uko ari 9 babajijwe ibibazo. Uko bakurikiranye kuri numero, buri umwe yegeraga imbere agatombora ikibazo, maze abagize akanama nkemurampaka bakamubaza. Icyaranze ibi bibazo ni urusaku rwinshi rw’abanyeshuri kuburyo abagize akanama nkemurampaka ndetse n’abashyushyarugamba bakomeje gusaba ituze . Nubwo ababurana ari 9 , 8 baba bigiza nkana, aba bakobwa bagaragaje gusubiza ibibazo ntagutegwa ndetse 8 babisubiza mu rurimbi rw’icyongereza naho Urwibutso Erica wari wambaye numero 7 asubiza mu gifaransa yavugaga nta gutegwa na gato.
Ibirori bigeze hagati, Sandra Teta wanize kuri iri shuri yaje gufasha Kate Gustave
Bavuye mu Ruhango bahitira i Gikondo
Bitunguranye abahanzi bari bavuye mu irushanwa rya Primus Guma Guma, Roadshow yari yabereye mu karere ka Ruhango basesekaye muri CBE, byishimirwa n’abanyeshuri bari aho kubw’uko nabo bari baje kubatera ingabo mu bitugu mu kwitorera Miss wabo muri 2015. Muri abo haje Bruce Melodie wanavuze mu izina ryabo, Olivis na Tizzo bo muri Active, Jules Sentore, Mc Anita, Khalifan ukunda gufasha Bull Dogg muri iri rushanwa ndetse bazana na Uncle Austin.
Urban boys banyeganyeje abari bitabiriye ibi birori
Ama G na Safi baririmba 'Nyabarongo'
Allioni aririmba 'Umusumari'
Ku isaha ya saa tatu n’igice nibwo itsinda Urban Boys ryari ritegerejwe na benshi bageze ku rubyiniro, binjirira mu ndirimbo’Urankirigita’ bafatanyije na Sat B wo mu Burundi. Aba basore bishimiwe ku rwego rwo hejuru bagiye baririmba zimwe mu ndirimbo zabo nka ’Barahurura’, Marry me’,Soroma nsorome’ n’izindi basoreza kuri Till I die yatumye abari aho bose bahaguruka bafatanya kubyina. Safi akiri ku rubyiniro, Ama G The Black yahise yinjira maze bafatanya indirimbo’ Nyabarongo’. Ama G akaba yahise akurikizaho indirimbo ‘Twarayarangije’ nayo yishimiwe cyane . Umuhanzikazi Allioni niwe wakiriye Ama G, maze na we aririmba indirimbo’Umusumari’ ndetse na ‘Uwo narotaga’ , akurikirwa n’umuhanzi Audy Kelly waririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka’ Ninde wabikubwiye’,Ndambutse, Usa neza,..
Aribaza niba uwo yaje gufana ariwe uri bwambwikwe ikamba
Umurerwa E. ati"Twagendeye ku cyizere bigiriraga"
Ku isaha ya saa yine na cumi n’ibiri nibwo abahatana basabwe kugaruka kuri stage. Akanama nkemurampaka kabanje gusobanura ibyo kagendeyeho gahitamo nyampinga ndetse n’ibisonga bye 2. Umurerwa Evelyne akaba yasobanuye ko bagendeye ku cyizere bari bifitiye(self-confidence), intambuko ndetse n’uburyo basubije ibibazo. Habanje gutangazwa Miss uzi kwifotoza neza(Miss Photogenic), watowe binyuze mu majwi yahawe ku rubuga rwa internet, aba Gasana Edna Darlene wari wambaye numero 1. Nyuma ye hatangajwe ubaye igisonga cya kabiri maze aba Umuhoza Stella wari wambaye numero 2, igisonga cya mbere aba Urwibutso Erica wari wambaye numero 7, naho Miss CBE 2015 aba Gasana Edna Darlene.
Gasana Darlene yambikwa ikamba
Bimwe mu bihembo yegukanye harimo amafaranga ibihumbi Magana ane(400.000 Frw), amafaranga yo guhamagara yatanzwe na MTN angana n’ibihumbi 10, amezi 6 yogera mu piscine ndetse agakoresha na Gym ya Hotel The mirror, amezi 5 arebera film ku buntu muri century cinema iherereye mu muturirwa wa Kigali City Tower, kuzatemberezwa muri pariki ya Nyungwe ndetse akahafatira n’ifunguro, guhabwa ibikoresho by’uruganda sulfo mu gihe kingana n’amaze atandatu. Ibisonga bye nabyo bikaba byagenewe ibihembo binyuranye bijya gusa n’ibya Miss CBE 2015. Muri rusange icyo Gasana Darlene yarushije bagenzi be ni ukwigirira icyizere haba mu ngendo, gusubiza, kwifotoza neza n’ibindi bigaragara ko amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda yitabiriye ndetse akaza muri 15 batowemo Miss Rwanda 2015 yamugiriye akamaro kanini mu bigendanye n’ubumenyi bw’amarushanwa y aba nyampinga.
Ifoto y'urwibutso
Ubumenyi yakuye muri Miss Rwanda 2015 nibwo bwamufashije guhiga bagenzi be 8 bahatanaga
Mu ijambo rye Gasana Edna Darlene akaba yashimiye mbere na mbere Imana yamuhaye gutorwa akegukana ikamba rya nyaminga wa CBE 2015, ashimira abagize akanama nkemurampaka bamuhaye amahirwe yo guhagararira bagenzi be ndetse ashimira by’umwihariko bagenzi be bahatanye muri iri rushanwa avuga ko hari byinshi yabigiyeho. Ibirori bikaba byasojwe ahagana saa yine na mirongo itanu.
AMAFOTO MENSHI ARACYONGERWA MURI IYI NKURU
RENZAHO Christophe
TANGA IGITECYEREZO