RFL
Kigali

Nyuma yo gutaha amara masa muri Miss Rwanda, Gasana Darlene niwe wambitswe ikamba rya Miss CBE 2015

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:17/05/2015 10:40
9


Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2015 nibwo ishuri rya CBE ryatoye nyampinga ku nshuro ya mbere nyuma yaho rihunduriye izina , mbere rikaba ryaritwaga SFB. Gasana Edna Darlene niwe wambitswe iri kamba akurikirwa na Urwibutso Erica wabaye igisonga cya mbere naho Umuhoza Stella aba igisonga cya kabiri.



Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo byari biteganyijwe ko umuhango wa kugaragaza umukobwa uhiga abandi mu bwiza n’ubuhanga muri CBE wagombaga gutangira gusa ibirori nyirizina bikaba byatangiyeho nyuma y’iminota mirongo itatu n’ine(18h34). Kuri iyi saha nibwo umushyushyarugamba MC Kate Gustave yageze ku rubyiniro(stage), aha ikaze abari bitabiriye ibi birori bari biganjemo abanyeshuri bo muri CBE. Kate Gustave yabanje kwibutsa abari aho ko mu 10 bahatanaga , havuyemo umwe hasigara 9 nubwo hatasobanuwe impamvu yatumye uwavuyemo asezera mu irushanwa.

Kate Gustave

MC Kate Gustave atanga ikaze ndetse asaba abnyeshuri kudakopeza ba nyampinga kuko ahi bazabahagararira batazaba bari kumwe

Ubwitabire

Ubwitabire

Huzuye bamwe barahagarara

Abayobozi banyuranye

Abagize akanama nkemurampaka

Abari bagize akanama nkemurampaka. Ubanza ni Bunyeshuri John, Umurerwa Evelyne(hagati) na Grace Peace Mahoro

Kate Gustave kandi yasabye abanyeshuri bari aho ko umwanya wo gusubiza ibabazo ubwo uraba ugeze batabafasha kubakopeza bimwe mu bibazo kuko aho bazahagararira batazaba bari kumwe. Abagize akanama nkemurampaka(Judges) nibwo bahise bahabwa ikaze n’ibyicaro. Aka kanama kari kagizwe na Umurerwa Evelyne umenyerewe cyane kuri televiziyo y’u Rwanda, Grace Peace Mahoro umwe mu bategura irushanwa rya Miss Malaysia ukomoka mu Rwanda ndetse na Bunyeshuri John ari na we wari ukuriye aka kanama. Abandi ba nyampinga bari baje gushyigikira bagenzi babo harimo Miss Samantha wabaye nyampinga w’iri shuri rikitwa SFB muri 2013-2014, Fabiola wabaye igisonga cye, Miss w’ishuri rya Ines Ruhengeri 2015, Fillette, Miss na Mister Mount Kenya University Agasaro na Ismael.

Aba miss batandukanye

Samantha n'igisonga ye

Miss Samantha wabaye nyampinga w’iri shuri rikitwa SFB muri 2013-2014(wabaye umutuku), na Fabiola wabaye igisonga cye

Dj Esggy

Dj Esggy

DJ Esggy niwe wasunikaga muzika

Babyina amarulah

Uko ari 9 barabyina indirimbo 'Amarulah'ya Roberto

Arafata amashusho

Arafata amashusho ari bwereke abo mu rugo

Ababyeyi

Hari ingeri zose ndetse n'ababyeyi bakuze bari baje kureba ibyabasize. Baragaragaza kwishimira ibirori babonaga

Icyapa

Aba bo bemezaga ko Grace ariwe uri bube Miss CBE 2015 ndetse icyapa bagikoresheje hakiri kare bitewe n'icyizere bari bamufitiye nubwo bitakunze

Icyapa

Gasana Edna Darlene nawe yari ashyigikiwe bigeze aha

Rwasa

Nsanzamahoro Denis uzwi nka Rwasa na we yari yaje kureba uri bubahige mu bwiza

Ku isaha ya saa moya n’igice (19h30) nibwo abahatana uko ari 9 biyeretse bwa mbere abari aho bari bategerezanyije amatsiko uri bube nyampinga. Bitunguranye uko ari 9 bose binjiye ku rubyiniro maze babyina indirimbo y’umuhanzi Roberto yitwa Amarulah. Wabonaga babyina koko nk’abababyitoje, ibintu byishimiwe n’imbaga yari iteraniye aho. Aba banyampinga bakurikiwe n’umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime, Garasiyani Niyitegeka uzwi cyane nka Sekaganda cyangwa se Ngiga bitewe na Filime Inshuti -Friends akinamo yitwa iri zina. Nawe akaba yasusurikije abantu mu nzenya ze zinyuranye.

Garasiyani

Garasiyani Niyitegeka asetsa abantu

gufotora

Nanjye nagufotoye

Kundwa Doriane

Kundwa Doriane, nyampinga w'u Rwanda 2015 yari yaje gushyigikira bagenzi be bo muri CBE

Akiwacu Colombe na Kundwa Doriane

Bidatinze Nyampinga w'u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe yahise ahagera yicarana n'uwo yambitse ikamba. Baritegereza uko ibirori bikurikirana

Miss Doriane, Raissa na Colombe

Nibo bakobwa 3 bahiga abandi mu bwiza no mu bwenge. Raissa,igisonga cya mbere cya nyampinga w'u Rwanda 2015 aho aziye nawe yicaranye na bagenzi be

Joanah na Flora

Joanah, wabaye nyampinga w’umuco 2015 , na Flora umwe mu bahataniraga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2015

Ku isaha ya saa moya n’iminota mirongo ine n’irindwi(19h47)nibwo nyampinga w’u Rwanda 2015 Kundwa Doriane yaje muri ibi birori , abanza kwiyereka abari aho mu buryo abanyampinga batambukamo, akurikirwa na nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe.

Hakurikiyeho ukwiyerekana bwa mbere kw’abahataniraga ikamba rya CBE 2015 mu myambaro ya Kinyarwanda, bakurikirana uko numero zabo zari zikurikiranye.

Danny Vumbi

Danny Vumbi ati Ndambiwe imbuga zaje zituma abantu batagisurana ngo babona amaso ku maso

Nyuma y’uyu mutambagiro hakurikiyeho umuhanzi ukizamuka witwa Freeman maze aririmba indirimbo ye yise’ Umubikira’.Yakurikiwe n’umuhanzi Danny Vumbi usigaye ufite abafana benshi nyuma yaho aririmbiye indirimbo ye yakunzwe ‘Ni dange’. Danny Vumbi yahereye ku ndirimbo nshya yise ‘Akateye’ aba abwiramo umukunzi we ko arambiwe urukundo rwo mu kirere aho aba yikoma imbuga nkoranyambaga nka facebook na whatsapp zituma abantu batakigira umwanya wo kubonana amaso ku yandi. Uyu muhanzi yakurikijeho indirimbo ‘Ni dange’ yishimiwe nk’uko bisanzwe n’abari aho. Danny Vumbi yasoreje ku ndirimbo’ Baragowe’ maze abafana benshi biganjemo abakobwa dore ko ahanini ari nabo aba avuganira baramwikiriza aba ari nayo asorezaho.

Abahatanaga

Abahataniraga ikamba rya Miss CBE

Ku isaha ya saa mbiri n’iminota makumyabiri n’ine(20h24), abahatana bongeye kwiyereka abari aho mu ngendo yitwa’Cat walk’. Ubwo batambukaga Umuhoza Stella wari wambaye numero 2 niwe wari ufite abafana benshi ndetse benshi banemeza ko ariwe uri bube Miss CBE 2015. Gaju Ange Mutoni  wari wambaye umero 4 na we akaba ari umwe mubari bafite abafana benshi bamushyigikiye. Umuhanzi Umutare Gaby niwe waje nyuma y’uyu mutambagiro, yinjirira ku ndirimbo ‘Ayo bavuga’maze ageze ku ndirimbo ye’ Mesa kamwe’ ibintu biba ibindi, abafana bamugaragariza ko impano ye bamaze kuyibona.

Umutare Gaby

Umutare Gaby ati'Mesa kamwe'

Ku isaha ya saa tatu nibwo abahatana uko ari 9 babajijwe ibibazo. Uko bakurikiranye kuri numero, buri umwe yegeraga imbere agatombora ikibazo, maze abagize akanama nkemurampaka bakamubaza. Icyaranze ibi bibazo ni urusaku rwinshi rw’abanyeshuri kuburyo abagize akanama nkemurampaka ndetse n’abashyushyarugamba bakomeje gusaba ituze . Nubwo ababurana ari 9 , 8 baba bigiza nkana, aba bakobwa bagaragaje gusubiza ibibazo ntagutegwa ndetse 8 babisubiza mu rurimbi rw’icyongereza naho Urwibutso Erica wari wambaye numero 7 asubiza mu gifaransa yavugaga nta gutegwa na gato.

Ibirori bigeze hagati, Sandra Teta wanize kuri iri shuri yaje gufasha Kate Gustave

Ibirori bigeze hagati, Sandra Teta wanize kuri iri shuri yaje gufasha Kate Gustave

Abahanzi bahatanira PGGSS 5

Abahanzi bahatanira PGGSS 5

Bavuye mu Ruhango bahitira i Gikondo

Bitunguranye abahanzi bari bavuye mu irushanwa rya Primus Guma Guma, Roadshow yari yabereye mu karere ka Ruhango basesekaye muri CBE, byishimirwa n’abanyeshuri bari aho kubw’uko nabo bari baje kubatera ingabo mu bitugu mu kwitorera Miss wabo muri 2015. Muri abo haje Bruce Melodie wanavuze mu izina ryabo,  Olivis na Tizzo bo muri Active, Jules Sentore, Mc Anita, Khalifan ukunda gufasha Bull Dogg muri iri rushanwa ndetse bazana na Uncle Austin.

Itsinda Urban Boys

Urban boys banyeganyeje abari bitabiriye ibi birori

Ama G na Safi

Ama G na Safi baririmba 'Nyabarongo'

Allioni

Allioni aririmba 'Umusumari'

Ku isaha ya saa tatu n’igice nibwo itsinda Urban Boys ryari ritegerejwe na benshi bageze ku rubyiniro, binjirira mu ndirimbo’Urankirigita’ bafatanyije na Sat B wo mu Burundi. Aba basore bishimiwe ku rwego rwo hejuru bagiye baririmba zimwe mu ndirimbo zabo nka ’Barahurura’, Marry me’,Soroma nsorome’ n’izindi basoreza kuri Till I die yatumye abari aho bose bahaguruka bafatanya kubyina. Safi akiri ku rubyiniro, Ama G The Black yahise yinjira maze bafatanya indirimbo’ Nyabarongo’. Ama G akaba yahise akurikizaho indirimbo ‘Twarayarangije’ nayo yishimiwe cyane . Umuhanzikazi Allioni niwe wakiriye Ama G, maze na we aririmba indirimbo’Umusumari’ ndetse na ‘Uwo narotaga’ , akurikirwa n’umuhanzi Audy Kelly waririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka’ Ninde wabikubwiye’,Ndambutse, Usa neza,..

Aribaza

Aribaza niba uwo yaje gufana ariwe uri bwambwikwe ikamba

Umurerwa E.

Umurerwa E. ati"Twagendeye ku cyizere bigiriraga"

Colombe

Ku isaha ya saa yine na cumi n’ibiri nibwo abahatana basabwe kugaruka kuri stage. Akanama nkemurampaka kabanje gusobanura ibyo kagendeyeho gahitamo nyampinga ndetse n’ibisonga bye 2. Umurerwa Evelyne akaba yasobanuye ko bagendeye ku cyizere bari bifitiye(self-confidence), intambuko ndetse n’uburyo basubije ibibazo. Habanje gutangazwa Miss uzi kwifotoza neza(Miss Photogenic), watowe binyuze mu majwi yahawe ku rubuga rwa internet, aba Gasana Edna Darlene wari wambaye numero 1. Nyuma ye hatangajwe ubaye igisonga cya kabiri maze aba  Umuhoza Stella wari wambaye numero 2, igisonga cya mbere aba Urwibutso Erica wari wambaye numero 7, naho Miss CBE 2015 aba Gasana Edna Darlene.

Yambikwa ikamba

Gasana Darlene yambikwa ikamba

Gasaba D.

Bimwe mu bihembo yegukanye harimo amafaranga ibihumbi Magana ane(400.000 Frw), amafaranga yo guhamagara yatanzwe na MTN angana n’ibihumbi 10, amezi 6 yogera mu piscine ndetse agakoresha na Gym ya Hotel The mirror, amezi 5 arebera film ku buntu  muri  century cinema  iherereye mu muturirwa wa Kigali City Tower, kuzatemberezwa muri pariki ya Nyungwe ndetse akahafatira n’ifunguro, guhabwa ibikoresho by’uruganda sulfo mu gihe kingana n’amaze atandatu. Ibisonga bye nabyo bikaba byagenewe ibihembo binyuranye bijya gusa n’ibya Miss CBE 2015. Muri rusange icyo Gasana  Darlene yarushije bagenzi be ni ukwigirira icyizere haba mu ngendo, gusubiza, kwifotoza neza n’ibindi  bigaragara ko amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda yitabiriye ndetse akaza muri 15 batowemo Miss Rwanda 2015 yamugiriye akamaro kanini mu bigendanye n’ubumenyi bw’amarushanwa y aba nyampinga.

Ifoto

Ifoto y'urwibutso

Miss Rwanda

Ubumenyi yakuye muri Miss Rwanda 2015 nibwo bwamufashije guhiga bagenzi be 8 bahatanaga

Mu ijambo rye Gasana Edna Darlene akaba yashimiye  mbere na mbere Imana yamuhaye gutorwa akegukana ikamba rya nyaminga wa CBE 2015, ashimira abagize akanama nkemurampaka bamuhaye amahirwe yo guhagararira bagenzi be ndetse ashimira by’umwihariko bagenzi be bahatanye muri iri rushanwa avuga ko hari byinshi yabigiyeho. Ibirori bikaba byasojwe ahagana saa yine na mirongo itanu.

AMAFOTO MENSHI ARACYONGERWA MURI IYI NKURU

RENZAHO Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ally8 years ago
    si ibanga uyu mukobwa ni mubi pe!! gusa wasanga mumutwe ari sawa ariko isura wapi
  • Jim8 years ago
    ngo azakoresha JIM---- ok bye.
  • Danny8 years ago
    Ally jya ureka Gusebanya urabona utwiso twe nkutwinyana iri muruhongore ngo ni mubi!!!!!!!!! Gasana ndakwemera kabisa urabahiga
  • Allain Muganza8 years ago
    Uyu mwana ni mwiza Cyanee. Natural beauty of Rwanda
  • Aline8 years ago
    @Ally kunenga byo murabishoboye! shyiraho iphoto yawe cg mushiki wawe turebe uko wowe usa!ahaaaa
  • gg8 years ago
    Ally We urarushywa nubusa kuko Ibyo wavuga byose ntacyo byahindura kwikamba yahawe ni miss Kdi azahora ariwe.
  • Juju8 years ago
    icyo gikorwa cyo gutora Miss nikiza kuko gifasha bashiki bacu gutinyuka kuvuga imbere ya public no kwiremamo ikizere ,gusa nge ndanenga uburyo gitegurwa bage babinyuza mumucyo nkuko bigenda hatorwa Miss Rwanda . Byaba byiza Miss watowe yiswe Miss former SFB kuko atari Miss CBE kuko ntihigeze hitwa no kuba abandi bari bo muzindi campus nka nyagatare campus ,Huye campus former NUR kandi bizwiko ifite abanyeshuri babarizwa muri CBE bashobora kuba baruta nubwishi abari kgl .so byaba byiza ubutaha icyo kibazo gikosowe nabo bakibona muri CBE munzego zose. Ndakeka twumvikanye ko uwatowe atari Miss CBE .
  • Mento8 years ago
    Nice article
  • gasore8 years ago
    Uyu mukobwa wapi rwose baribeshye





Inyarwanda BACKGROUND