Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo itorero Imena ryasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe aho ryari rikubutse muri Côte d'Ivoire mu iserukiramuco mpuzamahanga ryitwa Massa ryabereye mu mujyi mukuru wa Côte d'Ivoire i Abidja aho bamaze iminsi irindwi bahagarariye u Rwanda.
Itsinda rigizwe n’abantu cumi na batandatu nibo basesekaye mu Rwanda rikubutse muri Côte d'Ivoire aho bakoreye ibitaramo batakagamo umuco nyarwanda imbere y'imbaga y'abanyarwanda baba mu mahanga ndetse no kuwuratira abanyamahanga bakabakundisha u Rwanda.
Itorero Imena ubwo bari bari mu iserukiramuco ryabereye Cote d' Ivoir
Tukimenya ko bagarutse mu Rwanda, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye ikiganiro na Jabastar umuyobozi w’iri torero Imena, adutangariza ko mu by'ukuri icyumweru bamaze muri Cote d’Ivoire bahagiriye ibihe byiza ndetse bakoze uko bashoboye bagashimisha abanyarwanda bahaba ndetse n’abanyamahanga bitabiriye ibitaramo bakoreye muri iki gihugu.
Muri Institut Francais mu mujyi wa Abidja niho abanyarwanda bataramiye ku ikubitiro taliki ya 6/3/2016, ikindi gitaramo bagikorera Allocodrome Yopougon taliki ya 8/3/2016, ibi bitaramo byombi bikaba byarashimishije abanyarwanda batari bake ndetse n’abanyamahanga bari baje kwihera ijisho no kwiga ku Rwanda.
Abasore n'inkumi bagiye bambariye guhagararira u Rwanda
Muri iri serukiramuco rya Massa ryitabiriwe cyane n’abanyamahanga batandukanye, abaryitabiriye bari gutaramira abagize Diaspora yabo kuko usanga umunsi umwe habaye ibitaramo bitandukanye, ibi bituma u Rwanda aho rwaririmbiye haba hari abagize Diaspora y’ u Rwanda n’inshuti zabo gusa.
Muri iri serukiramuco itorero Imena ryashimishije abantu
TANGA IGITECYEREZO