RFL
Kigali

Nyampinga w’isi mu mideli yabaye umunya Malta,Miss Leah ataha amara masa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/06/2016 12:36
4


Umunyamiderikazi wa mbere ku isi w’umwaka wa 2016 ”Miss World Next Top Model” yongeye kuba umukobwa wo mu gihugu cya Malta, Miss Verjiniq Jomes atwara iryo kamba abandi bakobwa 44 barihataniraga barimo na Miss Uganda Leah Kalanguka.



Ni mu birori byabaye kuri uyu wa 31 Gicurasi 2016 mu muhango wabereye muri Grand Hills Hotel mu mujyi wa Broumana mu gihugu cya Lebanon. Igihugu cya Malta cyagumanye iryo kamba dore ko ryari rifitwe na Miss Christine Mifsud nawe wo muri icyo gihugu wabaye Miss World Next Top Model 2015.

Miss Verjiniq Jomes watsindiye ikamba ry’umunyamiderikazi w’umwaka wa 2016 ”Miss World Next Top Model 2016”, yavukiye muri Bulgaria ariko akaba atuye mu gihugu cya Malta.Ni umugore ufite abana babiri nkuko tubikesha Tvm.

12472618_970866146336793_3483289130591160843_n

Miss Verjiniq Jomes wabaye umunyamiderikazi wa mbere ku isi

Miss Leah Kalanguka

verjiniq

Miss Jomes yarishimye ararira

Miss Leah Kalanguka w’imyaka 23 wabaye Nyampinga wa Uganda mu mwaka wa 2014/2015 wari ufite icyizere cyo kuba umunyamiderikazi wa mbere ku isi, ntiyahiriwe n’amahirwe kuko yatashye amara masa akabura ikamba na rimwe.

Miss Leah Kalanguka yabaye Nyampinga wa Uganda muri 2014

Si ubwa mbere Miss Leah yitabira amarushanwa mpuzamahanga y’aba Nyampinga kandi hose agahata amara masa. Mu mpera za 2014 yagiye mu Bwongereza guhatanira ikamba ry'uhiga abandi ku isi mu buranga ‘Miss World’, ariko nabwo ntibyamuhira.

Miss Leah KalangukaMiss Leah Kalanguka

Miss Leah muri bikini mu irushanwa rya Nyampinga w'isi mu mideri

Miss Leah KalangukaMiss Leah KalangukaMiss Leah KalangukaMiss Leah KalangukaMiss Leah Kalanguka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vanessa7 years ago
    Uyu mukobwa w'umugande kazi ndamwemeye rwose. murabona ko we yatinyutse kwambara bikini kandi mwibuke ko Aurore Kayibanda na Neema igihe bajyaga kurushanwa batinye kwambara mini. aurore yatinye ko babona amaguru ye naho Neema atinya ko babona inda ye. Ariko nyuma y'ibyo byose ukumva abanyarwanda twemeza ngo turi aba mbere ku isi mu bwiza!!
  • 7 years ago
    this miss ug doesnt have any beauty
  • Sangwo7 years ago
    Abandi bageze kure pe baradusize. twe hano mu Rwanda ntabwo turamenyera ibyariya marushanwa. felicitation kuba gande bamaze kugera kure. kandi irushanwa n irushanwa haba utsinda n abafatsinda. uyu mukobwa nkunda ko yogirira ikizere kandi bizamugeza kure. amarushanwa ajyamo haba hari opportunites nyinshi. Courage kuri uyu mu gandekazi. azi icyo akora
  • dianne7 years ago
    Mbonye ibya miss ,numva nshimishijwe no kubona uyu mwana w'umuggandekazi rwose.bamwe bavuze ko yatahiye aho,ariko ntagitangaza kirimo kuko siwe wenyine.byonyine kwigirira ikizere njye ndabimushimiye.no kuba yaratumiwe nabyo nuko haricyo bamubonyeho.none se kuko nta munyarwanda bahamagaye?nabyibajijeho.ikindi nubwo yatahiyaho,byonyine yahakuye inshuti,aratembera,amenyekanisha n'igihugu cye.nakomerezaho.harigihe bizaza.buriyase murashaka kumbwirakop uriya watowe aruta miss wacu Kundwa dorianne? wapi keretse niba amurusha kuvuga,ariko ubwiza bwo ndabona ari ibisanzwe.gutsindwa si igitangaza na KUNDWA WACU ahererutse gutahiraho.





Inyarwanda BACKGROUND