Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Sandrine Isheja, Uwera Havugimana Francine na Carine Urusaro mu birori byari biyobowe na Friday James. Mu cyiciro cy’ibazwa no gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa, bibanze cyane ku bibazo bigaruka ku muco nyarwanda, ururimi rw’Ikinyarwanda n’imikoreshereze yarwo, ubukungu, ubukerarugendo, uburezi, imibereho y’umugore mu Rwanda, ikoranabuhanga n’izindi ngingo zitandukanye.
DORE ABAKOBWA 20 BAKOMEJE MURI MISS RWANDA 2018
Abakobwa 20 bakomeje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ari nabo bazajya mu mwiherero ni; Uwase Ndahiro Liliane wakomeje kubera ko ari we watowe n'abantu benshi aho afite amajwi 56500, Umunyana Shanitah , Irebe Natacha Ursule, Munyana Shemsa, Umuhoza Karen, Umuhire Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Umutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwankunda Belinda, Umutoniwase Paula, Uwineza Solange, Mushambakazi Jordan, Nzakorerimana Gloria na Umutoni Charlotte.
IHERE IJISHO UKO BYARI BIMEZE MURI MISS RWANDA 2018
Hano abahatana bari berekeje mu itorwa ry'abakobwa 20
Bari bafite amatsiko yo kuboba abakobwa 20 bahiga abandi uburanga
Ibyishimo byari byose ku bakobwa bisanze muri 20 bagomba gukomeza
Abakobwa 20 bakomeje muri Miss Rwanda 2018 bahawe impano na Cogebanque umuterankunga mukuru w'iri rushanwa
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Cogebanque/flickr
Tanga igitecyerezo
Ibitecyerezo
Miss ni Natacha Ursule Irebe 21 kbs!!!!arabanza akanikurikira
Reply
Ababababa ndumiwe mbega amenyo yaba miss baraha . Usibye irebe Natasha ntawundi mbonamo mundebere number 7 mbega imyinyo uuuuu
Reply
Nanjye ndabona Natacha no 21 abaruta pe,ni smat mu guseka no gusubiza atuje.NDAGUSHYIGIKIYE NATTY
Reply
Number 21 Irebe natacha arabaruta ,niwe mbona wujuje ibyo asabwa ngo abe Miss Rwanda 2018
Reply
32 mbega mukwaha habi weeee
Reply
iki gikorwa cyo gutora banyampinga cyabaye kiza,gusa njyewe nishimiye ko mu bakemurampka batashyizemo abagabo kuko barabogama kubera irariri ryabo bakica amatora ugasanga uwagatsinze nta tsinze bajye babahamomo izindi shingano. congratulation ku bakemurampaka bakoze iki gikorwa
Reply