Sol& Wax Collection aba ni abanyamideri bakaba n’abadozi b’imyenda ikorerwa mu Rwanda ariko iri ku rwego mpuzamahanga, ibi babitangarije mu birori bikomeye byabereye Sport View Hotel Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2017 aho bamuritse imwe mu myenda bo ubwabo bidodera hifashishijwe abanyamideri b’umwuga.
Ibi birori bibereye ijisho byateguwe n'ubuyobozi bwa Sol &Wax Collection, bugambiriye kumurikira abantu imwe mu myenda myiza bakora, ibi birori byatangiye mu ma saa moya z'umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2016, bibera Sport View Hote Kicukiro aho kwinjira byari ubuntu ku muntu watumiwe ngo nawe yihere ijisho iby'iyi myenda ikorerwa mu Rwanda ije kunganira gahunda abanyarwanda bihaye yo gushyigikira 'Made in Rwanda'.
Umunyamakuru Lucky wa Royal TV wagombaga kuyobora ibi birori nk'umushyushyarugamba yabanje guhurira na Solange uyobora Slo& Wax Collection bifotoreza ahabigeneweUmwera uva ibukuru uhita ukwira hose, abitabiriye ibi birori bagiye nabo bifotozanya naba bahanzi b'imideriAbakozi bose ba Sol & Wax Collection bari bishimiye iki gikorwaNubwo bari baje kwihera ijisho imideri ya Sol & Wax Collection kabaye n'akanya ko gusangirira ku meza abantu bungurana ibitekerezoByari ibyishimo abantu bihera ijisho imideri idoderwa mu Rwanda ariko ifite ubwiza buyingayinga ubw'iy'i BurayiLucky umunyamakuru wa Royal Tv ni we wari uyoboye ibi birori nk'umushyushyarugambaKu meza hari hariho udupapuro twamamaza iyi mideri badodaSolange ati "Njye nibera mu Busuwisi, ariko nkorana neza n'ababa mu Rwanda imyenda yacu irakunzwe i Burayi ariko by'umwihariko mu Busuwisi aho mba, twaje gushyira imbaraga mu Rwanda naho ngo ikundwe..."
Solange umuyobozi wa Sol &Wax Collection yerekanye umubyeyi ubafasha kudoda neza
Lucky abaza Solange bimwe mu bibazo byatumye asobanura neza imideri bakora
Igitaramo cyari kirimbanyije, inkumi n'abasore bakomeje kumurika imideri ikorwa na Sol&Wax Collection
Wawouuuuuu mu Rwanda burya naho hakorerwa imyambaro igezweho ku Isi nk'iyi?
Solange yahise ashimira abanyamideri ku bw'akazi gakomeye bari bamaze gukora bamurika imideri
TANGA IGITECYEREZO