Mu majyaruguru ya Nigeria habaye impagarara zikomeye, nyuma y'uko abapolisi babiri bishwe mu ijoro ryo kuwa Kane, ubwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bagabye igitero ku mudugudu wa Natsini, bagasahura n’inka zirenga 200.
Inkuru dukesha News Center Tv ivuga ko iki gitero cyabaye ahagana saa tanu z’ijoro, tariki ya 03 Mutarama 2025, kuri bariyeri ya polisi iri ku muhanda wa Augie/Kangiwa, aho abagizi ba nabi barenga 50 bivugwa ko ari abo mu mutwe w'iterabwoba wa Lakurawa, bari bari ku ma moto, bahanganye na polisi ndetse bakicamo abapolosi babiri.
Abatangabuhamya bavuze ko abo bagizi ba nabi bafite imbunda, bahise bajya kwiba inka ku rugo rwa Lawali Black, usanzwe ari umukozi wa Leta mu nzego z'ibanze, biba inka 200 zari muri urwo rugo.
Abaturage bo mu mudugudu wa Natsini, nka Abubakar Augie, bavuze ko abagizi ba nabi bari bateguye neza umugambi wabo, bakaba bari bafite ibikoresho by’ubugizi bwa nabi. Yagize ati: "Aba bagizi ba nabi bari barenze 50, bari kuri moto; nyuma yo guhirika abapolisi bari bacunze umutekabo, bagiye aho inka zari ziri muri rugo rwa Black baraziba."
Umudugudu wa Natsini, uherereye muri kilometero 5 uvuye mu mujyi wa Argungu, usanzwe ari ahantu hamenyerewe ibitero by'ubugizi bwa nabi. Ni igitero cya kabiri gikomeye cyagabwe n’amatsinda y’abagizi ba nabi muri ako karere.
Umuyobozi w’akarere ka Argungu, Aliyu Gulma, yavuze ko ibibazo cy’ubwicanyi n'ubujura biri mu nzitizi ziteza umutekano muke. Gulma yamenyesheje ko inama y’umutekano igiye kwiga kuri iki kibazo no gutegura uburyo bwo guhangana nacyo no kurwanya ibitero bikomeje kwiyongera.
Yavuze kandi ko abashinzwe umutekano bakomeje gushahisha abo bagizi ba nabi ndetse no kugarura inka zaburiwe irengero.
Iki gitero gikomeye guhangayikisha abaturage, kikaba cyakomeje guteza impungenge ku mutekano muke. Abaturage ndetse bakomeje gusaba ingamba zifatika zo kugarura amahoro n’umutekano muri ako gaca.
TANGA IGITECYEREZO