Kwitabira irushanwa ry'ubwiza ntabwo bikunze kuvugwaho rumwe n'abakristo. Hari abavuga ko nta mukristo ukwiriye kuryitabira, abandi bakavuga ko kuryitabira nta cyaha kirimo. Apotre Masasu na Apotre Gitwaza batanze ubusobanuro buvuguruzanya ku marushanwa nk'ubwiza.
Apotre Yoshuwa Masasu uyobora Restoration church ku isi, mu mwaka wa 2014 yatangaje ko irushanwa ry'ubwiza rinyuranyije na Bibiliya kuko ngo abantu bose ari beza imbere y'Imana. Apotre Masasu yakomeje ahamagarira ababyeyi kutazongera kwemerera abakobwa babo kujya mu irushanwa ry'ubwiza. Amakuru agera ku Inyarwanda.com nuko icyo gihe umukobwa umwe wo muri Restoration church yaje guhagarikwa muri Shining stars azira kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda. Apotre Masasu ati:
Nimumbwire, mubona dukwiye nk’abakirisito kujya imbere y’abantu ngo turimo turiyerekana ngo badutore ku bwiza Imana yaduhaye? Ni iki dukora kugira ngo duse uko dusa ubu? Ntihakwiye kubaho competition (irushanwa) kuko uwo Imana yaremye wese ni mwiza. Ugasanga baramugaragura ngo reba hano, reba hirya,… Ntibikwiye ku bakirisito nubwo bamwe mwamaze kubyemera, ariko ntibikwiye kubaho rwose.
Apotre Masasu anenga abakristo bajya mu marushanwa y'ubwiza
Mu minsi ishize Inyarwanda.com duherutse kubagezaho abapasiteri 10 bashyigikiye irushanwa rya Miss Rwanda kimwe n'andi marushanwa y'ubwiza, abo bapasiteri ni Apotre Dr Gitwaza, Apotre Mignonne, Bishop Rugagi, Canon Dr Rutayisire Antoine, Apotre Rwandamura n'abandi. Gusa mu bapasiteri twatangaje nta n'umwe wigeze abivugaho mu buryo bweruye usibye Apotre Dr Paul Gitwaza wamaze gutangaza ukuri kwe ku bijyanye n'amarushanwa y'ubwiza.
Apotre Gitwaza ati "Ko icyaha ari ukwica itegeko, umukobwa ugiye mu irushanwa ry'ubwiza akerekana ubwiza Imana yamuhaye hari itegeko aba yishe ?"
Tariki 3/3/2018 ubwo yakiraga Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Uwase Hirwa Honorine (Miss Igisabo) mu kiganiro 'Isaha y'agaciro' cya Authentic Tv, Apotre Dr Gitwaza yatangaje ko kuba Miss nta cyaha kirimo na cyane ko icyaha ari ukwica itegeko bityo ngo umukobwa ugiye mu irushanwa ry'ubwiza akerekana ubwiza Imana yamuhaye, ngo nta tegeko na rimwe aba yishe. Kubw'iyo mpamvu Apotre Gitwaza asanga kwitabira irushanwa ry'ubwiza bidakwiriye kwitwa icyaha. Apotre Dr Gitwaza yagize ati:
Ndagira ngo tubanze twumve icyaha ni iki? icyaha ni ukwica itegeko, iyo ugiye kuri 'Feu rouge' ukayicaho kandi itegeko rivuga ngo n'uhagera hari wa mutuku uhagarare, ugatambuka, uba ukoze icyaha. Iyo ugeze ahantu ukahasanga ibintu bitari ibyawe ukabitora nta muntu uguhaye uburenganzira ukabijyana uba ukoze icyaha,...Ese umukobwa ugiye hariya imbere agiye kwerekana ubwiza Imana yamuhaye hari itegeko aba yishe? Numva nta tegeko aba yishe, ikindi cya kabiri icyaha kiza iyo ugiye imbere y'abantu ukiyandarika ugasebanya cyangwa se bigatuma wanashuka n'abantu ukabashukisha umubiri wawe ukanashukisha uko uteye bigatuma abantu bava mu bitekerezo bari barimo bakajya mu bindi muri macye ukiyandarika icyo kiba ari kibi. Umu Miss wiyandarika ndumva uwo tutamushyigikira, kugenda yambaye ubusa,..ndatekereza n'umuco wacu nyarwanda nawo utabyemera. Nkumva rero kuba Miss nta cyaha kirimo, icyaha ni ukwica itegeko ry'Imana.
Apotre Gitwaza asengera Miss Liliane na Miss Igisabo
Apotre Dr Gitwaza yatanze ingero ziri muri Bibiliya zivuga ku marushanwa y'ubwiza
Apotre Dr Paul Gitwaza uherutse gutangariza abakristo be ko hakwiriye kubaho n'irushanwa ry'abasore b'uburanga, avuga ko amarushanwa y'ubwiza ari ikintu cyahozeho kuva na kera ndetse mu bitabiraga ayo marushanwa hakaba barabaga harimo n’abantu bemera bakanubaha Imana. Mu kiganiro Isaha y'agaciro cya Authentic Tv, Apotre Gitwaza yavuze ko muri Bibiliya mu gitabo cya Daniel 1:8 hagaragaza uburyo Daniel yagiye mu irushanwa ryo gushaka abasore n’inkumi beza kandi b’abanyabwenge, hanyuma Daniel akagambirira mu mutima we kutiyandurisha ibyo kurya by'umwami. Urundi rugero yatanze ni kuri Esiteri wo muri Bibiliya nawe witabiriye irushanwa ry'ubwiza. Apotre Gitwaza aragira ati:
Amarushanwa yabayeho, ngira ngo muzi Esiteri cyane cyane mu bakobwa avamo uwa mbere aba mwiza kugeza igihe yakijije ubwoko bwabo bigiye gutsembwa, nkatwe rero abana b'Imana intego yacu yo kuba Miss ku bakobwa bacu ni iyihe? Ndumva intego, icyatuma tubashyigikira ndetse n'icyatuma tubashishikariza kubibamo ni ukugira ngo intego ya mbere mube mukijijwe cyane muzabere urugero abandi kuko umuntu nabona uriya Miss arakijijwe azahita avuga ati uzi ko ka gakiza ari seriye wa kuko abantu bazi ko agakiza ari ak'abantu babi ari ak'abantu batize,...bakumva uwishwe n'ibibazo ni we ujya gusenga, izo ni version za kera abantu bagiraga ariko si ko bimeze, harimo abakobwa beza nkamwe.,..Icyaha kirimo ni igihe ubaye Miss noneho ugakoreramo ibyaha cyangwa se ukayobya benshi cyangwa se ukica amategeko aho ni ivyaha ariko ukomeje kuba wowe ugakomeza indangagaciro zo mu Mana nta cyaha kirimo. Hari n'uwabaza ngo ese mwabashyigikira? Twabashyigikira tukabasengera, Imana yabikunda akaba we, itabikunda undi akaba we.
Apotre Gitwaza avuga ko kwitabira irushanwa ry'ubwiza nta cyaha kirimo
Apotre Gitwaza yaraye yicaye ategereje umukobwa uri bube Miss Rwanda 2018
Tariki 24 Gashyantare 2018 mu ijoro ryatorewemo Miss Rwanda 2018 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre ariko kandi bigatambuka Live kuri Televiziyo Rwanda, Apotre Dr Gitwaza yatangaje ko iryo joro yaraye yicaye iwe mu rugo ategereje kureba umukobwa uri bwambikwe ikamba rya Miss Rwanda 2018 kabone n'ubwo ku cyumweru yagombaga kubwiriza. Nyuma yaho Liliane Iradukunda ahize abandi akambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2018, ngo byashimishije cyane Apotre Dr Gitwaza bitewe nuko Liliane wambitswe iri kamba ari umukristo.
Apotre Dr Gitwaza yagize ati: "Wa munsi (Final ya Miss Rwanda 2018) nanjye naraye nicaye kandi hari kuwa 6 nari mfite inyigisho mu gitondo ngomba kwigisha ariko ndara nicaye ntegereje, bagashyiramo umuziki nkavuga ngo Mana (imiziki) yarangiye tukareba Nyampinga! ariko ndakurikira ndicara, ndakurikira kugeza nkubonye (mbonye Liliane). Nkubonye rero ndavuga nti Ahhhh Imana ishimwe, urambara neza, ndavuga ngo uyu (Liliane) ni we ugiye kuduhagararira mu gihugu cyacu, ibyo byaranejeje cyane kandi mbona ko wowe uzi Yesu Kristo ugiye kumwereka isi yose,..ririya joro ni wowe wavuzwe na n'uyu munsi ni wowe uvugwa ariko ikiza kurusha ibindi ni Yesu ukurimo, iyo bakuvuze Yesu ukurimo ahabwa icyubahiro."
Apotre Gitwaza mu kiganiro yari yatumiyemo Miss Rwanda Liliane
Apotre Gitwaza avuga ko abatoye Miss Liliane batibeshye kuko ari mwiza cyane
TANGA IGITECYEREZO