RFL
Kigali

MISS RWANDA 2018: Amatora yatangiye, Mushambakazi Jordan ni we uyoboye abandi–URUTONDE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/01/2018 14:39
0


Irushanwa rya Miss Rwanda 2018 rigeze ahakomeye cyane ko kuri ubu amatora yatangiye. Magingo aya abakobwa 35 bari guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda bamaze kumenyekana ndetse na nimero zabo bamaze kuzibaha. Kri ubu amatora ararimbanyije ku ikubitiro amasaha make nyuma yo gutangiza amatora Mushambakazi Jordan ni we uyoboye abandi mu majwi.



Amatora yo gushaka abakobwa 20 bazerekeza mu mwiherero muri 35 bahagarariye intara enye n'umujyi wa Kigali, ubwo hasohokaga amajwi y’abatoye ku munsi wa mbere uwitwa Mushambakazi Jordan ni we wari uyoboye abandi mu majwi, aho afite amajwi arenga igihumbi. Mushambakazi Jordan ni umukobwa wiyamamarije mu ntara y’Amajyepfo ari naho yaboneye itike yo kwitabira Miss Rwanda 2018.

MU MAFOTO:Ihere ijisho abakobwa 35 bari guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018Abakobwa 35 bahatana muri aya marushanwa

Umukobwa uzaba afite amajwi menshi kuri telefone, azahita yemererwa kujya mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero i Nyamata, aho abakobwa 20 ba mbere bazamenyekana tariki 3 Gashyantare 2018. Ibirori byo gutoranya aba bakobwa 20 ba mbere bizabera mu ihema ry'ahabera imurikagurusha mpuzamahanga i Gikondo. Gutora binyuze kuri telefone ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo Miss, ugasiga akanya, ugashyiramo nomero iranga uwo ushaka gutora maze ukohereza kuri 7333.

 Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Uko amatora ahagaze ku munsi wa mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND