Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori ‘Uganda Festival in Los Angeles’ biteganyijwe kuba mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2016 bikabera i Los Angeles muri JW Marriot Hotel.
Aherekejwe n’abo mu muryango we barimo na Nyina umubyara, inshuti ze n’abandi batandukanye, kuri uyu wa kane tariki 1 Nzeri 2016 nibwo Miss Mutesi Jolly yafashe rutemikirere yerekeza muri Amerika muri iryo serukiramuco rizaba tariki 2-4 Nzeri 2016, rikaba ribaye ku nshuro ya 28.
Miss Rwanda Rwanda 2016, Mutesi Jolly yabwiye itangazamakuru ko gutumirwa muri ibyo birori ari ishema kuko azahabwa umwanya agahamagarira amahanga gukorera ubukerarugendo mu Rwanda, akabakundisha ibyiza by’u Rwanda birimo n’ingagi n’ibindi bitandukanye byabashimisha baramutse basuye u Rwanda.
Yiteguye guhamagarira amahanga gukorera ubukerarugendo mu Rwanda
Muri ibi birori ‘Uganda Festival in Los Angeles’ byateguwe n’abanya Uganda batuye muri Amerika, biteganyijwe ko bizitabirwa na bamwe mu byamamare mu muziki, sinema n’ahandi. Nkuko tubikesha Monitor, mu batumiwe harimo Diamond Platinumz, Sheebah, David Lutalo n’abandi batandukanye.
Diamond Platinumz ni umwe mu byamamare byatumiwe muri ibi birori
Miss Mutesi Jolly hamwe n'inshuti ze
Miss Jolly hamwe na nyina umubyara, hano bari i Kanombe ku kibuga cy'indege
TANGA IGITECYEREZO