RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly yerekeje muri Amerika mu birori azahuriramo na bamwe mu byamamare

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/09/2016 9:14
10


Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori ‘Uganda Festival in Los Angeles’ biteganyijwe kuba mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2016 bikabera i Los Angeles muri JW Marriot Hotel.



Aherekejwe n’abo mu muryango we barimo na Nyina umubyara, inshuti ze n’abandi batandukanye, kuri uyu wa kane tariki 1 Nzeri 2016 nibwo Miss Mutesi Jolly yafashe rutemikirere yerekeza muri Amerika muri iryo serukiramuco rizaba tariki 2-4 Nzeri 2016, rikaba ribaye ku nshuro ya 28.

Miss Rwanda Rwanda 2016, Mutesi Jolly yabwiye itangazamakuru ko gutumirwa muri ibyo birori ari ishema kuko azahabwa umwanya agahamagarira amahanga gukorera ubukerarugendo mu Rwanda, akabakundisha ibyiza by’u Rwanda birimo n’ingagi n’ibindi bitandukanye byabashimisha baramutse basuye u Rwanda.

Image result for Miss Mutesi Jolly inyarwanda

Yiteguye guhamagarira amahanga gukorera ubukerarugendo mu Rwanda

Muri ibi birori ‘Uganda Festival in Los Angeles’ byateguwe n’abanya Uganda batuye muri Amerika, biteganyijwe ko bizitabirwa na bamwe mu byamamare mu muziki, sinema n’ahandi. Nkuko tubikesha Monitor, mu batumiwe harimo Diamond Platinumz, Sheebah, David Lutalo n’abandi batandukanye.

Image result for Diamond inyarwanda

Diamond Platinumz ni umwe mu byamamare byatumiwe muri ibi birori

Miss Mutesi Jolly hamwe n'inshuti ze

Miss Jolly hamwe na nyina umubyara, hano bari i Kanombe ku kibuga cy'indege






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    uwo mukobwa ni mubi peee
  • 7 years ago
    Miss witukuza boshye yarisize acide ndebera izo ntoki zawe
  • louise7 years ago
    mbega miiss mwagiyemuguman umbiza imana yabahaye
  • Atete7 years ago
    Yewe uyu mukobwa wenda yaba ari umuhanga simuzi ariko uburanga bwo ntabwombonye ngaha!!!!!mbega amaso ..... ishinya ninkimwe igurwa Dubai si invukanano pe! nta bwiza uyu mukobwa afite hebe na " i "
  • Teta 7 years ago
    Courage Chch uzageranahandi harenze Aha abobavuga Rekananabo Kora icyowatorewe ntakindi bababavuga gutro kontanumwe wagiyeyo cg yiyaminiye. Gusa ntukirate Njya ucishamake Kuko Uwitonze akama ishashi
  • bb7 years ago
    Cyakoze kbsa jolly nimubi peee!!! Nimubii inshuro ijana kbsaa!!
  • Ntabwoba7 years ago
    Uyu mukobwa ni mubi bihagije.ubu bari babuze abakobwa beza koko.Gutekinuka tu
  • Kevin7 years ago
    Plsss uyu mukobwa ninde umwambika koko?! Wambara nabi kuva nakiga kukubona,.biteye agahinda,.umve miss we egera abandi nkaba Doriane na vannessa bakurangire kwa katepy ,.nkubwo mubyukuri ibyo nibiki ujyanye L.A?
  • echo7 years ago
    Uri mubi bihagije nange sinakwemera uko ndi kose
  • Ntabwoba7 years ago
    Uyu mukobwa nta bwiza namba.nimubi bihagije.





Inyarwanda BACKGROUND