RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly agiye guha ubwisungane mu kwivuza abaturage 1000 batishoboye

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:11/03/2016 9:29
19


Miss Mutesi Jolly; Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2016, agiye gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1000 batishoboye bo mu ntara y’Uburengerazuba yari ahagarariye mu marushanwa ya Miss Rwanda, iki kikaba ari igikorwa cya mbere cy’ingirakamaro akoze nyuma y’iminsi micye yambitswe ikamba.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2016, nibwo Miss Mutesi Jolly yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba aho agomba kubonana n’ubuyobozi bw’iyi Ntara, hanyuma agatanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1000 batishoboye bo muri iyi ntara, igikorwa gifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000).

Aha Mutesi Jolly yari yakiriwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba

Aha Mutesi Jolly yari yakiriwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba; Madamu Caritas Mukandasira

Ibi Miss Mutesi Jolly abikoze mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize yari yagiye muri iyi Ntara akabonana n’abayobozi batandukanye barimo na Guverineri Caritas Mukandasira, bagasangira ndetse akagira n’umwanya wo kuganiriza abanyeshuri bo muri kimwe mu bigo by’amashuri biri mu karere ka Karongi ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

jolly

Miss Mutesi Jolly kandi niwe Nyampinga w’u Rwanda kugeza ubu uciye agahigo ko kuzirikana no kwita by’umwihariko ku Ntara yahagarariye mu marushanwa ya Miss Rwanda, dore ko hari bagenzi be bamubanjirije babaga batuye mu mujyi wa Kigali ariko bakajya kwiyamamariza mu Ntara, yaramuka atsinze abo muri iyo ntara bakamuheruka ajya kwiyamamazayo.

jolly

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Caritas Mukandasira, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, yadutangarije ko ibikorwa by’uyu mwana w’umukobwa bibashimisha cyane kandi bakaba batewe ishema no kubona atekereza ku bantu bababaye, ashimangira ko bazakomeza kugirana ubufatanye mu bikorwa bifitiye abaturage n’igihugu akamaro.

Guverineri aba hafi cyane Miss Mutesi Jolly mu buzima bwa buri munsi

Guverineri aba hafi cyane Miss Mutesi Jolly mu buzima bwa buri munsi

Miss Mutesi Jolly, aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yashimiye abamuteye inkunga ngo abashe kugera kuri iki gikorwa, anadutangariza ko Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba amuba hafi cyane, akamuhamagara kenshi bakaganira kuburyo amubonamo icyizere cy’ubufatanye burambye mu bikorwa bye nka Nyampinga w’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean8 years ago
    Komereza aho Mute! nukenera ubufasha kandi uzabwire abanyarwanda bamwe na bamwe tuzajya tugutera inkunga. Gukorera abatishoboye n'abakenene ni ukuguriza Imana. tukuri inyuma too!
  • Claudio ntakirutimana8 years ago
    iyaba uwo mutima wagirwaga nabenshi igihu cyatera imbere, gusa jyewe jolly ndamushima cyane.
  • De gea8 years ago
    Miss is bout actin good thingz which benefit the society , nah postin pics on instagram naked wit boys
  • kanyamandi Jean pierre 8 years ago
    imana iguhe umugisha utangiye neza kandi komerezaho nkwifurije amahirwe masa mu nshingano zitoroshye watorewe ariko imana izabigufashamo
  • Komera8 years ago
    Nyampinga MUTESI Joly, Tu es au Top. Gufasha abatishoboye, icyo ni igikorwa cyiza kabisa, birerekana ko ufite ejo heza hazaza. Komerezaho ugoboke abatishoboye, wiheshe ishema kandi uriheshe n'u Rwanda. Mes encouragements!! Que Dieu te bénisse!
  • 8 years ago
    Nukuri miss jolly arakoze cyane nakomereze aho natwe azadusure I gicumbi
  • jaja8 years ago
    Chere soeur utangiye neza urasobanutse rwose uzi ubuzima icyo ari cyo. Imana iguhe umugisha, igukomeze, mes encourragements
  • James 8 years ago
    Thank you Jolly we are proud of you. Your vision is paramount. We support. May God bless you abundantly for your compassion heart.
  • SHIMIRWA Seraphin8 years ago
    Nuko mukobwa mwiza komerezaho gukora ibyiza imana ikomeze kukongerera imigisha
  • jo8 years ago
    Bravo kugutekereza cyane kubuzima bwabatishoboye nibindi uzabigeraho
  • Nudi8 years ago
    umutimamwiza nkuwo uzawuhorane tukurinyuma
  • 8 years ago
    Sh Utagiye Nezape!Kuraje Komerezahope.
  • lize8 years ago
    Wapi iki gikorwa ni icya cogebanque we ni nka ambassadeur wayo muri cyo umuyobozi wa yo yarabivuze ubwo basinyaga amasezerano
  • amagaju8 years ago
    uyu mwana afite umutima mwiza cyaneeeeeeeeeeeeeeeeee
  • soso8 years ago
    waoooooo!jolly congulaturation utangiye neza ntuzasubire inyuma komerezaho
  • jojo8 years ago
    uyu nyampinga ndumva afite ibitekerezo bizima p ahubwo ge mbona akwiye guhabwa abantu bakuru bakamubungabunga cyane ko akiri muto kugira ngo hatona nahato atazata umurongo.gusa lmana ibimufashemo kdi imugwizirize ubwenge MVA juru thx
  • placide8 years ago
    utirata,ukumva ko icyo nyagasani yagushyiriyeho KUBA NYAMPINGA 2016 ari ukugira ngo ugire umumaro mu gihe gisa n'iki!!! nyagasani aguhere umugisha kuzirikana abatishoboye!U DESERVE THE BEST MISS JOLLY!!!
  • KAYIHURA Johnson8 years ago
    may GOD bless u for your great love.
  • 8 years ago
    namavamuhira!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND