Miss Mutesi Jolly; Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2016, agiye gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1000 batishoboye bo mu ntara y’Uburengerazuba yari ahagarariye mu marushanwa ya Miss Rwanda, iki kikaba ari igikorwa cya mbere cy’ingirakamaro akoze nyuma y’iminsi micye yambitswe ikamba.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2016, nibwo Miss Mutesi Jolly yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba aho agomba kubonana n’ubuyobozi bw’iyi Ntara, hanyuma agatanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1000 batishoboye bo muri iyi ntara, igikorwa gifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000).
Aha Mutesi Jolly yari yakiriwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba; Madamu Caritas Mukandasira
Ibi Miss Mutesi Jolly abikoze mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize yari yagiye muri iyi Ntara akabonana n’abayobozi batandukanye barimo na Guverineri Caritas Mukandasira, bagasangira ndetse akagira n’umwanya wo kuganiriza abanyeshuri bo muri kimwe mu bigo by’amashuri biri mu karere ka Karongi ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Miss Mutesi Jolly kandi niwe Nyampinga w’u Rwanda kugeza ubu uciye agahigo ko kuzirikana no kwita by’umwihariko ku Ntara yahagarariye mu marushanwa ya Miss Rwanda, dore ko hari bagenzi be bamubanjirije babaga batuye mu mujyi wa Kigali ariko bakajya kwiyamamariza mu Ntara, yaramuka atsinze abo muri iyo ntara bakamuheruka ajya kwiyamamazayo.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Caritas Mukandasira, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, yadutangarije ko ibikorwa by’uyu mwana w’umukobwa bibashimisha cyane kandi bakaba batewe ishema no kubona atekereza ku bantu bababaye, ashimangira ko bazakomeza kugirana ubufatanye mu bikorwa bifitiye abaturage n’igihugu akamaro.
Guverineri aba hafi cyane Miss Mutesi Jolly mu buzima bwa buri munsi
Miss Mutesi Jolly, aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yashimiye abamuteye inkunga ngo abashe kugera kuri iki gikorwa, anadutangariza ko Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba amuba hafi cyane, akamuhamagara kenshi bakaganira kuburyo amubonamo icyizere cy’ubufatanye burambye mu bikorwa bye nka Nyampinga w’u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO