Umunyamidelikazi Bashabe Catherine uzwi nka Kate Bashabe wanabaye Nyampinga wa MTN Rwanda mu mwaka wa 2010 (Miss MTN 2010), kuri uyu wa 26 Kanama 2016 yahuye n’abacuruzi ndetse n’abayobozi b’ibigo bikomeye barasabana ndetse baganira byinshi bijyanye n'iterambere.
Ni mu birori byiswe ’Posh Party’ bibaye ku nshuro ya kabiri. Kuri iyi nshuro, byabereye mu Mujyi wa Kigali mu bushorishori (Roof Top) bw’inyubako Ubumwe Grande Hotel izwi cyane ku izina rya Zinc Hotel, iteganye Pension Plaza.
Nubwo kwinjira muri ibyo birori byari ibuhumbi 20 (20.000Frw), byaritabiriwe cyane, abantu baramenyana, bungurana ibitekerezo ku iterambere ry’imirimo itandukanye bakora na cyane ko byari bikubiye mu ntego z’icyo gikorwa nkuko Kate yabitangarije Inyarwanda.com aho yagize ati:
“Umuntu ashobora kuza mu birori akahahurira n’umuyobozi ukomeye runaka bitari kuzamworohera kumugeraho, bagahura, bakaganira business, bakamenyana, akabyungukiramo cyane ugereranyije n’igiciro twashyizeho mu kwinjira”
Abantu bari muri ‘Posh Party’ byateguwe na Kate Bashabe, bataramiwe ba ‘Band’ ikomeye ndetse n’aba DJ bakomeye barimo DJ Toxxyk, DJ Miller n’abandi, bakaba baragiriye ibihe byiza muri ibyo birori byasojwe ahagana isaa Sita z’ijoro.
Kate Bashabe wateguye ibi birori, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato b’abahanga mu guhanga imideli, gutaka inzu n’indi mirimo ijyanye nabyo. Azwi cyane kubera gushinga inzu inzu y’imideli yitwa Kabash Fashion House anabereye umuyobozi.
Reba uko byari bimeze mu mafoto muri Posh Party yateguwe na Miss Kate Bashabe
Hano bari barimo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry'ibyo bakora
Iyo uhagaze mu bushorishori bw'iyo nyubako uba ureba umujyi wa Kigali neza
Kate Bashabe wateguye ibi birori byahuriyemo abantu bakomeye
Abitabiriye Posh Party nta rungu bagize kuko hari umuziki uryoheye amatwi
Iyi niyo nyubako ibi birori byabereyemo
Mu bushorishori niho ibirori byabereye aho uba witegeye Kigali
TANGA IGITECYEREZO