RFL
Kigali

Miss Iradukunda Liliane yagaragaje ko yambitswe ikamba rya Nyampinga w'isi ataba yibeshyweho-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/11/2018 10:10
0


Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane uherereye mu mujyi wa Sanya mu gihugu cy’u Bushinwa yagaragaje ko kuva yakwambikwa ikamba, yakoze ibikorwa by’indashyikirwa binyuze mu guhindura ubuzima bwa benshi, bishimangira amahirwe akomeye yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’Isi 2018.



Imbere y’itsinda rigizwe n’abakobwa bahagarariye ibihugu nk’u Bwongereza, Albania, Malaysia, Kazakhstan, Indonesia ndetse n’Uwari ushinzwe kubabaza ku mishinga bakoze bakimara kwambikwa ikamba; Iradukunda Liliane yerekanye mu majwi n’amashusho urugendo rw’ibikorwa yakoze akimara kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ku myaka 18 y’amavuko.

Ni urugendo rw’urunyuranyurane mu mashusho yerekana u Rwanda mu rugendo rw’Iterambere, Ubwiza bw’abatuye igihugu, ubuzima bw’inyamaswa n’imisozi n’imirambi yizihiye igihugu cy’imisozi igihumbi. Avuga ko u Rwanda ari ‘igihugu cy’imisozi igihumbi, igihugu cy’ubwiza butangaje cyigizwe; n’ibibaya n’ibishinga, amashyamba, inyamaswa n’ibindi.”

Yavuze ko gukurira mu Rwanda ari amahirwe akomeye mu kugira uruhare mu muganda rusange uba mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi. Yavuze ko bitanga umusaruro kuko usanga abanyarwanda n’abandi bashyize hamwe mu kwiyubakira igihugu. Muri aya mashusho, avuga ko muri Mata, 1994 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, akagaragaza ko nyuma y’imyaka 24 u Rwanda rwiyubatse mu buryo butangaje.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko akunda gukora Siporo byiyongera ku rugendo rw’Ubukerarugendo yatangiye kandi akunda kuko akunda kwiga no kuvumbura byinshi mu buzima bwe. Yavuze ko ku myaka 18 yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, inzozi azirotora uwo munsi. Ati “Ni inzozi zanjye zari zibaye impamo. Nahise mbona amahirwe yo kugira icyo nkora ku buzima bwa benshi, binyuze mu buryo butandukanye,”

Yahamije ko kuba Nyampinga w’u Rwanda ari inzozi yakuranye, avuga ko byamwaguriye amarembo aganisha heza benshi yafashishije.  Yagize ati “Ni inzozi nakuranye, numvaga nshaka kuba Nyampinga. Nyuma yo kwambikwa ikamba nabonye inzira nziza yo gufasha abatishoboye mu buryo bwiza. Natangiye ubukangurambaga mfashijwe na bagenzi be twari duhataniye ikamba. Twubakiye abatishoboye, twarwanyije imirire mibi.

Yunzemo ati: “Ubu ndatekereza ko ndi kuba mu buzima bw’ubwiza bufite intego. Kandi ntewe ishema rikomeye no guhagararira igihugu cyanjye (Rwanda) muri iri rushanwa ry’ubwiza rikomeye…Ni byo, zari zimwe mu nzozi zanjye. Ubu ndi kubibamo (akubita agatwenge),"

Ni ku nshuro ya Gatatu u Rwanda rwitabira irushanwa rya Nyampinga w'isi (Miss World); ubwa mbere habanje Miss Mutesi Jolly, hakurikiraho Miss Iradukunda Elsa akorerwa mu ngata na Miss Iradukunda Liliane uhatanye n’abakobwa bagera 122. Nyampinga w'Isi uzasimbura umuhindekazi Manushi wabaye Miss World 2017, azamenyekana mu ijoro ku wa 08 Ukuboza 2018.

Frankie

Frankie wari uyoboye ikiganiro.

Frankie Cena wagiye ubaza buri mukobwa ibyo yakoze mu gihe amaranye ikamba, yavuze ko gushyiraho ‘Head to Head challenge’ baba bashaka kumva ibikorwa by’ingirakamaro ba Nyampinga bakoreye sosiyete baturukamo. Ngo baba bashaka ko aba bakobwa bahataniye ikamba babwira Isi icyo bari cyo.

uwa kabiri

Miss Iradukunda Liliane, uwa Gatatu uturutse ibumoso.

REBA HANO MISS IRADUKUNDA LILIANE YEREKANA URUGENDO RWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND