RFL
Kigali

Mavenge Sudi, Sophie Nzayisenga, Ange na Pamela n'abandi bahanzi bashimishije abitabiriye igitaramo cya Gakondo Acoustic Gala-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/07/2018 14:07
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga 2018 mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cya Gakondo Acoustic Gala, igitaramo abahanzi bakora injyana gakondo bataramiramo abakunzi b'iyi njyana. Iki gitaramo kitabiriwe n'abahanzi bafite amazina nka Mavenge Sudi, Sophie Nzayisenga n'abandi bahanzi barimo Ange na Pamela abakobwa b'impanga.



Aba bahanzi bose bataramiye abakunzi ba muzika bari aho, hakaba hari hakoraniye abakunzi benshi b'umuziki bari baje kwizihirwa n'umuziki gakondo wacurangwaga n'abahanzi bakomeye barimo Mavenge Sudi wabanje ku rubyiniro agashimisha benshi ndetse akaba yakurikiwe n'umuhanzi Ruti Joel umusore ukiri muto ariko w'umuhanga mu muziki gakondo.

Nyuma ya Ruti Joel hakurikiyeho itsinda ry'abakobwa babiri b'impanga aribo Ange na Pamela aba bakaba bamaze kubaka izina mu muziki gakondo aho abakunzi b'uyu muziki bakunze gutangaza ko ari bamwe mu bahanzikazi bazi kuririmba mu Rwanda. Nyuma y'aba bakobwa hakurikiyeho umubyeyi nimero ya mbere ucuranga inanga hano mu Rwanda Sophie Nzayisenga uyu akaba ari icyamamare mu gucuranga inanga nk'uko yanabigenje mu ijoro ryakeye.

moustaphaMoustapha utegura ibi bitaramo yisegura ku bari baje kuko igitaramo kitabashije kurangira neza

Nyuma ya Sophie Nzayisenga hakurikiyeho umusizi Innocent Bahati ukora ibijyanye n'ubuhanzi bw'imivugo. Uyu musore utari waramamajwe cyane yashimishije abari aho bumvise umuvugo yahavugiye. Muri iki gitaramo buri muhanzi yagiye aca imbere y'abakunzi b'umuziki gakondo inshuro ebyiri kugeza ubwo bongeye kurangira icyakora ku mpamvu z'umutekano Polisi isaba ko bafunga igitaramo n'ubwo abahanzi hafi ya bose bari bamaze kuririmba.

Iki gitaramo cyari kibaye bwa kabiri cyaberaga mu Kiyovu cy'abakire ahitwa kuri Impact Hub aha byagaragaye ko urusaku ruhava rubangamira abatuye mu Kiyovu cy'abakire bityo utegura ibi bitaramo Moustapha yizeza abakunzi b'ibi bitaramo ko iki gitaramo ngarukakwezi mu kwezi gutaha kizaba cyabonye ahandi hantu cyabera kandi noneho bizeye ko nta kibazo ho hazaba hateje. Alyn Saano wari gutarama bwa nyuma byaje guhurirana n'uko bafunze igitaramo ntiyabasha kuririmba gusa kubera ko yari impamvu yumvikana buri wese wari aho yabashije kubyumva.

REBA HANO UKO MAVENGE SUDI YITWAYE MU GITARAMO CYA GAKONDO ACOUSTIC GALA


REBA HANO UKO SOPHIE NZAYISENGA YITWAYE MU GITARAMO CYA GAKONDO ACOUSTIC GALA


REBA HANO UKO ANGE NA PAMELA ABANYAMUZIKI B'IMPANGA BITWAYE MU GITARAMO CYA GAKONDO ACOUSTIC GALA


REBA HANO UKO JOEL RUTI YITWAYE MU GITARAMO CYA GAKONDO ACOUSTIC GALA


REBA HANO UKO UMUSIZI INNOCENT BAHATI YITWAYE MU GITARAMO CYA GAKONDO ACOUSTIC GALA

MalaikaMavenge SudiSophieAnge na PamelaInnocentUmusizi Bahati InnocentSophieSophie NzayisengaJoelJoel RutiGakondoGakondoGakondoNubwo batari buzuye ariko abakunzi ba muzika bari bitabiriyeGakondoGakondoN'abakuru bitabira ibi bitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karamiheto Blaise 5 years ago
    Mbanje kubaramutsa no kubashimira mwebwe mwagize igitekerezo cyo gutegura ibitaramo nkibi bya gakondo nukuri mwarakoze kandi mukomeze. Nanjye ndi umuhanzi ndetse wo hambere,nagirango ntange inkunga yanjye.Mu kinyarwanda bagira bati :Nta byera ngo de!nonese muvandimwe,nako bavandimwe mutegura iki gitaramo,ko nubwo turi kure y'iwacu ariko dukurikirana ibihabera byose nkaho tuhibereye,amategeko agenga ahabigenewe mukaba muyazi,mwagiye mubikorera ahujuje ibisabwa abitabiriye ibyo bitaramo bya Gakondo bagatangira ndetse bagasoza nta police ije kubihagarika bidasojwe ahubwo ar'ukubera urusaku rubuza abiryamiye kuruhuka?murakoze cyane kandi muragahorana Imana n'u Rwanda rwacu. Ubutaha nzabaganiriza byimbitse.





Inyarwanda BACKGROUND