RFL
Kigali

Kigali: Hateguwe amarushanwa y’abavuga iImivugoi bacurangirwa inanga gakondo

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:29/10/2016 9:23
0


Ku nshuro ya 5 Kigali hagiye kubera amarushanwa y’abavuga imivugo ategurwa na Transpoesis kuri ubu abagera kuri 13 nibo bambariye guhatana.



Ni kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29 Ukwakira 2016 aho hari bube amarushanwa y’abavuga imivugo aba buri mezi atatu. Aya marushanwa aba ku bufatanye bwa Transpoesis na Zahabu Francis n’abandi bafatanya bikorwa, agategurwa hagamijwe guteza imbere impano y’abavuga imivugo no kuyimenyekanisha.

Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu bategura Kigali Vibrate Poety ari naryo zina ry'iki gikorwa bemeza ko aya marushanwa afasha byinshi ku bakora imivugo cyane ko batatu babashije kuyatsinda bahembwa kandii bagakomeza kwitabwaho mu rwego rwo gukomeza kubongerera ubumenyi mu mivugo no kubafasha guteza impano yabo imbere aho uwa mbere mu bihembo ahembwa harimo no gutunganyirizwa umuvugo we.

Aya marushanwa amenyerewe kuba buri mezi atatu aba buri wa gatandatu w’Umuganda. Kuri iyi nshuri biteganyijwe ko aya marushanwa azaba kuri uyu wa 29 Ukwakira 2016 abere mu Kiyovu kuri Café Neo guhera ku isaha ya Saa kumi nebyiri (18h00’) akazasozwa ku isaha ya Saa tatu z’umugoroba ( 21h00’) kwijira akaba ari ubuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND