RFL
Kigali

Kigali Fashion Week igiye gutangizwa bwa mbere i Burayi mu rwego rwo guteza imbere Made in Rwanda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/08/2017 15:23
0


Mu gihe Leta ishishikariza abanyarwanda kwihangira imirimo no kurushaho kwagura ibikorwa bituma abanyarwanda bakoresha ibikoresho byakorewe iwabo, Kigali Fashion Week nayo yateye intambwe mu kwambutsa imipaka ibikorwa by’abanyamideli n’abahanga iyo mideli bo mu Rwanda (designers) kugira ngo babashe kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga.



Ku itariki 27/07/2017 itsinda ry’abari gutegura Kigali Fashion Week Europe ryahuye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe baganira ku mushinga wa Made in Rwanda. Kigali Fashion Week i Burayi iteganyijwe ku itariki24 na 25 Ugushyingo 2017, iyi ikaba ariyo nshuro ya mbere Kigali Fashion Week izaba ibaye ku mugabane w’Uburayi.

KFW

Kigali Fashion Week Europe izaba irimo abanyamideli n’abahanzi b’imideli (models, designers) bo mu Rwanda ndetse n’abanyarwanda batuye i Burayi, iki gikorwa biteganyijwe ko kizitabirwa n’abageze ku bihumbi 5 baturutse mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, abadipolomate ndetse n’abambasaderi baza batumiwe na ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi. Ibi birori bizabera mu Bubiligi mu murwa mukuru wa Buruseli, umuyobozi wabyo akazaba ari Dady de Maximo usanzwe umenyerewe cyane mu gukora ibijyanye no kumurika imideli.

KFW

Abari gutegura KFW Europe na ambasaderi Olivier Nduhungirehe

Nk’uko John Bunyeshuri, umwe mu batangije Kigali Fashion Week yabitangarije Inyarwanda.com, iki gikorwa cyatekerejweho mu rwego rwo kumenyekanisha imideli ikorwa n’abanyarwanda ndetse n’ibindi bitandukanye bikorerwa mu Rwanda bizaba biri muri Kigali Fashion Week Europe. Muri byo twavugamo imyenda, inkweto, imitako, ibyo kurya n’ibyo kunywa n’ibindi bitandukanye. Intego nyamukuru ni ukuzamura izina ry’u Rwanda mu bijyanye no gukora no kumurika imideli, hatibagiwe n’ibindi byose bishamikiye kuri gahunda ya Made in Rwanda.

KFW

KFW

KFW

Abari gutegura Kigali Fashion Week Europe kuri ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi

KFW

KFW

Abari gutegura Kigali Fashion Week Europe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND