RFL
Kigali

Rubavu:Itorero Intaganzwa rigiye gukora igitaramo cyo gukundisha abanyarubavu umuco nyarwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/07/2018 11:07
0


Itorero Intaganzwa ryo mu karere ka Rubavu rigiye gukora igitaramo kizaba kigamije gukundisha Abanyarubavu n'Abanyarwanda muri rusange umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n'indi mikino yakorwaga aha mbere mu Rwanda.



Itorero Intaganzwa ryatangaje ko rifite igitaramo ryateguye mu buryo bwo gufasha abanyarwanda kwiyumvamo umuco w'igihugu binyuze mu mbyino ndetse n'imikino yarangaga abanyarwanda bo ha mbere akaba ari mu mpera z'uku kwezi kwa Nzeli uyu mwaka wa 2018. Umuyobozi w'itorero Intaganzwa, Mutabazi Francois uzwi nka Fils aganira na Inyarwanda.com yatangaje byinshi kuri iki gitaramo bari gutegura ndetse anavuga ko bizagerwaho nk'uko bo babiteguye. Yagize ati:

Twe nk'Intaganzwa ntabwo twicaye turi gukora cyane kandi twizeye ko umuco wacu, umuco nyarwanda utazazima habe na gato,ni muri ubwo buryo rero nk'itorero rikorera mu karere ka Rubavu twahisemo gutegura iki gitaramo kizaba kigamije kumvisha Abanyarubavu ndetse n'Abanyarwanda bose muri rusange agaciro gakwiye guhabwa umuco wacu by'umwihariko imbyino gakondo ndetse n'indi mikino yakinwaga aha mbere, ntagushidikanya ko rero intego dufite nk'Intashyikirwa tuzazigeraho.

Itorero Intaganzwa

Itorero Intaganzwa

Binyuze mu bwiza nyaburanga bw'akarere ka Rubavu umuyobozi w'iri torero Intaganzwa yavuze ko byaba byiza hagiye hibandwa ku bintu bishimisha abantu mu buryo bwo guteza imbere umuco nyarwanda ndetse no kwereka abatemberera aka karere ko igihugu cy'u Rwanda gifite amateka menshi kandi meza. Iki gitaramo kiri gutegurwa n'iritorero kizabera mu karere ka Rubavu aho iri torero risanzwe rikorera. Bbiteganijwe ko iki gitaramo kizaba mu kwezi kwa Nzeli 2018.

Itorero IntaganzwaItorero IntaganzwaItorero Intaganzwa

Itorero Intaganzwa ry'i Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND