RFL
Kigali

Irebe Model Agency ifatanyije na Top Tower Hotel bateguye igitaramo cy'imideri cyiswe "Friday Fashion Show"

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:29/10/2014 14:39
5


Igitaramo Friday Fashion Show ni igitaramo cyo kwerekana imideri itandukanye cyateguwe na Irebe Fashion Agency ifatanije na Top Tower Hotel mu rwego rwo guteza imbere imideri mu Rwanda.



Iki gitaramo kizajya kiba buri wa gatanu usoza ukwezi, mu gihe cy’amezi 12 aho uri cyo hazajya herekanwa imideri ahanini hagamijwe guhuza abanyamideri n’abahanzi b’ibyo kwambara(Fashion Disegners)

AMIR

Amir Mbera umuyobozi mukuru wa Irebe Model Agency itegura iki gikorwa

Nk'uko Amir Mbera umwe mu bayobozi ba Irebe Fashion Agency yabidutangarije,Friday Fashion Show ije ifite kandi intego nyinshi cyane zijyanye no kuzamura imideri mu Rwanda ku buryo yagera ku rugero n’indi myidagaduro igezeho, kuyikundisha abanyarwanda no kububakamo icyizere ku bakora imyenda (fashion designers) b’abanyarwanda ndetse no kuba babasha guha imirimo ababigize umwuga.

Franco

Franco Kabano ushinzwe guhuza ibikorwa muri Irebe Model Agency ahamya ko imyiteguro igeze kure dore ko 80% y'ibyo bateganya byose byarangiye

Iki gitaramo kizaba ku nshuro ya mbere kuri uyu wa gatanu usoza uku kwezi k’Ukwakira aho abanyamideri bo mu Irebe Fashion Agency bazasusurutsa abazacyitabira berekana imideri itandukanye. Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’abakora imyenda(Fashion Designers) bakomeye nka Cynthia Rupari wo muri Rupari Agency, Christine Mbabazi wo muri Christine Collection Design, Muberarugo Diane wo muri D’S Dream Fashion Design na Janvier Ntwara Kereth Design.

Dore bamwe mu banyamideri bazacyitabira

Nadette

Nadette Umuhoza

Moses

Moses Turahirwa

Eric

Eric Louis Sekamana

Lilian

Logus Lilian

Remy

Remy Karangire

aLLISON

Allison Rotine

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Ukwakira,2014 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira ni amafaranga 10000 ugahabwa n’icyo kunywa. Hari ikandi n'ibihembo byateganyirijwe abantu 5 bazagura amatike bwa mbere. Uyishaka akaba yayisanga kuri Top Tower Hotel guhera kuri uyu wa kane saa saba z'amanywa

Photo:Chrris Kitoko

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iradukunda Liliane9 years ago
    Mwiriwe neza! Nagirango mbaze ni ibihe bisasabwa kugirango umuntu aze muri company yanyu? Murakoze.
  • Bertran D9 years ago
    iyi friday fashion show ica kuyihe channel,saa ngahe?
  • Aline9 years ago
    hey, what are the requirement to join you i mean work with you thanks
  • Divine7 years ago
    woow muracyari aba mbere kweri intego niyayindi! ndabatumiye iwacu one day.
  • mellisa muvunyi5 years ago
    Hey! I am very impressed with irebe events and I was wondering the requirement to join the agency





Inyarwanda BACKGROUND