RFL
Kigali

Ingabire Habibah aherekejwe n'abo mu muryango we yerekeje muri Poland mu irushanwa rya Miss Supranational-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/11/2017 8:51
3


Ingabire Habibah niwe munyarwandakazi ugomba kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 azabera muri Poland, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 16 Ugushyingo 2017 nibwo uyu mukobwa yahagurutse mu Rwanda aherekejwe n’umuryango we wamugejeje ku kibuga cy’indege i Kanombe.



Ubwo yari agiye Ingabire Habibah yijeje abanyamakuru ko byanze bikunze agiye gushaka ikamba bityo Imana nimufasha n’abanyarwanda bakamushyigikira bizashoboka. Iki cyizere Habibah yari agihuje n’umubyeyi we (papa we) we watangaje ko yizeye cyane uburere yahaye umwana we bityo byanze bikunze akaba yizeye ko igihe abanyarwanda bazamushyigikira nawe nta kabuza atazabatenguha azazana ikamba.

Ingabire Habibah na bagenzi be bahatanye batangiye kwerekeza muri Poland ahazabera marushanwa ya Miss Supranational 2017 aho uzegukana ikamba azamenyekana tariki 1 Ukuboza 2017.

HabibahIngabire Habibah ubwo yaragiye hano yari kumwe na mama we n'abavandimwe beHabibahAha mama we yamwibutsaga ibyo yamutoje...HabibahIngabire Habibah yagiye aganiriye n'abanyamakuruHabibahAbabyeyi be bose bari bamuherekejeHabibahHabibah asezera ku nshuti ze zari zamuherekejeHabibahHabibah yafatanye ifoto y'urwibutso n'inshuti ze zari zamuherekejehabibahHabibah atwaye idarapo ry'igihugu nk'umukobwa uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • flo6 years ago
    ni gute umuntu yifotoza yacuritse ibendera ry'igihugu namwe mukemera mukayishira hanze!!!!
  • pinto ackim 6 years ago
    urwanda rufite amafranga yokonona kweri sindunva miss yatahanye itsitsi numwe what is useless
  • Ngabo6 years ago
    ark mwagiye mureka amatiku niba ari amashyari mwe kuki mutagiserukira hariya niyo utatsinda ark turavuga nitunengwa kd hajyayo abari basobanutse Habibah nkwifurije itsinzi mwari mwiza





Inyarwanda BACKGROUND