RFL
Kigali

Imyaka 22 irashize Rosalie Gicanda wabaye umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda yishwe. Ese yari muntu ki?

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:20/04/2016 15:20
25


Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2016, nibwo habaye umuhango wihariye wo kwibuka Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi akicirwa mu cyahoze ari Perefegitura ya BUtare, uyu akaba yari umwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize mu mateka yarwo, akaba yari umugore w’umwami Mutara III Rudahigwa.



Gicanda Rosalie yavukiye i Rwamagana mu mwaka w’1928. Yakuze ari umukobwa muremure benshi bemeza ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi, ni ukuvuga uwagombaga kuba umugore w’umwami, hari ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa.

Rosalie Gicanda; umwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize

Rosalie Gicanda; umwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize

Ubwo habaga umuhango wo gutoranya umwamikazi, icyo gihe abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami Rudahigwa bambaye uko bavutse, ariko bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe n’uko atashoboraga kubyihanganira, ibi bikaba ari byo byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza.

Tariki 13 Mutarama 1942, nibwo Rosalie Gicanda yashyingiranwe n'umwami Mutara III Rudahigwa waje kubatizwa agahabwa izina rya Charles Léon Pierre. Bakoze ubukwe bashyingiranwa imbere y'Imana, cyane ko icyo gihe umwami Mutara III Rudahigwa yari yaremeye kureka imigenzo y’imyemerere gakondo akabatizwa agahabwa izina rya Charles Léon Pierre, ndetse u Rwanda akarutura Kristu umwami.

rosalie gicanda

Gicanda Rosalie ni we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y'uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe n’uko bamuzizaga ko atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bitangira kuvugwa ko Rudahigwa ari we utarabyaraga.

Rosalie Gicanda, umwamikazi wishwe muri Jenoside azira uko yavutse

Rosalie Gicanda, umwamikazi wishwe muri Jenoside azira uko yavutse

Tariki 25 Nyakanga 1959, umwami Mutara III Rudahigwa wari warabatijwe Charles Léon Pierre, yaratanze, apfa urupfu rwatunguranye cyane. Mu mwaka w’1961 ubwo hari inkubiri yo gushaka kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe; Geregori Kayibanda, yirukanye mu rukari umwamikazi Rosalie Gicanda, mu rwego rwo kuzimanganya burundu ingoma ya cyami n'ibimenyetso byayo.

Rosalie Gicanda yakomeje kuba mu mujyi wa Butare aho yiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi afite imyaka 66 y’amavuko, hari tariki 20 Mata 1994. Rosalie Gicanda yishwe arashwe ku itegeko rya Lt Pierre Bizimana ndetse na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare, bose bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nzeyimana. Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze hamwe n’abandi bo mu muryango, bakaba barabajyanye imbere y’ingoro y’umurage w’amateka y’u Rwanda i Butare barabarasa, umwana w’umukobwa waje kurokoka niwe wasigaye abara inkuru y’urwo uyu mwamikazi n’abo bari kumwe bapfuye.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Lt Bizimana Pierre n’umusirikare muto witwa Aloys Mazimpaka, bahamijwe n’urukiko rwa gisirikare icyaha cyo kwica umwamikazi Rosalie Gicanda, Lt Bizimana ahita akatirwa igihano cyo gupfa cyari cyemewe mu Rwanda icyo gihe, naho Mazimpaka akatirwa igifungo cya burundu.

Tariki 6 Ukwakira 2009, Cap Ildephonse Nizeyimana wahoze akuriye ibiro by’ubutasi akaba yari n’umwe mu bahigwaga cyane ngo baryozwe ibyaha bya Jenoside, yafatiwe i Kampala mu gihugu cya Uganda maze ashyikirizwa urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania, tariki 19 Kamena 2012 ahamwa n’icyaha cyo gutanga itegeko ryo kwica umwamikazi Rosalie Gicanda kimwe n’ubundi bwicanyi bwakozwe muri Jenoside, ahita akatirwa igifungo cya burundu.

Mu rwunge rw’amashuri rwa Mater Dei i Nyanza, tariki 20 Mata 2012 ubwo habaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 umwamikazi Rosalie Gicanda, Musenyeri Anaclet yashimangiye uburyo Rosalie Gicanda yaranzwe n’ubupfura bwo kwicisha bugufi, kwiyoroshya no kumva buri wese kuko yiyamburaga icyubahiro cy’ubwamikazi agasabana na rubanda rugufi. Yasobanuye uburyo yari umuntu wakundaga gusenga uko bwije n’uko bukeye, ibyo bikaba bizwi cyane n’ababikira bo mu muryango w’Abenebikira bahoranaga nawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugisha jimmy8 years ago
    RIP our queen.harya umwami Uri mubuhunjyiro niwe nde? Apfana iki nuyu nyakwijyendera?
  • mugisha jimmy8 years ago
    RIP our queen.harya umwami Uri mubuhunjyiro niwe nde? Apfana iki nuyu nyakwijyendera?
  • KARANGWA8 years ago
    Gyenda Rwanda warababaye, ubwo wahekurwaga nabana bawe aribo baribakwiye kugukingira. Mbese banyarwanda, utubashye umwami n'umwamikazi, ntimwubahe umuco nimiziro, aho sinka byabindi ngo utamenya aho ava ntamenya aho agana?? Shameful to those perpetrators $ thier allies. OOOOHH LORD SAVE RWANDA.
  • 8 years ago
    RIP
  • Ihorihoze8 years ago
    Kandi buriya cyaranamuviyoye weeee, cyo gapfa nabi. Imana izabahane urubakwiriye, kdi izabikora cga yaranatangiye.
  • Julie8 years ago
    Imana imwakire . Abamwishe nta mahoro bafite. kandi bazabazwa benshi bariya bantu
  • bluce justin ariel8 years ago
    tumwibke kand duharanra ko jeniside itazasubra ukundi!
  • nene8 years ago
    Haraho bigera umuntu akabura icyo yarenza ho! Tekereza kwica umwamikazi, ukuze,! Wafashaga abantu atitaye kuwo ariwe! Nizera ko aho muri muri mumahoro!! Twe turacya shegeshwa no kubura imfura nkamwe!! RIP queen!!
  • Wibabara 8 years ago
    Ese yaba we yarabyaye abana niba ari Yego nibande baba Bariho ?
  • David gate8 years ago
    birababaje kubona umuntu azira ujo yavutse tuzaho tumwibuka
  • Francis Gakwerere 8 years ago
    Mbanuva nabuze nicyo nvunga I don't know is too much gusa Imana Indufashe ibyabaye ntibikabe ukundi abana ba Gihanga barababanjwe kambisa
  • 8 years ago
    R.I.P Gicanda
  • jojo8 years ago
    Mbega ukuntu yari mwiza ntawe muba miss umuhiga yarimwiza pe umwimerere nyarwanda. Ajye adusabira kumana twe abasigaye kuri ino si idasakaye.
  • Rwema8 years ago
    hhhhhhhhhhhhhhhhh
  • kajyibwami8 years ago
    Ariko nubwo twahombye bene aka kageni,mureke twubake,dusane kandi dukomeze dufatane urunana rwo gukumira icyadusubiza Mu icuraburindi ryaduhekuye...
  • 8 years ago
    NeverAgain.
  • fabrice7 years ago
    yari mwiza kwer!! ni mama Rwanda RIP MAMA
  • Anastase Ntibi.7 years ago
    May her Soul Rest In Peace!!!
  • 7 years ago
    May her Soul Rest In Peace!!!
  • tigo7 years ago
    Hari ifoto imwe itari ya Gicanda. Sinzi impamvu muvanga ibintu gutyo. Iyi photo ibanziriza iyanyuma ntabwo ari Gicanda rwose. Wagirango mubikora nkana.





Inyarwanda BACKGROUND