Rwanda cultural fashion show ni igikorwa kiba buri mwaka aho abasore n’inkumi basaga mirongo ine batangiye imyiteguro yo kuzerekana imideli aho iki gikorwa kizitabirwa n’ibihugu bitatu harimo u Rwanda , u Burundi ndetse na Kenya .
Ku itariki ya 26 Nzeli nibwo abasore n’inkumi bazerekana imideli mu gikorwa cyiswe Rwanda cultural fashion show kizabera muri hoteli Mille Collines, kikazaba kitabiriwe n’abanyamideli basaga 40 bazaba baturutse mu bihugu by’u Rwanda, Burudi na Kenya.
Umwe mu bateguye iki gikorwa Ntawirema Celestin mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yatangaje byinshi kuri iki gikorwa ndetse no ku myiteguro yacyo. “Ni gikorwa kizahuza abahanzi batandukanye bakora imideli harimo abo mu Rwanda n’abo mu mahanga. Agashya ni uko ari igitaramo cyateguwe mu buryo bwa gihanga harimo uburyo bwo kwicara mumeze neza kuko iki ari gikorwa gifasha abahanzi.”
Bwana Celestin Ntawirema ubwo yasobanuraga iki gikorwa mu kiganiro n'abanyamakuru
Celestin yakomeje avuga ko iki gikorwa kizatangira saa munani aho bababa gakurisha imyenda, naho saa kumi n’imwe habeho gutangira ikikorwa cyo kumurika imyenda.
Iki gikorwa kuzaba tariki ya 26 Nzeli 2015 kikazabera muri Hotel des Mille Colline, aho kwinjira bizaba ari 10.000frw, uzishyura 25.000frw hazaba harimo n’icyo kunywa.
Abanyamakuru banyuranye bari bitabiriye iki kiganiro
Ikipe iri gutegura iki gikorwa cya Rwanda Cultural Fashion Show
TANGA IGITECYEREZO