Kutabasha guhura n’abaterankunga cyangwa abandi bantu babafasha mu iterambere ry’ibikorwa byabo, ni imbogamizi y’ibanze ku banyabukorikori. Ni muri urwo rwego bateguriwe iserukiramuco bazanigishirizamo ababishaka ubukorikori bwabo.
Ku itariki 20 Gashyantare 2016 nibwo hateganyijwe iserukiramuco rya Kigali Arts Festival rizabera muri Hotel Des Mille Collines guhera ku isaha ya saa yine za mugitondo kugeza saa mbiri z’ijoro. Ni iserukiramuco ribaye ku nshuro ya mbere ryateguwe mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko rw’abanyabukorikori bo mu Rwanda ndetse no kubahuza n’abanyamahanga cyane cyane baba bakeneye ibikoresho baba bakoze.
Avuga aho yakuye iki gitekerezo, Ingabire Francois yatangarije abanyamakuru ko gukorana n’abanyamahanga aribyo byatumye ategura iri serukiramuco. Ati “ Kubera ko nagiye nkorana n’abanyamahanga cyane bagiye banyereka uburyo bakunda ibikoresho bikorerwa mu Rwanda bituma ngira igitekerezo cy’uburyo natangiza Kigali Arts Festival izajya ifasha abakiri bato babikora.”
Ingabire Francois wateguye Kigali Arts Festival asobanura amavu n'amavuko y'iri serukiramuco rizajya riba buri mwaka
Mubyo abanyabukorikori bazitabiri iri serukiramuco bazungukamo, Francois ahamya ko harimo kunguka amafranga no kubasha kumenyana n’abandi bantu bazabafasha mu iterambere ryabo.
Ati “ Kuri uriya munsi abanyabukorikori bazigisha abazitabira iserukiramuco uburyo bakora ibikoresho byabo nko kuboha uduseke, gukora imigongo,…uzajya abyiga azajya atanga amafaranga bityo umunyabukorikori uretse no kugurisha ibikoresho bye abashe no kunguka andi mafaranga. Ikindi ni uko bazabasha kuhahurira n’abantu babafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo.”
Uretse kumurika ibikoresho by’ubukorikori, muri iri serukiramuco hazaba no kwerekana imideli idoze mu bitenge ikorwa na Uwanyinawajambo Clarisse. Umwihariko ni uko iyi mideli izerekanwa n’abana bakiri bato. Biteganyijwe ko kandi hari abahanzi bazataramira abitabiriye Kigali Arts Festival.
Uhereye i bumoso:Hiroaki Sonada ushinzwe kwamamaza Kigali Arts Festival, Uwanyinawajambo Clarisse uzamurika imideli yidodera na Francois wayiteguye
Guhera ku isaha ya saa yine za mu gitondo ku itariki yavuzwe haruguru nibwo iri serukiramuco rizatangizwa , ritangizwe no kumurika ibikoresho by’ubukorikori ndetse ababikora banigishe ababishaka uko babikora. Uzajya ashaka kwiga azajya agira amafaranga atanga. Kwinjira muri iki cyiciro cya mbere ni 3000 RFW kuri buri muntu naho abana bari munsi y’imyaka 12 bazinjirira ubuntu.
Ku isaha ya saa kumi n’imwe nibwo hazatangira igikorwa cyo kwerekana imideli, imbyino nyarwanda ndetse n’izindi zinyuranye. Hatagize igihinduka umuhanzi Jay Polly na we ni umwe mubataramira abazitabira Kigali Arts Festival .
TANGA IGITECYEREZO