RFL
Kigali

Ese kumurika imideli bihagaze gute mu mashuri yisumbuye? Hura n’itsinda rya Berwa Model Agency ryo mu ishuri ryisumbuye rya ECOSE Musambira

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/09/2015 9:38
2


Mu bihe binyuranye, benshi bavuga ko hari ibintu bigenda bigerwaho mu rubyiruko aho usanga mu mashuri yisumbuye ari byo bikunze guhurirwaho n’abanyeshuri. Ntawakwibagirwa uburyo kubyina byagezweho cyane mu myaka ya za 2000 mu bigo by’amashuri, gukina umupira, n’ibindi.



Uruganda rw’imideli ni zimwe mu nganda ndangamurage zikomeye ku isi mu bihugu byabashije kubiha agaciro. No mu gihugu cy’u Rwanda, abantu benshi batangiye kubyitabira, haba ku babikora ndetse n’abashinzwe kubiteza imbere.

Ntitwakwirengagiza ko ‘igiti kigororwa kikiri gito’, nk’uko twatangiye tubivuga, ubwo kubyina byari bigezweho mu myaka ya za 2000, igihe mu Rwanda hari hatangiye kuzamuka umuziki abenshi mu bawukoze bakanakomera ni abatangiye babyina bakiga mu mashuri yisumbuye.

Iyi niyo mpamvu umunyamakuru wa Inyarwanda.com yanyarukiye mu ishuri ryisumbuye rya ECOSE Musambira riherereye mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi maze aganira n’urubyiruko rwiga muri iri shuri rukora ibijyanye no kumurika imideli, rwibumbiye mu itsinda rya “Berwa Model Agency”.

Urubyiruko rugize Berwa Model Agency yo muri ECOSE Musambira

Uru rubyiruko ruvuga ko ibyo rukora (kumurika imideli) muri iki kigo rushyigikiwe, haba ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ikigo ndetse no ku banyeshuri bagenzi babo. Ibi bavuga ko byemezwa n’ibikorwa binyuranye bategura muri iki kigo uburyo byitabirwa ndetse bikanishimirwa n’abantu benshi muri iki kigo.

Aba banyeshuri bagize iri tsinda uko bagera kuri 20 bahuriza ku kuba baragiye muri uyu mwuga wo kumurika imideli kubera ko babikunda, kuko bibafasha mu bintu binyuranye harimo kwidagadura, kuruhuka mu mutwe nyuma y'amasomo, kwigirira ikizere, kumenya gutambuka no guhagarara imbere y’abantu, gusabana n’abantu, kwamamara no kumenyekana ndetse n’ibindi.

Umuyobozi w’iri tsinda rya Berwa, Hirwa Fred yatangarije umunyamakuru ko iri tsinda rimaze gukomera, dore ko ari n’ishami ry’ikigo cya Berwa Model cy’umunyamideli uzwi mu Rwanda witwa Abdoul Wahab usanzwe akorera aka kazi mu mujyi wa Kigali.

Fred yakomeje avuga ko bari gutegura ibikorwa binyuranye bigamije kuzamura iri tsinda, harimo kwifotoza amafoto yo kwigaragaza (photoshoot), gukora ibitaramo muri iki kigo n’ibindi.

Hirwa Fred uyobora iri tsinda ryo muri ECOSE Musambira

Iri tsinda kandi rifite umuhanzi w’imyambaro (fashion designer) nawe wiga muri iki kigo. Claire Mutoni ku myaka 17 akaba ariwe ufasha iri tsinda mu bijyanye no kubahimbira imyambaro bambara mu bikorwa baba bagiyemo, avuga ari ibintu akunda, kandi n’ubwo ataragera ku rwego rwo kwishingira ikigo gikora imyambaro arizo nzozi ze, kuri ubu akaba akorera mu kigo cyitwa KMF. Avuga ku iterambere ry'ibijyanye n'imideli mu Rwanda, Claire yemeza ko abona biri gutera imbere akaba abishingira ku buryo abona abantu bagenda babyitabira.

Nk’uko byagaragaye ko kumurika imideli ari kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bigezweho muri iki gihe, abashinzwe guteza imbere ibi bikorwa bagakwiye kubigiramo ingufu mu gufasha urubyiruko rukiri hasi nk’aha mu mashuri yisumbuye ku buryo bazamukana imbaraga bityo uru ruganda rukazamuka biturutse hasi, dore ko ruri muri zimwe zinjiza amafaranga menshi haba mu mifuka y’ababikora, ndetse no mu isanduku ya Leta mu bihugu byateye imbere.

Itsinda rya Berwa Model Agency ryo muri ECOSE Musambira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha Geovanie8 years ago
    kbs birababereye 2! nange narahize s1&s2
  • Og2 years ago
    Cyakora. Wallh





Inyarwanda BACKGROUND