RFL
Kigali

Babiri bahatanira gutegura Miss Rwanda batsinze ikiciro cya mbere

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/07/2016 10:58
1


Imirimo yo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda iherutse gushyirwa ku isoko, abaguze ibitabo bose ndetse n'abasabye guhatana babiri nibo babashije gukomeza. Kuri ubu aba bashoramari bombi batsinze ikiciro cya mbere cy’iri soko, bose bahanze amaso ikiciro gikurikiye.



Ku itariki 20 Kamena 2016 niwo wari umunsi wa nyuma wo gutanga ibyangombwa ku ma kompanyi yashakaga gutegura irushanwa rya Miss Rwanda, uwo munsi nibwo abashoramari babiri aribo Rwanda Inspiration BackUp ndetse na General Logistic Services batanze ibyangombwa byabo gusa abari biyandikishije bakagura n’ibitabo bari bane.

Mu igenzura rya mbere ry’ibijyanye na technique abashoramari babiri bose batsindiye gukomeza mu kiciro gikurikiye bose, amakuru agera ku Inyarwanda.com ahamya ko aba bombi bamaze kwandikirwa bagahabwa amabaruwa abamenyesha ko batsindiye gukomereza mu cyiciro gikurikiyeho cy’ibijyanye n’igenzura ry’umutungo. Nyuma y’iki cyiciro hakazatangazwa uwegukanye iri soko.

miss rwandaIri rushanwa rigomba gutoranya umukobwa urusha abandi uburanga mu Rwanda imirimo yaryo iri ku isoko

Umwe mu bakozi ba RALC nk’ikigo gifite mu nshingano ibikorwa bya Miss Rwanda utashatse ko amazina ye ajya hanze yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko abahataniraga gutegura irushanwa rya Miss Rwanda bose batsinze ikiciro cya mbere aricyo cya technique, kuri ubu bakaba bagomba guhanga amaso ikiciro gikurikiye cya Financial (igenzura ry’umutungo).

Iki kiciro cy’igenzura ry’umutungo kigomba gutangira gukorwa tariki 18 Nyakanga 2016, uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga ahamya ko nyuma y’iminsi micye cyane uvuye ku itariki 18 Nyakanga 2016 hazaba hamaze gukorwa iri genzura ndetse uzategura Miss Rwanda akaba aribwo yamenyekana. Amakuru agera ku Inyarwanda.com agahamya ko bitarenze tariki 22 Nyakanga 2016 uzategura Miss Rwanda azaba yamenyekanye, agatangazwa ku mugaragaro.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • diane7 years ago
    Ningombwa





Inyarwanda BACKGROUND