RFL
Kigali

Amerika: Abagize itorero Hoza Dance Troupe biyemeje kumenyekanisha umuco nyarwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/02/2018 16:56
0


Abagize itorero Hoza Dance Troupe baba muri Amerika mu mujyi wa Indianapolis mu gace ka Indiana batangaza ko biyemeje kurushaho kumenyekanisha umuco nyarwanda babinyujije mu mbyino zijyanye n’umuco nyarwanda.



Umuhoza Josiane ukurikiye iri torero akaba n’umutoza waryo avuga ko kubyina ari ibintu akunda cyane ndetse akavuga ko bimurimo. Kubera ukuntu akunda umuco nyarwanda avuga ko ari yo mpamvu yifuje ko n’abamugwa mu ntege bawumenya kugira ngo bazawukurane. Avuga kandi ko kubyina yiyemeje kubigira umwuga.

Uwase Sacha ubarizwa muri iri torero yashimangiye ko kubyina imbyino nyarwanda bituma ubuzima burushaho kuba bwiza. Yagize ati "Ubuzima butagira imbyino zacu butera irungu kandi Isi yose igomba kutumenya kubera ibyiza by’umuco Nyarwanda."

Iryo torero kandi ririmo abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bavuga ko ari Abanyekongo mu buryo bw’ibyangombwa ngo ariko kubera ukuntu bakunda umuco nyarwanda biyemeje kujya muri iryo torero.

Iri torero rigizwe n’urubyiruko ruhujwe n’umuco nyarwanda ni rimwe  mu mishinga  kandi y’Umuryango PCFR (Peace Center for Forgiveness & Reconciliation ikaba yarashinzwe  na Kizito Kalima. Intego y’uwo muryango  ni ukubwira amahanga imvo n’imvano ndetse n’ingaruka za Jenoside yakorewe  Abatutsi mu 1994.

Ikindi uyu muryango ugamije ni ugufasha urubyiruko rwariho mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga cyangwa urwavutse nyuma yayo kubaho ubuzima buzira inenge, gufasha no guhumuriza ababyeyi babo bashakirwa  akazi, aho baba ndetse n’uburyo bwo kwivuza.

Ku rundi ruhande kandi Kalima ni we utera inkunga iri torero akaba ashimangira ko buri wese afite impano yahawe ashobora gukoresha neza akayibyaza umusaruro. Iri torero rigiye kumara imyaka ibiri kuva ryashingwa. Kuva ryatangira ritaramira mu birori bitandukanye birimo ubukwe n’ibindi bijyanye n’iminsi mikuru u Rwanda rwizihiza.

Ritaramira kandi muri kaminuza zitandukanye zo muri Amerika yo mu Burengerazuba bwo hagati. Abatuye muri Canada ngo batumiye iri torero ngo kandi barateganya kuzajya gutaramira  muri Texas na California. Abagize iri torero kandi bafite ikifuzo cyo kuzataramana n’abahanzi nka Intore Masamba na Cécile Kayirebwa.

Abagize itorero Hoza bari kumwe na Kizito Kalima ubatera inkunga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND