Nk’uko byari biteganijwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2015 nibwo nyampinga w’u Rwanda 2009, Miss Bahati Grace na bagenzi be bari baherutse gusoza amasomo muri Kirkwood College bari babukereye mu makanzu meza y’abanyeshuri basoje ikiciro cya mbere cya kaminuza maze bashyikirizwa impamyabumenyi zabo.
Byari ibyishimo bidasanzwe kuri uyu mukobwa, aho nyuma yo kuva muri uyu muhango yahise yandika amagambo agaragaza ibyishimo ku rukuta rwe rwa facebook aherekejwe n’agafoto ke na bagenzi be, yishimira intambwe ateye mu buzima bwe, akavuga ko ari itangiriro ryo gukabya inzozi ze kandi yumva hari byinshi agomba kugeraho, ku muhate we n’ubushake bw’Imana. Iyi ntambwe yateye akaba yahise ayitura umuhungu we Muhire Ethan mbere y'undi muntu uwo ariwe wese.
Aya niyo magambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza n’ikinyarwanda. Tugenekereje mu Kinyarwanda, aho yanditse mu cyongereza, yagiraga ati “ Reka urugendo rwanjye rutangirire aha, nabikoreye umuhungu wanjye, nanjye ubwanjye ndetse naburi wese unyizera.Iri ni itangiriro kandi ibyiza ntibiraza ndacyafite byinshi byo kugeraho.”
Mu kwizihiza uyu munsi udasanzwe yari aherekejwe n'umuhungu we
Kwihangana, kudacika intege, kugisha inama no gusenga nk’intwaro isumba izindi Miss Bahati Grace yifashishije
Nyuma gato yo guhabwa iyi mpamyabumenyi ye, Inyarwanda.com yagize amahirwe yo kubasha kuganira n’uyu mukobwa wari utewe ishema n’iyi ntambwe, maze agaruka ku ntwaro yifashishije muri uru rugendo rutari rworoshye nk’umukobwa w’umunyamahanga wabyariye kure y’umuryango we ndetse nta nabashe gukomezanya n’uwo yari yarihebeye akamuha urukundo.
Ati “ Icyamfashije ni ukugisha inama. Ndibuka natangiye gusengana na Rev. pasiteri Kayumba kuri telephone ndi muri Amerika we ari i Kigali. Navuga ko yagize uruhare runini mugukizwa kwanjye kuko nubwo nageragaho ncika intege ntibyamubujije gukomeza kunshishikariza gukurikira Imana kandi nibyo byanzaniye imigisha myinshi, nzakubona familles(imiryango) ebyiri z'abazungu zimfasha. Imwe niyo twabanye mbere y'uko mbyara, iyindi nzakuyimenya biturutse kuri iyo famille ya mbere.”
Miss Bahati nyuma yo kwinjira mu gakiza yaje kubona umuryango w'abazungu bamwikundiye biyemeza kumufasha mu bibazo yari arimo
N’ubwo hari igihe cyageze isura n’izina rye bikanduzwa n’amateka yanyuzemo, ngo yaharaniye kugarurira ishema izina rye n’ikamba rya Miss yambitswe kandi ngo aracyakomeje…
Ubwo yasobanura ibyishimo afite, Miss Bahati Grace yagize ati “ Navuga ko ikinshimishije cyane ari uko ntigeze ncika intege nkafatanya kwiga no kurera umwana wanjye ku giti cyanjye. Kuva na kera, ndi umuntu w'umunyamwete, icyo nifuje kugeraho ngishyiramo imbaraga kugeza igihe nkigezeho kandi nkagikorana umutima wose...”
Miss Bahati Grace arangirije mu bijyanye n'amenyo(Dental assisting)
Akomeza agira ati “ Kuba nari Miss inzozi nari mfite ntizari guhagarara kubera ko nabyaye, ahubwo title nari mfite nayo iri muri bimwe naharaniraga kugaruriza ishema bityo rero nigaga nshyizeho umwete ngo mparanire iryo shema. Mbese abanyarwanda babone ko hari impamvu nari nambitswe iryo kamba n'ubwo naje guhura n'ibigeragezo. Ubu ndashimira Imana ko nongeye guhesha ishema umuryango wanjye, inshuti, banyampinga, urubyiruko ndetse n'igihugu cyanjye”
Mu byishimo, we n'inshuti ze barafata amafoto y'urwibutso
Miss Bahati Grace yamenyekanye cyane ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda 2009, aza kongera kuvugwa no kugarukwaho cyane ubwo yasamaga inda ndetse akayibyara agifite iri kamba
Uyu niwe Rev Pasiteri Kayumba Fraterne wasengeraga Miss Bahati yifashishije umurongo wa telefone. Uyu nawe akaba yamushimiye ku bw'ikerekezo gishya yamuhaye
Ushobora gusoma inkuru za Miss Bahati Grace ziheruka, unyuze hano, ukongera ugakanda hano na hano.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO